Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

EAR :Minisitiri w’intebe yahaye umukoro abanyamadini anizeza ubufatanye Musenyeri Dr Laurent Mbanda wahawe inkoni - Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 June 2018 saa 08:32'

Kuri uyu wa 10 Kamena 2018 ,Musenyeri Rwaje Onesphore wayoboraga Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) yatanze inkoni y’ubuyobozi anicaza mu ntebe ku mugaragaro Bwana Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kumusimbura.

Uyu muhango witabiriwe na Bwana Eduard Ngirente Minisitiri w’intebe aho yasabye abanyamadini gukomeza kuba umusemburo wa gahunda za Leta anizeza uyu mushumba mushya ko Guverinoma y’u Rwanda izamuba hafi mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.


Uyu muhango waranzwe n’ubwitabire bw’abantu b’ingeri zitandukanye

Uyu muhango waranzwe n’ubuwitabire bw’abakristo b’iri torero baturutse mu ma Dioseze yose uko ari 12 agize Province y’abangilikani hamwe n’abayobozi b’iti torero mu bihugu bitandukanye by’Afurika hamwe n’abayobozi n’intumwa za bamwe mu bayobozi bakuri b’itorero hirya no hino kw’isi ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ,Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase hamwe na Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente n’abandi bantu b’ingiri zitandukanye barimo abayobozi b’amadini n’amatorero hano mu Rwanda.

Ibi biroli byaranzwe n’ibyinshimo bikomeye aho abawitabiriye basusurukijwe n’indirimbo z’amakorali atandukanye yagiye yumviukana aririmba indirimbo ziganjemo guhima Imana hamwe no gushimira umushumba AlchBishop Rwaje Onesphore usoje inshingano ze no kwifuriza imirimo myiza Musenyeri Dr Laurent Mbanda watowe n’Inama y’Abepiskopi akaba yahawe inkoni anicazwa mu ntebe y’ubuyobozi ku mugaragaro.


Musenyeri Rwaje Onesphore umushumba ucyuye igihe

Musenyeri Rwaje Onesphore mu ijambo yagejeje ku bawitabiriye, yashimye Imana yamushoboje kuyobora neza anizeza inkunga y’amasengesho Bwana Musenyeri Dr Laurent Mbanda

Yagize ati “Nahawe inshingano ku wa 23 Mutarama 2011, none ngiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku mugaragaro kuwa 10 Kamena 2018. Muri iyi myaka Imana yadukoresheje iby’ubutwari birimo ibikorwa by’iterambere byubatswe nk’insengero, amashuri, amavuriro n’ibindi byinshi kandi ndizeza inkunga y’amasengesho uyu Musenyeri mushya unsimbuye kuko kuyobora itorero ku rwego rw’igihugu ntibiba byoroshye yewe ukanabifatanya no kuyobora Dioseze ya Gasabo ariko Imana yanshoboje nawe izagushoboza".

Musenyeri Laurent Mbanda yatorewe kuyobora EAR asimbuye Musenyeri Onesphore Rwaje wimitswe mu 2011.

Musenyeri Dr Mbanda Laurent wahawe inkoni akanicazwa mu ntebe yo kuba Umwepisicopi mukuru w’itorero rya EAR yavuzeko atazatezuka kuguharanira itembere ry’itorero n’abaryo ndetse n’abanyarwanda muri rusange


Musenyeri Laurent Mbanda yashyikirijwe inkoni yo kuyobora itorero rya EAR

Yagize ati “Ndashima cyane AlchBishop Rwaje Onesphore kuko yambereye ikitegierezo kiza yaratubumbatiye, abumbatira itorero, adukomereza mu bumwe bwacu no mu bufatanye, yayoboranye ubugwaneza, ubwenge n’ubuhanga ndetse n’ubwitonzi nanjye mbijeje gukomereza aho yarageze kandi ndahamya ndashidikanya ko hamwe n’abanyetorero n’Imana tuzakora iby’ubutwari".


Bwana Eduard Eduard Ngirente Minisitiri w’intebe nawe yitabiriye uyu muhango anasaba abanyamadini gukomeza kwita kw’iterambere ry’umunyarwanda

Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango mw’ijambo yagejeje kubitabiriye ibi biroli yavuzeko ashima uruhare rw’amadini n’amatorero mw’iterambere ry’igihugu by’umwihariko hano muri EAR aho usanga muteza imbere uburezi .ubuzima n’bindi byiciro bitandukanye bigamije iterambere ry’umuturage.

Yagize ati:"Bayobozi b’amadini n’amatorero muteraniye aha ndagirango masabe gukomeza kuba umusemburo w’ishyirwa mu bikorwa bya gahunda za Leta mushishikariza abakristo baanyu ari nabo ba nyarwanda kurushaho kwita kw’isuku,gutanga ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Sante) n’ibindi byinshi birebana n’iterambere ry’umuturarwanda .

itorero rya EAR ryageze mu Rwanda mu 1922. Iri torero rigizwe na Diyosezi 11, Paruwasi 406, Amakanisa 2331. Apasiteri bari mu mirimo ni 460 hamwe n’abarimu 2331, mu gihe abakirisitu barenga miliyoni.EAR imaze kuyoborwa n’Abepisikopi bakuru batatu aribo Musenyeri Augustin Nshamihigo, Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini na Musenyeri Rwaje Onesphore ari nawe wasimbuwe na Musenyeri Laurent Mbanda.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango :


Musenyeri Dr Laurent Mbanda hamwe na Minisitiri w’intebe


Musenyeri Dr Laurent Mbanda hamwe n’umufasha we n’abana be




Musenyeri Dr Laurent Mbanda yahawe ibimenyetso byose by’uko yimitswe kumugaragaro


Bwana Eduard Eduard Ngirente Minisitiri w’intebe nawe yitabiriye uyu muhango

Musoni James wahoze ari Minisitiri w’ibikorwa remezo nawe yitabiriye uyu muhango




Abavuye mu bihugu bya kure nabo bitabiriye uyu muhango ari benshi










Abakristo b’itorero rya EAR ,inshuti n’abavandimwe benshi bitabiriye ibi biroli

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.