Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop yatangaje ko atakiri umumarayika usanzwe, ahubwo yabaye Yesu Kristu-REBA VIDEO


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 July 2018 saa 06:58'

Bishop Daniel Obinim aheruka gutangaza ubwe ko ari Yesu Kristo, imbere mu Iteraniro muri Accra aho Itorero rye riherereye.

Uyu Bishop yatangaje yeruye ko atakiri umumalaika w’Imana , ahubwo ko ubu yabaye Yesu Kristu w’Inazareti. bishop, Daniel Obinim, ukomoka mu Gihugu cya Ghana akaba ari nawe watangije Itorero ryitwa International God’s Way. Yatangaje ko ubu yateye indi ntera ,atakiri umumarayika usanzwe w’Imana, ahubwo ubu yabaye, Yesu Kristo Umucunguzi, umwana w’Imana bwite.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’umwe mubayoboke be, yagaragaye umwe mu bayoboke be amubwira ati: “ Marayika, uratubeshya. Wowe ntabwo ukiri Marayika, ahubwo wabaye Yesu Kristu.”

Amaze kwumva aya magambo yari avuzwe n’umwe mu bayoboke be, yahamagaye umwe mu bapasteri bamwungirije, kuza kumufasha kwizihiza iyi nkuru. “ Yesu” Ubwo yagendagendaga mu Iteraniro umwe mu bapasteri uzwi ko ari umuhanuzi, uzwi ku mazina ya Leticia yahise avuga ati;” Ndikubona Yesu Kristu. Ni wowe ndikubona nonaha. Uri Yesu Kristo w’Inazareti.

Uyu mu Bishop mu myaka yatambutse, yagiye agarukwaho n’abantu batandukanye bavuga ko ari umuhanuzi w’ibinyoma, bahamya ko uburyo akoresha ahanura Atari ubwa gikristo.

Reba Video hano:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.