Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Ntambara Saturday ushinjwa n’abantu kubariganya amafaranga yo kubajyana mw’Israel yabyamaganiye kure

Ubwanditsi , January 2018

Bishop Ntambara Saturday umushumba mukuru w’itorero rya Successful Christian Ministries umaze kumenyekana cyane mu bikorwa byo gutwara abantu mu gihugu cya Israel mu rugendo abakristo bita rutagatifu ,mu mpera z’umwaka wa 2017 nkuko bisanzwe hari hateguwe urugendo yagombaga gutwaramo abantu muri iki gihugu cya Israel maze ruza gusubikwa bityo abantu bamusaba ko yabasubiza amafaranga yabo arayabima babifata nk’ubwambuzi ariko uyu mu Bishop ntiyemeranya n’aba bantu kuko abihakana yivuye inyuma .

Bamwe mu bantu bagambaga gukora uru rugendo rwa Israel batwawe na Bishop Ntambara Surtaday babwiye IYOBOKAMANA.COM ko batiyumvisha ukuntu basiba gukora urugendo bakanimwa amafaranga yabo batanze .

Bamwe bagize bati:" Bishop Ntambara Suturday twamuhaye amafaranga yacu dushaka kujya mu gihugu cya Israel noneho itariki yo kujyenda isigaje nk’ukwezi nibwo twamenyeko tutakigiye akabitubwira ariko ntaduhe impamvu zifatika ,twebwe dutekerezako byaba byaratewe nuko mu gihe Perezida Donard Trump wa USA yatangazaga ko Yerusaremu ibaye umurwa mukuru wa Israel amahoro yahise aba make muri iki gihugu bityo impamvu yisubikwa ry’urugendo nubwo atayitubwiye twumva yenda kumvikana bityo tumusaba amafaranga yacu ntiyayaduha .

Abashinja Bishop Ntambara Surtaday bakomeje bavugako yaba amatike y’indege ndetse n’ibindi byose bikorwa mu ngendo byemezwa burundu habura igihe gito kuko icyo umuntu aba yarakoze ari ugufata umwanya no kumenyesha(Reservation) gusa bityo ko bitewe n’igihe bamenyeye ko urugendo rwasubitswe bamusabye kubasubuza amafaranga yabo ariko akomeza kubarerega no kubakwepa .

Bishop Ntambara Saturday ibi ashinjwa na bamwe mu bantu bavugako bamwishyuye amafaranga y’urugendo rwa Israel rugasubikwa ntabasubize n’amafaranga abivugaho iki ?


Bishop Ntambara Saturday yahakanye ibyo kwambura abantu yagombaga kujyana mw’Israel

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bishop Ntambara Saturday ku murongo wa Telephone yahakanye ibi byose aregwa avugako nta muntu afitiye ideni ati :"Njyewe maze imyaka isaga 20 njya mu gihugu cya Israel kandi nkabikora neza ntamuntu tugiranye ikibazo bityo kuba hari abantu bavugako nabambuye baba ari uguharabika".

Muri aya magambo Bishop Ntambara Saturday yakomeje avuko ikibazo cya Yerusalemu kitigeze gihagarika ingendo kubakerarugendo mw’Israel kuko ikibuga k’indege cya Tel-aviv kitigeze kireka kugwaho indege z’abantu bavuye hirya no hino bagiye muri urugendo ati:"Urugendo rwasubitswe kuzindi mpamvu uzishaka azazimenya ariko ntaho bihuriye n’ibibazo bya Israel na Palestine .

IYOBOKAMANA.COM twabajije Bishop Ntambara Saturday ko ubwo yemera ko hari urugendo rwari rwarateguwe maze rugasubikwa bidafite aho bihuriye n’ibi bamwe bavugako atabasubije amafaranga yabo maze adusubiza muri aya magambo agira ati:"Ibyo ntibireba itangazamakuru muribo uzagira ikibazo azaze tubyivuganire cyangwa nabona ko namwambuye azage kundega muri Police cyangwa yitabaze ubutabera ".


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO