Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop Rugagi yasobanuye ibijyanye n’umupfumu bivugwako afite muri Kenya anavugako kwifuriza Miss Shanitah umugisha ntaho bihuriye n’ubuhanuzi


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 March 2018 saa 00:50'

Bishop Rugagi Innocent, Umuyobozi w’Itorero ry’Abacunguwe ari nawe waritangije mu Rwanda (Redeemed Gospel Church Rwanda), yasobanuye byinshi mu bimaze iminsi bimuvugwaho harimo guhanurira Miss Shanitah ibinyoma,no kuba hari umupfumu yaba afite muri Kenya ngo akaba ariwe umuha imbaraga zikora ibitangaza,ibi byose uyu mushumba yabyamaganiye kure avugako ikitwa umupfumu akimenya iyo hagize uza kwihana naho kubijyanye n’ikiswe ubuhanuzi yahanuriye Shanitah ko azaba Miss Rwanda avugako icyo yakozeari ukumwifuriza umugisha.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2018 nibwo Bishop Rugagi Innocent yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze asobanura byinshi ku bibazo bimaze iminsi bimuvugwaho,asubiza ibibazo bitandukanye yabajijwe n’itangazamakuru.

Bishop Rugagi muntangirio z’iki kiganiro yatangiye abwira umunyamakuru ko akeneye inkunga y’amasengesho, ati “Dukeneye inkunga y’amasengesho, ibigeragezo birahari kandi ukurikije ibyo ubona nawe ubwawe ntakubwiye ngo ibigeragezo birahari, nawe ubwawe urabibona. Kuko iyo ubona urusengero rufungwa nkubwira ko mfite ibyangombwa bya RGB bitwemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda, twasabye akarere karatwemerera bihagarikwa n’umurenge, ibyo rero nabyita ko ari bya bigeragezo bikurikirana”.

Bishop Rugagi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yahakanye ibijyanye n’ubuhanuzi yaba yarahanuriye Umunyana Shanitah ati:"Ntabwo nigeze mvugako Imana imbwiye ko Umunyana Shanitah azaba Miss Rwanda 2018 ahubwo icyo nakoze n’ukumusabira umugisha kuko n’umwana w’itorero kandi n’ababyeyi be n’abakristo mw’itorero ryacu ndetse ni nabamwe mubayobozi bityo kuba narashyigikiye umukobwa wacu nkamwifuriza umugisha ntaho bihuriye no kumuhanurira nuko abantu ariko babitwaye gusa abakristo ba Redeemed Gospel Church Rwanda bazi ukuri kuko ibyo navuze bari bahari ".

Muri aya magambo Bishop Rugagi yakomeje agira ati “Ku itariki 4 Gashyantare nibwo nahamagaye umukobwa witwa Shanita mu rusengero, ise ni Umujyanama mu rusengero ndetse ni Umuyobozi wungirije w’ikiciro cy’abagabo murusengero . Maze kumenyako uyu mwana w’umukobwa ari mumarushanwa ya Miss Rwanda namuhamagaye imbere musabira abakristo ko bamushyigikira nsaba n’Imana nkorera ko yamuha umugisha ikamufasha muri aya marushanwa ndetse nyuma twanamutumiye kuri TV 7 ari kumwe na mugenzi we tubifuriza umugisha tunababaza uko biteguye baramutse batsinze ,urumvako ntabanzi ko nahanuriye umuntu kuba Miss ngo nindangiza mubaze ibibazo nk’ibyo .

JPEG - 144.7 kb
Bishop Rugagi yamaganye amakuru yo guhanurira Shanitah kuba Miss anavuga k’umupfumu bivugwako afite kuri Kenya

Bishop Rugagi yabasabwe n’umunyamakuru gusobanura ibijyanye n’ibivugwako hari umupfumu yaba afite mu gihugu cya Kenya ko ariwe waba umuha imbaraga zatuma akora ibitangaza ,Bishop Rugagi asubiza iki kibazo yagize ati:"Si no muri Kenya gusa bavuga kuko hari n’abagiye bavugako imiti nkorsha nyikura Nigeria ,ati :"Iki cy’ubupfumu bwo muri Kenya ntacyo nzi usibye no kumva umupfumu ahubwo naho namubona nashishikazwa no kugirango ahinduke ibye birangire ,rwose ntamupfumu w’umunyakenya tuziranye yaba umugore cyangwa umugabo ntanaho nteganya no kumenyana nawe kereka azanye imiti ngo ahunge umujinya we kuzarimbuka ".

Ku makuru yavuzwe ko yahunze igihugu nyuma yuko afungiwe urusengero, Bishop Rugagi yavuze ko ntampamvu nimwe yatuma ahunga igihugu.

Yagize ati “Mbere y’uko bamfungira urusengero nari mfite igiterane nagombaga kwigishamo muri Kenya kandi cyari cyaratangajwe. Ntabwo rero habayeho guhunga kuko nta deni ry’umuntu mfite mu Rwanda, yaba banki cyangwa umuntu ku giti cye. Nta cyampungisha nta kibazo cya politike mfitanye n’igihugu, nta cyatuma mpunga, nta n’ubwo nahunga kandi ngo nongere nze hano.”

Bishop Rugagi yavuze ko ku ku Cyumweru gitaha, abayoboke b’Itorero rye bazateranira mu ihema rya Camp Kigali mu gihe agitegereje ko ubuyobozi bumwemerera agakora ibyo asabwa hanyuma agakomeza gusengera mu nyubako iri hafi yo kwa Rubangura yari asanzwe asengeramo.

Joel Sengurebe/Mr Jo Gospel Promoter
Imail :Sengujoe@gmail.com
Tel:+250783103298

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.