Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Ev.Musafiri n’umukunzi we Uwizeye Allen byatanze ishusho nziza y’indi mihango isigaye-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 July 2018 saa 10:13'

Mu mpera z’icyumweru twasoje hari kuwa gatanu taliki ya taliki ya 29 Kamena 2018 ni bwo umuvugabutumwa Musafiri Theogene yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwizeye Allen, ibi biroli byabereye mu murenge wa Kimirinko byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’aba bombi byari bibereye ijisho kuburyo byatanze ishusho nziza y’umunsi nyirizina y’ubukwe bwo gushyingirwa murusengero n’indi mihango isigaye.


Umusore Musafiri Theogene n’umukobwa Uwizeye Allen bari bamaze imyaka ibiri bakundana

Umusore Musafiri Theogene n’umukobwa Uwizeye Allen bari bamaze imyaka ibiri bakundana maze buriwese amaze kwiga no gushima imico myiza y’undi bafata umwanzuro wo kuzibanira burundu babihamisha kubibwira ababyeyi ndetse banerekanwa imbere y’itorero ry’Imana maze kuwa gatanu taliki ya 29 Kamena 2018 basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko kw’isaha ya saa munani.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko mbere yo kubasezeranya bukaba bwabahaye impanuro zikomeye zo kuzabana mu mahoro Kandi bagahora baharanira guhesha agaciro amasezerano bagiraniye imbere y’amategeko.



Musafiri Theogene na Uwizeye Allen bafashe kw’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda basezeranye banarahirira kuzabana burundu kandi ko batazatatira indahiro bagiranye.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Ev.Musafiri Theogene yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko yagiye ibana nabo bakaba barabashije kwera imbuto zikwiriye no kubaha Imana muri byose none bakaba basigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo barushinge kuko nyuma yo gusezena imbere y’amategeko kw’italiki ya 7 Nyakanga 2018 mbere ya saa sita hazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho nyuma ya saa sita basezerane imbere y’Imana mu rusengero rwa Bethrehem Church(Israel Church) i Nyamirambo noneho nibava murusengero abatumiwe bakirirwe mu busitani bwa EAR Kimirinko.

Ev.Musafiri Theogene yahamije ko imico myiza ,ubukristo n’ubushongore yabonye kuri Uwizeye Allen aribyo byamuteye kuzibanira burundu nawe


Ev.Musafiri uzwiho kuba umuhanga mu kuvuga ubutumwa guhanura n’izindi mpano z’Imana aritegura kurushinga n’umukunzi we

Muri aya magambo Ev.Musafiri Theogene yagize ati:”Umukunzi wanjye na mukundiye ko mu gihe k’imyaka 2 tumaze dukundana namubonyeho indangagaciro z’umunyarwandakazi n’iza gikristo ,na nabonye ankunda uruzira uburyarya bityo nanjye mpitamo kumukunda iteka nkazamutetesha ,nkamukuyakuya ku buryo n’ababijyaho impaka nababwirako namukunze urutagira umupaka kandi nkaba nariyemeje ko urugo rwacu rugomba kutubera twembi ijuru rito .


Uwizeye Allen nawe yashimangiye urwo akunda umukunzi we Ev.Musafiri

Uwizeye Allen mw’ijwi ryuje ibyishimo aseka cyane yagize ati: Njyewe umukunzi wanjye nabonye nta wundi muntu namugereranya nawe kuko yujuje byose numvaga nifuza ku musore uzambera umugabo ati :”Twembi turaziranye kuko turemerana peee, nanjye sinzamuhemukira nzamukunda iteka kuko nawe yemeye kunkunda kandi icyo namubwira nuko yakunze umukunda n’iyo nsenga Imana mba nyisaba ngo ikomeze kumundindira iteka maze vuba cyane duhuze imiryango amatara yaka kumugaragaro .

Ubukwe bw’aba bombi bukaba buzakomeza ku wagatandatu taliki 07 Nyakanga 2018 aho mu masaha ya mu gitindo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa mu muryango wa Uwizeye Allen gusa byose bikaba bizabera mu busitani bumwe naho nyuma ya saa sita hakaba gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Bethrehem Church(Israel Church) i Nyamirambo noneho nibava murusengero abatumiwe bakirirwe mu busitani bwa EAR Kimirinko.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y’AMATEGEKO :





Ev.Musafiri na Uwizeye Allen mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko bari bagaragiwe n’inshuti n’imiryango



Nyuma yo gusezerana habayeho kwakira ababaherekeje banabereka uko bazaba babigenza kumunsi nyirizina w’ubukwe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.