Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

CP Theo Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda yibukije Aba Pasiteri ko bashinzwe umutekano wo mu mitima y’abantu


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 May 2018 saa 10:09'

CP Theo Badege umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abapasiteri ko mubyo bashinzwe harimo umutekano wo mu mitima yabo bashinzwe kuyobora nkuko Police n’abasirikare bakora patrouille y’umutekano.

Ibi CP Theos Badege yatangarije mu nama yitabiriwe n’abantu basaga 400 bo muri ADEPR,barimo abashumba bo mu rurembo rw’umugi wa Kigali bagizwe n’ Abayobozi bakuru ba ADEPR ,Abayobozi bayoboye ururembo rw’umugi wa Kigali, Abashumba b’amatorero y’uturere twose tw’umugi,Abashumba b’Amaparuwasi n’abakuru b’itorero hamwe n’abavugabutumwa ndetse n’umugore uhagariye abandi muri buri Paruwasi .

Iyi nama yabaye kuri uyu Kane tariki 24 Gicurasi 2018 mu nama y’Inteko Rusange ya ADEPR ururembo rw’Umujyi wa Kigali yateraniye ku Gisozi muri Dove Hotel.


CP Theo Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda atanga ikiganiro muri Dove Hotel

Mu kiganiro kijyanye n’umutekano cyatanzwe na CP Theo Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda yavuzeko aba Pasiteri n’aba Police hamwe n’abasirikare bose bafite inshingano imwe bahuriyeho ikomeye yo gucunga umutekano ati :"Twebwe Aba Police n’abasirikare dukora patrouille mu midugudu no mu mihanda ariko hari abantu bakora patrouille mu mitima kandi muri Logique y’imitekerereze y’umuntu ukora icyaha aho umuntu ajya gukubita umugore ,ajya gusambanya umwana ,ajya kumena inzu yarabitangiriye mu mutima mbese mumutima aba yarakoze icyaha cyera icyo yararindiriye ari occassion.".

Uyu muvugizi wa Police y’u Rwanda yakomeje abwira aba pasiteri ko nkuko icyuma kiri kumiryango aho twinjirira kijwigira iyo umuntu yinjiye afite nka Telephone kikajwigira umunsi mwagikoze muburyo kijwigira iyo umuntu yakoze icyaha bityo mwebwe murasabwa kuzagitegura kuburyo kizajya gitamaza umuntu winjijye yaragambiriye gukora icyaha noneho natwe Police tugitegure kuburyo uwinjiye yaramaze gukora icyaha kimutamaza maze murebe ngo turatunganya imidugudu yacu ".

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba ADEPR, abashumba b’uturere n’ururembo, abashumba ba za paruwasi, abakuru b’itorero, abavugabutumwa n’abacungamari guhera kuri paruwasi gusubira hejuru n’abakozi bo mu biro bikuru bya ADEPR. Ni inama iri kwibanda cyane ku mutekano n’uruhare rw’amatorero mu kubungabunga umutekano.





Ni inama yitabiriwe n’abapasiteri mu ngeri zitandukanye hamwe n’ubuyobozi bwite bwa Leta mu mugi wa Kigali cyane inzego z’umutekano

UMVA INAMA N’IMPANURO UMUVUGIZI WA POLICE YAHAYE ABAPASITERI BO MURI ADEPR:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.