Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bosenibamwe Aime Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco yasabye indaya kugaragaza uruhare rwazo ngo Leta ibone uko ibafasha


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 February 2018 saa 02:34'

Bwana Bosenibamwe Aime; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (National Rehabilitation Service) niwe wasoje amahugurwa y’abahoze mu mwuga w’uburaya n’abakiwurimo yabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru yari yari yateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa witwa AERA Ministries(Association Evangelique Pour la Restauration des Ames) maze ubwo uyu muyobozi yayashyiraga kumugaragaro abwira abahoze mu mwuga w’uburaya n’abakiwukora ko Leta y’u Rwanda itabura kubatera inkunga yo kwiteza imbere mu gihe baba bagaragaje uruhare rwabo.


Abahuguwe mu gihe cy’iminsi ibiri banyuzwe bikomeye n’inama n’mpanuro bahawe

Aya mahugurwa yamaze iminsi 2 n’ukuvuga kuva kuwa gatandatu taliki ya 10 kugera ku cyumweru taliki ya 11 Gashyantare 2018 murusengero rwa EAR Kacyiru , akaba yaragenewe abakora umwuga w’uburaya n’ababuvuyemo mu ntego yo kubaka u Rwanda rwejo hazaza bava mu mirimo itabateza imbere kandi bagendeye kundagagaciro za Gikristo kandi akaba yarasize umusaruro mwiza kuko abayitabiriye banyuzwe n’iniyigisho n’ibiganiro hamwe n’ijambo ry’Imana bahigiye byagiye bitangwa n’abayobozi ku nzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo .

Madamme Uwanyirigira Marie Chantal umuyobozi wa AERA Ministries(Association Evangelique Pour la Restauration des Ames) yavuzeko intego rusange yatumye bagira igitekerezo cyo gukora iki gikorwa cyo gukura abantu muburaya ari ukugirango bakomeze bafatanye na Leta hamwe n’abayobozi b’amadini kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ati :"Murabona ko uburaya ari umwuga mubi cyane kandi usenya Societe nyarwanda kuko indaya zibyara abana badashoboye kurera ndetse rimwe na rimwe base b’abana bakaba batazwi ,uburaya bukwirakwiza icyorezo cya Sida ugasanga kenshi ingaruka ziki gikorwa kiragira ingaruka mbi mu bintu byinshi bitandukanye n’uburenganzira bw’abana ntibwubahirizwe".


Madamme Uwanyirigira Marie Chantal umuyobozi wa AERA Ministries(Association Evangelique Pour la Restauration des Ames)

Uyu muyobozi yakomeje avugako aya mahugurwa asize umumaro ukomeye kuko bafatiyemo ingamba zikomeye zirimo ko bagiye kujya bafata amasaha atatu buri Weekend bagasengana n’aba bavuye mu buraya kandi ko bizatanga umusaruro ukomeye kuko n’abari muri uyu mwuga iyo baje bagahugurwa bagasengerwa biraborohera gufata umwanzuro wo kubivamo ati:"Ubu abo tuvana muburaya twumvikanye nabo ko batazongera kwitwa abakobwa b’indaya ahubwo ubu bagiye kujya bitwa "Abakobwa ba Yesu" kandi bagaharanira kwera imbuto z’iri zina nkuko twabyumvikanye.

Bwana Bosenibamwe Aime; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (National Rehabilitation Service) niwe wasoje aya mahugurwa kumugaragaro ari nabwo mu nama n’impanuro yagejeje kuri izi ndaya n’abavuye muri uyu mwuga yababwiye uburyo bakwiriye kugira imyitwarire myizaikwiriye ba mutima w’urugo kugirango biyubakire igihugu cy’amahoro be kuba ikibazo kuri Leta ahubwo babe igisubizo.


Bwana Bosenibamwe Aime; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (National Rehabilitation Service)

Muri aya magambo umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco yagize ati:"Leta rwose ifite ubushake bwo kubafasha ngo mwiteze imbere ariko murasabwa uruhare rwanyu rwo guhinduka mukava burundu mu ngeso mbi maze mwibumbire mumashyirahamwe rwose ndabizeza ko nimugaragaza uruhare rwanyu nzabakorera ubuvugizi bushoboka bwose mugashyigikirwa mu mishinga yanyu" kandi turashimira uyu muryango wa AERA Ministries(Association Evangelique Pour la Restauration des Ames) utegura ibikorwa nk’ibi byunganira Leta ndetse namwe turabashimira kuba mwaritabiriye aya mahugurwa n’abandi bose bagize urugare ngo iki gikorwa kibe cyane nk’ubuyobozi bw’iri torero ryaduhaye aho gukorera".


Bwana Bosenibamwe Aime hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye aya mahugurwa

Uyu muyobozi yakomeje atanga inama zitandukanye kuri aba bari n’abategarugori bakiri mu mwuga w’uburaya n’ababivuyemo ko bakwiye kwiga kwiteza imbere mu bundi buryo badacungiye kugucuruza imibiri yabo ati:"Nukuri Imana mwizeye ifite ububasha bwo kubashoboza kuva burundu muri izi ngeso zigayitse z’uburaya kandi mwahisemo neza ahubwo turabagira intumwa kubandi bakiri muri ibi badashaka kujya ahagaragara kuko ntabwo ariko bizahora hari gufatwa ingamba zikakaye zo guca uburaya n’ubuzererezi ubwaribwo bwose

Ati :"Ubu muri nk’intumwa za Yesu 12 zakwije ubutumwa isi yose bityo namwe turabasaba guhinduka neza maze ni mumara guhinduka mudufashe guhindura abandi nuko twese twubake u Rwanda twifuza .

AERA Ministries(Association Evangelique Pour la Restauration des Ames) ni umuryango wa Gikristo ushingiye kw’Idini ukaba ari umuryango uhuza amatorero anyuranye ya Gikristo. Ni umuryango ugamije kwamamaza ubutumwa bwiza mu rwego rwo guhembura imitima yihebye cyangwa yacitse intege, ukaba ugenda ukangurira amatorero ya Gikristo mu binjyanye n’ivugabutumwa ndetse nizindi nshingano zindi zafasha abakristo gukanguka no kutiheba kubera imibereho ugamije iterambere ukaba umaze imyaka isaga 10 utangiye gukora.

UMVA MADAMME UWANYIRIGIRA MARIE CHANTAL AVUGA UBURYO BAKORESHA MU GUKURA INDAYA MURI UYU MWUGA :




Abayobozi batandukanye barebwa n’iki kibazo bitabiriye aya mahugurwa

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.