Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana basubiye imbere y’ubutabera


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 March 2018 saa 04:08'

Uwari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije n’abandi bareganwa ibyaha bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo w’itorero bari bashinzwe bongeye kugaragara imbere y’urukiko ku wa 20 Werurwe 2018.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwiteguye kuburanisha urubanza mu mizi ruregwamo uwari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean; Bishop Tom Rwagasana; Ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR; Mutuyemariya Christine wari ushinzwe Ubutegetsi n’Imari; Sebagabo Léonard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Straton ariko ruza gusubikwa.

Mu mwaka ushize nibwo abo bose batawe muri yombi ariko baza kurekurwa by’agateganyo ngo bakurikiranwe bari hanze ku mpamvu zitandukanye zimo uburwayi.

Abaregwa bose bageze imbere y’urukiko ariko bamwe nta babunganira mu mategeko bafite, bituma urubanza rusubikwa kuko buri wese afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe.

Kubw’ibyo, kuko bose baregwa hamwe, byatumye urubanza rusubikwa, umucamanza avuga ko ruzasubukurwa ku wa 21 Kamena 2018.

Ubushinjacyaha bubarega ko hagati ya 2015 na 2017 banyereje miliyari 2, 530, 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.

Bakimara gutabwa muri yombi, hahise hashyirwaho biro nyobozi iyobora itorero by’agateganyo ndetse manda yayo yararangiye mu cyumweru gishize hashyirwaho izayobora mu gihe cy’imyaka itanu.


Bishop Sibomana Jean wahoze ayoboye ADEPR

Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR

Inkuru yanditswe na Igihe.com

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.