Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Dianna Kamugisha yasobanuye iby’iyerekwa ryo gutangiza uruganda rwo kuramya no guhimbaza Imana yise ngo "More Worship"


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 July 2018 saa 06:03'

Umuhanzi Dianna Kamugisha umwe mu bafite amazina akomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda yavuze kw’iyirekwa yagize kuva mu myaka 2 ishize yo gushyiraho uburyo buhoraho abantu bajya baramya bakanahimbaza Imana ari nabyo byamuteye gutangiza icyo yise "More Worship" nkuko yakomeje abisobanura.

Diana Kamugisha ni umuhanzi ubarizwa mu itorero New Life Bible church ,wamenyekanye mu ndirimbo zanditse amateka mu Rwanda aho twavugamo; Haguruka, Ishimwe n’iryawe, Mwami Mana, Ibendera, Higher Higher, Reka igwe, Igitondo, Lord i came to you n’izindi. Ni umwe mu bahanzi batangiye kuririmbira Imana mu myaka ya cyera kuva muri 2006.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM uyu muhanzikazi yavuzeko mbere ya byose yuzuye ishimwe ku Mana yo ijyenda imushoboza mu muhamagaro yamuhaye wo kuyiririmbira ati:"Mze imyaka itari mike nkora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi hari bamwe twatangiriye rimwe batakibirimo ,njyewe kuba ngishikamye ntabwo ari imbaraga zanjye ahubwo n’ubuntu bw’Imana kandi najye nayisinyiyeko ntazacogora kuyikorera mu buryo bwose izanshoboza".


Dianna Kamugisha yahamijeko More Worship ari igitekerazo yaramaranye imyaka isaga 2

Dianna Kamugisha ubwo twamubazaga ibijyanye n’igikorwa yatangije yise ngo "More Worship " yadusobanuriye icyo aricyo n’imikorere yacyo agira ati:"Maze imyaka 2 ndeba ibijyanye n’ibikorwa byo kuramya Imana no kuyihimbaza nkabona ntibiri kurwego rufatika hano mu Rwanda noneho niyumvamo ishyaka rikomeye ko nazashyiraho uburyo abantu bajya bahura bakaramya bagahimbaza Imana bisanzuye kandi bikaba uburyo byibuze buhoraho ngaruka gihe runaka".

Uuyu muhanzikazi yakomeje avugako izi nzozi ze yahoranye kuva kera zagiye mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2018 kuko hashize amezi agera kuri 4 atangije iki gikorwa yise ngo "More Worship" ati:Ndagirango abantu banyumve neza ntabwo iri ari idini cyangwa itorero ahubwo naho abantu bazajya bahurira baturutse mu madini n’amatorero yabo bakaza tukaramya Imana tukayihimbaza nkuko ubu tubikora buri wa gatatu w’icyumweru ndetse ubu tukaba turimo twitegura kubimurika kumugaragaro mu mhango uzaba mu kwezi gutaha by’umwihariko muri uyu muhango hakaba hazaberamo igikorwa gikomeye abaririmbyi b’abaramyi babaye indashyikirwa mu gushikama mu murimo wayo".


Dianna Kamugisha arabakumbuza ibihe byiza bibera muri uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana "More Worship"

Dianna Kamugisha abajijwe ibijyanye naho iki gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro More Worship ndetse no gushimira kumugaragaro abaririmbyi b’ikitegerero mu kuramya no guhimbaza Imana yagize ati:"Amataliki ndetse n’abazashimirwa yewe naho bizabera turabivuga mu minsi mike iri imbere gusa icyo naba mvuze nuko duteganya gushimira abanzi 4 ba hano mu Rwanda n’umwe wo mu gihugu cy’i Burundi ndetse na korali ebyiri za hano iwacu mu rwagasabo bivuzeko muri rusange hazatangwa amashimwe 7.

More Worship igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana kiba buri wa gatatu kuva kw’isaha ya saakumi n’imwe kugera saa moya za nimugoroba bikabera kuri Kigali Hotel Diplpmat ku Gishushu hafi y’ahakorera Startime.


Dianna Kamugisha utangije igikorwa cy’indashyikirwa muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ni muntuki muri muzika ?

Diana Kamugisha ni umuhanzikazi umaze imyaka 12 mu muziki wa Gospel kuko yawutangiye kuva muri 2006 atangirana imbaraga zikomeye gusa kubwo inshingano nyinshi yari afite yaje kugera igihe ahagarika umuziki aza kuwusubukura mu mwaka wa 2014.



Diana Kamugisha yibitseho igikombe cya Best famele artist of the year muri Groove Awards Rwanda mu mwaka wa 2015

Muri iyo myaka yagaritsemo umuziki, Diana Kamugisha yahise atangira kwiga amasomo ajyanye na Bibiliya abona Diplôme. Kwiga Tewolojiya ntabwo byarangiriye aho kuko yaje kongera kubisubukura, ubu akaba arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na tewolojiya mu ishuri Africa College of Theology ry’umuryango Africa New Life Ministries ukorera muri Kicukiro.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 ni bwo Diana Kamugisha yongeye kugaruka mu muziki, akorana imbaraga nyinshi ndetse muri 2015 ahita atwara igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Award Rwanda 2015 (Best Female artist of the year). Nyuma yo kugaruka mu muziki, Diana Kamugisha yakoze ibitaramo bitandukanye ndetse bitanga umusaruro ufatika dore ko byahembuye imitima ya benshi ndetse abatari bacye bakakira agakiza.





Buri wa gatatu ku mugoroba abitabira More Worship bahagirira ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.