Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop Rugagi yavuze uburyo agendana inkovu y’ibuye yatewe n’abafana b’ikipe y’amaguru anagaruka kw’ikipe afana


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 March 2018 saa 02:44'

Bishop Rugagi Innocent, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda yavuze uburyo agendana inkovu yavuye kugikomere cy’ibuye yatewe mu mwaka w’i 1985 ubwo yarimo atambuka hafi ya Stade ubwo ikipe yo mu Rwanda yari yakinnye n’iyo hanze maze umupira urangiye imwe yatsinzwe abafana bayo batangira gutera amabuye rimwe riramufata bityo bituma ahita afata umwanzuro ko azajya afana ikipe yatsinze .

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 28 Gashyantare 2018, Bishop Rugagi yabajijwe n’abanyamakuru ibibazo byinshi bitandukanye maze ubwo umunyamakuru yamubajije ikipe y’umupira w’amaguru yaba afana asubiza muri aya magambo agiira ati :"Njyewe ubundi nkunda umupira w’amagauru muri rusange kandi nkunda abakinnyi ariko ikipe mfana n’iyatsinze mu rwego rwo kutababara".


Bishop Rugagi yavuzeko inkovu yatewe n’abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru byatumye afata intego yo kujya afana ikipe yatsinze

Bishop Rugagi yakomejeavugako mu mwaka w’i 1985 yigeze anyura munsi ya Stade ubwo yavaga kw’ishuri maze ikipe imwe muzakinaga doreko imwe yari iyahano mu Rwanda indi ariyo hanze noneho iyo hanze itsinda iyahano bituma abafana icyo gihe batangira gutera amabuye maze rimwe rimufata kukuguru arakomereka bikomeye bamujyana kwa muganga bituma afata icyemezo cyo kutazongera gushamadukira kujya gufana amakipe ahubwo ko azajya afana iyatsinze iy’ariyo yose.

Ati:"Nubwo mfana ikipe yatsinze ariko iyo nk’u Rwanda rwakinnye nsengera ikipe ariko sinkunda kureba umupira ngo menye niba yatsinze cyangwa yatsinzwe kandi nkunda cyane imikino ndetse n’abakinnyi kuko Siporo ni nziza kandi nubwo tuba turi abakozi b’Imana mu ubuzima busanzwe natwe tugira ibyo twitaho kuko turi abantu nk’abandi ".

Bishop Rugagi yavuze ko kuri iki Cyumweru k’italiki ya 04 Werurwe 2018 , abayoboke b’Itorero rye bazateranira mu ihema rya Camp Kigali mu gihe agitegereje ko ubuyobozi bumwemerera agakora ibyo asabwa hanyuma agakomeza gusengera mu nyubako iri hafi yo kwa Rubangura yari asanzwe asengeramo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.