Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bombori bombori hagati y’abapfumu n’abavuzi gakondo


Yanditswe na     Ubwanditsi
19 July 2018 saa 06:44'

Bamwe mu bakora ubupfumu mu gihugu bavuga ko bangirwa kuba abanyamuryango b’ihuriro ry’abavuzi ba gakondo, ibintu ngo bibababaza kuko hari amahirwe bibavutsa.

Iri huriro ‘Aga Rwanda Network’ rigizwe n’abavuzi gakondo 3000 mu gihe abavuzi gakondo babarurwa mu Rwanda muri rusange basaga ibihumbi 14.

Umugabo umwe uhamya ko ari umupfumu, Kubwimana Simeon, ukorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi, avuga ko ubupfumu bwe abufatanya no kuvura mu buryo bwa gakondo, akababazwa nuko atemererwa kuba mu ihuriro ry’abo bavuzi nkuko igihe.com dukesha iyi nkuru bakomeje babivuga.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Hari ihuriro ry’abavuzi gakondo ryitwa Aga Rwanda ntiryemera ko abapfumu turi abavuzi gakondo kandi nitwe bavuzi ba mbere. Kuba batwangira kuba abanyamuryango ni kimwe mu bintu bidushavuza kuko hari byinshi twakunguka hari n’ubundi bumenyi twakungukira ku bandi bavuzi turamutse turi mu ihuriro.”

Undi mupfumu wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana utifuje ko amazina ye atatangazwa, we yagize ati “Iyo baduha akato bavuga ko tutari abavuzi. Ariko se ninde muvuzi wa gakondo urusha ubuhanga umupfumu? Bakwiye kutwemerera natwe tukajya mu ihuriro rya Aga Rwanda kuko burya gukorera hamwe n’abandi ni ingenzi cyane.”

Ubusanzwe abavuzi gakondo bahabwa amahugurwa atandukanye na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), hagamijwe kubongerera ubumenyi bubafasha gukora kinyamwuga.

Umuyobozi wa AGA Rwanda Network, Gafaranga Daniel, yabwiye IGIHE ko impamvu batemerera abapfumu kuba mu ihuriro ry’abavuzi gakondo ari uko imirimo yabo bayivanga no kubeshya abo bavura.

Yagize ati “Muri Aga Rwanda nta bapfumu babamo, hari ababa abanyamuryango tutabazi ariko iyo tubazi ntitubemerera kuba abanyamuryango. Minisante yaduhaye amabwiriza y’uko idakorana n’abapfumu. Umupfumu ni umuvuzi gakondo ariko ubeshya, ibyo akora abivangamo no kubeshya.”

Yakomeje agira ati “Niba ahuye n’umukobwa akamubwira ngo dusambanye wabona umugabo, ibyo ni ibintu tujya twumva […] haba harimo kubeshya, ubwo nibwo bupfumu rero ntabwo amategeko y’igihugu abyemera. Twemera kuvura hakoreshejwe ibimera, ibikomoka ku butaka cyangwa inyamaswa, ariko ibintu byo kubeshya ntabwo tubyemera.”

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agenga ubuvuzi gakondo, avuga ko umuntu wese wemerewe gukorera ubuvuzi gakondo mu Rwanda agomba kuba abifitiye uruhushya yahawe biturutse ku mudugudu, akagari, umurenge n’akarere.

Umuvuzi abona icyangombwa agaragaje icyemezo cyerekana ko uyu mwuga wakorwaga mu bisekuruza bye birindwi.

Mu basaga 3000 bahurira muri Aga Rwanda Network, intara y’Uburasirazuba niyo iza ku isonga mu kugira abavuzi gakondo benshi, hagakurikiraho Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo n’ Umujyi wa Kigali.


Umuyobozi wa AGA Rwanda Network, Gafaranga Daniel, ashinja abapfumu ko bavanga kuvura no kubeshya

Abapfumu ntibumva impamvu badashyirwa mu ihuriro ry’abavuzi gakondo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.