Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Gatsibo: Hibutswe Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Kiziguro hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 18


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 April 2018 saa 12:37'

Ku itariki ya 11 Mata 2018,kuri Paruwasi ya Kiziguro habereye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa by’umwihariko abiciwe kuri iyi kiliziya ndetse n’abo mu cyahoze ari Komine Murambi.{{}}

Ibikorwa byo Kwibuka izi nzirakarengane byabanjirijwe n’umugoroba wo Kwibuka wabaye ku itariki ya 10 Mata 2018 wabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi biciwe i Kiziguro ndetse n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange rwahereye ku kibuga cyo ku mashuri yo kuri Paruwse ya Kiziguro ari naho habereye iyicarubozo ku batutsi benshi cyane bari bahahungiye.

Inkuru dukesha urubuga rwa CNLG ivugako guverineri w’Intara y’Uburasirazuba wari umushyitsi mukuru muri iri joro, Fred Mufuluke, yihanganishije abarokotse ,abasaba gukomera muri iki gihe cy’akbabaro anabize ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kuko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza.

Ku itariki ya 11, igikorwa cyo Kwibuka izi nzirakarengane cyabimburiwe n’umunota wo Kwibuka bucece.

Hakurikiwe kandi ubuhamya bwa MANZI Jean Claude wo mucyahoze ari Komine Murambi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wagarutse ku buryo yatangiye gutotezwa akiri umwana aho bahagurutswaga mu ishuri kubera ko ari Abatutsi.

Yavuze ko ubwo bari mu bihishe mu bihuru mu 1994 yibwiraga ko ababahiga ari abantu atazi agatungurwa no kubona ari abaturanyi ba hafi batungutse n’amacumu ,imihoro ,impiri n’ibindi bikoresho by’ubwicanyi. Yashimiye ingabo za FPR zamurokoye zikanahagarika Jenoside.

President wa IBUKA mu Karere ka Gatsibo yashimiye Leta y’ubumwe idahwema kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, annishimira ko ingengabitekerezo ya jenoside igenda igabanuka muri ako karere uko iminsi igenda ishira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean-Damascène wari witabiriye iki gikorwa, yihanganishije abacitse ku icumu asobanura ko Abatutsi bababajwe bakamburwa uburenganzira ku buzima kandi cyaraziraga mu muco w’Abanyarwanda. Yavuze ko ababibye ingengabitekerezo y’urwango bafashe Abatutsi bakabita inzoka kuko inzoka yatanzwe uyibonye wese akumva ikwiye kwicwa mu rwego rwo kugira ngo na bo bafatwe batyo, nyamara umuntu atari uwo kwicwa ahubwo yari uwo kubanirwa neza.

Yasababa abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko icyo ikora ari ugusenya igihugu akomeza kandi asaba abazi aho imibiri y’abazize Jenoside iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Yifashishije ingero zifatika kandi ubudasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje ibikorwa byihariye Leta y’u Rwanda yakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zayo.

Muri iki gikorwa kandi hanashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro imibiri 18 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Murambi irimo 17 yakuwe mu Mirenge ya Rugarama,Kiramuruzi,Murambi na Kiziguro yari ishyinguwe mu masambu y’imiryango naho umubiri umwe umwe ukaba wari ubonetse ku nshuro ya mbere kuva Jenoside yaba.

Incamake kuri Jenoside yakorewe Abatutsi I Kiziguro }

Mu gitondo cyo ku itariki 7 Mata 1994, ingo z’Abatutsi muri Komine Murambi zaratewe. Interahamwe zashenye amazu yabo,zisahura imitungo yabo, zifata abagore n’abakobwa babo ku ngufu abandi zikabica. Abandi zarababohaga zikabaroha mu kiyaga cya Muhazi ari bazima. Kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 10 Mata, hakorwaga ubwicanyi muri Komine Murambi yose. Abashoboye kuburokoka bahunmgiye kuri Paruwasi ya Kiziguro bizeye ko ho bahabonera umutekano.
Nyamara ariko ku itariki ya 11 Mata, Interahamwe ziturutse hirya no hino muri Komine Murambi ndetse n’izindi ntagondwa z’Abahutu bahuriye kuri Kiliziya ya Kiziguro kugira ngo bagabe igitero ku batutsi bari bahahungiye.

Abayoboye ubwo bwicanyi barimo abayobozi ba Komine gatete wahoze ari burugumesitiri, Mwange Jean de dieu wari Umuyobozi mushya w’iyi komine , Valens Byansi (president wa CDR muri Murambi), Rwabukumba (wahoze ari burugumsitiri wa Muvumba), na Nkundabazungu. Hari kandi n’abasirikare.

Abicanyi batangiye kwica bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi. Abasirikare batangiye bamisha Amasasu mu baturage ndetse banatera za gerenade mu Kiliziya naho abaturage n’Interahamwe bakoresha intwaro za gakondo n’ibikoresho by’ubuhinzi.

Kwica byarakomeje icyo gitondo cyose kugeza nyuma ya saa sita. Nyuma abicanyi bacuje imirambo, abo basanze ari bazima bakabatondesha umurongo ku rwobo rwa metero 50 rwari rwaracukuwe mbere iruhande rwa Kiliziya rwagombaga kuzifashishwa nk’iriba. Bishe 10 bambere ku murongo babaroha mu rwobo hanyuma uwa 11 bamurohamo ari muzima.

Ku itariki ya 14 Mata, ingabo za FPR Inkotanyi zigeze i Kiziguro ku Kiliziya bagerageza kurokora abantu 11 bari bakirimo akuka mu rwobo no mu nkengero za Kiliziya

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro rwafunguwe ku itariki 11 Mata 1995, ruherereye impande y’Umurenge wa Kiziguro. Rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga 14,136 barimo abahiciwe n’abakuwe mu Mirenge ihegereye.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.