Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Breaking News :Umuhanzikazi Gikundiro Rehema na Ishimwe Claude bari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amarika -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 July 2018 saa 06:06'

Umuhanzikazi Gikundiro Rehema umuririmbyi ku giti cye akaba n’umuririmbyi wa Korai Shalom ya ADEPR Nyarugenge yatangaje ko we n’umugabo we Ishimwe Claude batari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda kuko ngo bamaze kugera kumugabane w’Amerika.


Gkundiro Rehema n’umutware we Ishimwe Claude bakirwa muri USA

Ibi aba bombi babitangaje babinyujije kurukuta rwabo rwa Facebook aho kurukuta rwa Gikundiro Rehema banditseho amagambo bagira bati:”N’umugisha ukomeye kumenya Imana kuko niyo yonyine ivuga kandi igasohoza ijambo ryayo, wakoze Mana kutugeza muri USA amahoro usohoje ijambo wavuze kuritwe ntubeshya nk’abantu.

Muri iyi nyandiko yanyuze kurukuta rwa Facebook rwa Gikundiro Rehema hagaragaramo no gushimira ababyeyi baje kubakira aho bagize bati:”Mwakoze kutwakira babyeyi beza muri umugisha kuritwe.

Mu gushimangirako aba bombi baherereye k’umugabane wa USA kuri uru rukuta rwa Facebook bashyizeho amafoto atandukanye agaragaza barimo bakirwa ku kibuga cy’indege.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twagerageje guhamagara nimero za Telephone zabo yaba iya Gikundiro ndetse n’iy’umutware we Ishimwe Claude zose ntizacagamo gusa turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.


Gikundiro Rehema yakirwa muri USA

Umuhanzikazi Gikundiriro Rehema amaze kuba icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ijwi rye rihebuje akaba yaramenyekanye cyane mu makorali atandukanye nka Evangelique y’iwabo mu karere ka Rubavu ndetse n’andi makorali yagiye atoza yaba ay’ahandi no mu mugi wa Kigali nka Gebeoni ya ADEPR Murambi ,Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga no muri Korali Shalom ya ADEPR Nyarygenge abereye umuririmbyi kugeza magingo aya kandi ibi byose akabifatanya no kuba ari n’umuririmbyi kugiti cye.

Gikundiro Rehema na Ishimwe Claude bakoze ubukwe kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 aho gusezerana imbere y’Imana byabereye kurusengero rwa ADEPR Gatenga ,icyo gihe abatumirwa bakiriwe muri Dove Hotel ku Gisozi bivuzeko berekeje muri Amerika nyuma y’amazi arenga gato ane bakoze ubukwe.






Igihe bazamarayo n’impamvu yabajyanye ntibiramenyekana kuko bagiye mw’ibanga rikomeye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.