Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

EV. Billy Graham yari muntu ki ? Menya amateka ye n’amwe mu makosa ashinjwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 February 2018 saa 05:09'

Yari umuvugabutumwa ukomeye ku isi, ndetse no mu gihugu cye cya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ejo hashize ku wa gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018, nibwo uyu muntu w’Imana yasubiye mu mukungugu mu nda y’isi. Ibinyamakuru byinshi bikomeye byo ku isi byanditse iby’inkuru y’urupfu rwe, twe IYOBOKAMANA.COM twabahitiyemo kubagezaho amateka ye, ibigwi bye, ndetse ni amwe mu makosa uyu mugabo yagiye ashinjwa ni ubwo atari umuco mwiza w’abanyarwanda kuvuga ibibi by’umuntu watabarutse akenshi bisa naho ibyiza ari byo byinshi.{{}}

Billy Graham yari muntu ki?

Billy Graham yari umuvugabutumwa ukomeye mu rwego rw’isi, akaba umwe mu bhayimana bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika wavugaga rikijyana.

William Franklin Graham Jr. yavutse tariki ya 7, Ugushyingo 1918 i Charlotte muri Carolina y’amajyaruguru. Ni umwana w’imfura mu muryango w’abana bane ba William Franklin Graham Sr. na Morrow bari batunzwe n’ubworozi. William Franklin Graham Jr yakuranye na bashiki be bato babiri, ndetse na karumuna ke. Afite imyaka umunani, mu mwaka w’1927 baje kwimuka bava aho barerewe mu isambu bororegamo, bimunukira hafi yayo gato nko muri metero zitarenze 100.

Umuryango yarerewo wari uwabapresebuteriyene bavuguruye, bari bafite inkomoko mu bihugu bya Scotland na Irland biherereye mu birwa by’abongeleza.


EV.Billy Graham wari umushumba w’amatungo ya se yagizwe uwo yari we no gukunda gusoma

Igitabo (Novel) cyamugize umuvugabutumwa

Graham yatangiye amashuli ye mu ishuli rya Sharon Gramar, ari naho yatangiriye kwitoza gusoma ibitabo akiri umwana muto. Billy Graham bivugwa ko umuco wo gusoma ari uwo kuva mu bwna bwe, yakundaga gusoma ibitabo by’inkuru ndende(Novels) z’abahungu, cyane cyane iyitwaga "Tarzan".

Bivugwa ko yakundaga cyane kwigana imyitwarire y’uvugwa mu nkuru y’iki gitabo w’ingenzi ari we Tarzan. Nka Tarzan, Billy Graham yizirikaga ku biti, maze agasakuza cyane nkawe, agatera ubwoba indogobe n’abazitwaye

Nkuko se umubyara yigeze kubivuga mu buhamya, avuga ko iki gitabo aricyo nkingi ya mwamba, mu byatumye bamenya ko afite impano yo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Mu mwaka 1933, ku myaka 14, ubwo itegeko ryabuzaga gucuruza inzoga, kuzinjiza mu gihugu, ndetse no kuzinywera ku butaka bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika ryakurwagaho, Se yamuhatiye kunywa inzoga, aho we na mushiki we zaje kubica. Ibi byaje gutuma bose bazinukwa inzoga kuva icyo gihe kuggeza ku munsi w’ejo tariki ya 21 Gashyantare, 2018 umunsi yapfuyeho.

William Franklin Graham Jr yashatse kuba umunyamuryango w’itsinda ry’urubyiruko rw’abarokore rwo mu gace k’iwabo gusa, baza kumwangira kuko bamushinjaga kuba umunyamubiri.

Albert McMakin, wakoraga mu ifamu yabo amaze kubona ko Billy Graham yangiwe n’uru rubyiruko kwifatanya nabo, yamugiriye inama yo kujya kureba umuvugabutumwa Ev.Mordecai Ham, aho yaje no kwakira agakiza mu mwaka w’1934 afite imyaka 16, mu biterane by’ububyutse bari byateguwe na Ev.Mordecai Ham i Charlotte.

William Franklin Billy Graham Jr amaze gusoza amasomo ye mu Ishuli rikuru rya Sharon muri Gicurasi 1936, Billy Graham yagiye muri Kaminuza ya Bob Jones iherereye Cleveland, Tennessee. Amaze yo igihembwe kimwe yaje kubona iyi kaminuza ifite amahame n’amabwiriza akakaye. Muri iki gihe yari yarabaswe n’inyigisho za Pasiteteri Charley Young wo mu itorero rya Eastport Bible kugeza naho iyi Kaminuza yendaga kumwirukana, gusa Bob Jones Sr. yaje kumwihanangiriza anamugira inama, aho yamubwiye ko ijwi rye n’uburyo avugamo ashobora kubikoresha ahamagarira abantu ku Mana.

Mu mwaka w’1937, yoherejwe mu ishuli rikuru rya Bibiliya ry’i Florida, ari naho yaje kubona amahirwe yo kubwiriza bwa mbere mu rusengero rw’Ababatisita rw’i Bostwick hafi na Palatka, Florida. Aha yari akiri umunyeshuli.

Mu gitabo cye yanditse kimuvugaho, yavuze ko yitabye umuhamagaro we, mu gace ka 18th green of the Temple Terrace Golf and Country Club" kari kabangikanye na Campus y’aho yigaga, bivugwa ko aha ari naho haje gushyirwa Parike y’urwibutso rwe.
Ev. Billy Graham n’ivugabutumwa

Nibura abantu basaga Miliyoni 100, babwirijwe ubutumwa bwiza na Ev. Billy Graham, hari ayandi ma miliyoni n’ama miliyoni y’abatuye isi yabwirije ubutumwa bwiza binyuze ku byogajuru, kuri za murandasi ndetse na Radiyo. Nibura abantu bagera kuri Miliyoni 3 basubije nyuma y’ikigisho cye bamusaba gusengerwa, ndetse bamwe banahamya ko bakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza.

Niwe muvugabutumwa wabashije kubwiriza abasaga Miliyoni 100, naho Miliyoni zirenga 3 bagakizwa

Nta gushidikanya benshi bemeza ko Ev. Billy Graham ari we muntu w’ikitegerezo mu by’Iyobokama wigaragaje kurusha abandi mu kinyejena cya 20, kandi ndetse ibikorwa bye byatumye akomeza gufata iri zina no mu kinyejana cya 21.

Ev. Billy Graham n’ubwanditsi

Mu mwaka w’ 1947 yanditse igitabo — Calling Youth to Christ

1953 yandika igitabo — I Saw Your Sons at War

1953 yandika igitabo— Peace with God (more than 2 million copies sold in 38 languages), revised and expanded in 1984

1955 yandika igitabo — Freedom From the Seven Deadly Sins; The Secret of Happiness, revised and expanded in 1985

1958 yandika igitabo — Billy Graham Talks to Teen-agers

1960 yandika igitabo — My Answer; Billy Graham Answers Your Questions

1965 yandika igitabo — World Aflame (made The New York Times and Time magazine best-seller lists)

1969 yandika igitabo — The Challenge

1971 yandika igitabo — The Jesus Generation

1975 yandika igitabo — Angels: God’s Secret Agents (Publishers Weekly and The New York Times best-seller lists), revised and expanded in 1985

1977 yandika igitabo — How to Be Born Again

1978 yandika igitabo — The Holy Spirit

1981 yandika igitabo — Till Armageddon

1983 yandika igitabo — Approaching Hoofbeats: The Four Horsemen of the Apocalypse (The New York Times best-seller list)

1984 yandika igitabo — A Biblical Standard for Evangelists

1986 yandika igitabo — Unto the Hills

1987 yandika igitabo — Facing Death and the Life After (Christian Booksellers Association best-seller list)

1988 yandika igitabo — Answers to Life’s Problems

1991 yandika igitabo — Hope for the Troubled Heart

1992 yandika igitabo — Storm Warning

2002 yandika igitabo — Hope for Each Day

2003 yandika igitabo — The Key to Personal Peace

2005 yandika igitabo — Living in God’s Love/The New York Crusade, a collection of his 2005 New York City crusade sermons

2006 yandika igitabo — The Journey: How to Live by Faith in an Uncertain World

2011 yandika igitabo — Nearing Home: Life, Faith and Finishing Well (as told to his staff)

2012 yandika igitabo — The Heaven Answer Book

2013 yandika igitabo — The Reason for My Hope: Salvation

2015 yandika igitabo — Where I Am: Heaven, Eternity and Our Life Beyond, iki gitabo yasorejeho bamwe bavuga ko yavugaga ibyo urupfu rwe ndetse ko yiyumvaga nk’ugiye kwigira mu ijuru.

Amwe mu makosa EV. Billy Graham ashinjwa

Kuba yarabaye inshuti cyane na bamwe mu baperezida bayoboye Leta zunze Ubumwe za Amerika nka Lyndon Johnson ndetse Richard Nixon byatumye benshi mu bakristo bamugaragaza nk’umuvugabutumwa urwanira icyubahiro kandi uharanira icyubahiro cyo mu isi. Agashinjwa na bene wabo bo mu itorero ry’ababatisita kugira imyitwarire nk’iya bahanuzi ba cyera mu gihe cy’abami b’abayahudi, bahanuraga icyo Umwami ashaka kumva aho guhanura ubuhanuzi bwukuri nubwo bwaba butoneka umwami.

Uyu kandi yagiye ashinjwa n’ibyaha bya ruswa ndetse no gufasha bamwe mu baharaniraga kuyobora Amerika mu buryo buziguye n’ubutaziguye, kugirango batsinde amatora, uza ku isonga ni Richard Nikon bivugwa ko yafashije cyane.

Uko byagenda kose ariko isi izahora yibuka uyu mugabo wazanye benshi kuri Kristo, kandi abakunze kugaruka k’umwami twese twamwifuriza kuruhukira mu mahoro, aho nawe agombo gutegerereza kugaruka k’umukiza akazukana n’izindi ntwari zo kwizera niba atriho umugayo koko maze, tukazatambagirana Yerusalemu.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.