Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Breaking News :Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge iteguye igitaramo gikomeye muri Kigali Convetion Center


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 April 2018 saa 05:54'

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge nimwe mu zimaze gushinga imizi mu mitima y’abanyarwanda kubwo ubuhanga baririmbana ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zabo, ubu inkuru ikomeje kuvugwa kuri iyi korali niy’igitaramo gikomeye iri gutegura mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2018 bivugwako kizabera muri Kigali Comvetion Center.

Ik igitaramo uburyo kirimo gutegurwa benshi bakomeje kuvugako ari kimwe mubishobora kuzasiga amateka akomeye muri Kigali muri uyu mwaka wa 2018.

Iiyi nkuuru y’iki gitaramo kugeza ubu korali Shalom ntishaka kugira byinshi iyitangazaho gusa amakuru yizewe agera kuri IYOBOKAMANA.COM aturuka mu nshuti n’abaterankuga b’iyi korali avugako kuwa 15 Nyakanga 2018 muri Kigali Comvetion Center hazabera igitaramo gikomeye cyo kumurika Album yabo y’amashusho yafatiwe mu gitaramo cyasize amateka bakoze kuwa 05 Ugushyingo 2017 muri Serena Hoteli bari bise ngo “Turagukurikiye Live Concert.


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge biravugwako iteguye igitaramo gikomeye muri Kigali Comvetion Center

Bivugwako iki gitaramo korali Shalom izakorera muri Kigali Comvetion Center bazafatanya n’umwe mubahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse ko bashobora no kuzazana undi muririmbyi wo mu bihugu by’abaturanyi nkuko inshuti z’iyi korali zakomeje zibivuga.

IYOBOKAMANA.COM tucyumva aya makuru twagerageje kuyakurikirana maze tuvugana n’umwe mubayozi ba korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge tumubaza niba ibivugwa ari ukuri ko bari gutegura igitaramo kizabera muri Kigali Comvetion Center.

Maze adusubiza muri aya magambo ati:"Biriumvikana iyo abantu bahimbye indirimbo bakajya muri Studio bakazitunganya yewe bakazifatira amashusho ikiba gisigaye aba ari ukuzimurikira abantu ,ubu rero ibyo byose twarabikoze twateguye Album turayitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho igisigaye ni ukuyimurika kumugaragaro kandi igomba kumurikirwa mu gitaramo nkuko muziko n’amashusho yayo yafatiwe mu gitaramo gikomeye cyabaye mu mpera z’umwaka ushize".

Uyu muyobozi yakomeje avugako ibijyanye n’ibivugwa ko bari gutegura igitaramo muri Comvetion Center ntabyinshi afite byo gutangaza nonaha gusako igitaramo gihari kiri gutegurwa mu minsi yavuba byinshi kuricyo abantu bakaba bazabimenyeshwa.

Abajijwe niba ababivuga bakavuga naho kizabera babeshya aseka cyane yagize ati:"Nta nduru ivugira ubusa kumusozi ubwo abantu nibategereze bazabimenya gusa icyo nabwira abantu nuko hari korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ifite igitaramo cyo kumurika Album ibindi bijyanye naho kizabera n’uburyo giteguwemo bikaba bizatangazwa vuba.


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge irakataje mu murimo w’Imana kuko iratera imbere umunsi ku munsi

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge igizwe n’abaririmbyi 100 ikaba imaze imyaka 32 ikora uyu murimo w’Imana kuko yabayeho kuva mu mwaka w’i 1986 aho itangira ari korali y’abana b’urubyiruko nyuma mu mwaka wa 1995 iza kwitwa Sholom kugeza na magingo aya.

Iyi yarimaze iminsi ihugiye ku gikorwa cyo gutunganya Album yabo bafata nk’iya mbere kuko irimo gukorwa mu buryo butandukanye cyane n’izindi baba baragerageje gushyira hanze kuko bifuzako izaba inogeye amatwi n’amaso y’abazabireba ,ubu ikigezweho akaba ari ugutegura igitaramo gikomeye cyo kuyishyira kumugaragaro.

Umva indirimbo korali Shalom yise ngo "Mana yomw’ijuru":

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.