Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop Harerimana Jean Bosco yatunguwe n’umufasha we amukorera ibiroli bikomeye by’isabukuru anamubwira amagambo akomeye -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
25 July 2018 saa 04:40'

Umushumba mukuru w’Itorero rya Zeraphath Hloy Church ,Bishop Harerimana Jean Bosco yatunguwe n’umufasha we Madame Mukansengiyumva Jeanne afatikanije n’inshuti n’imiryango n’abakirisitu bamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 amaze abonye izuba, uyu mushumba atungurwa n’amagambo akomeye yabwiwe n’uyu mufasha we.

Bishop Harerimana Jean Bosco wavutse kuwa 25 Nyakanga 1981 yakoewe ibiroli byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mw’ijoro ry’ejo kuwakabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018 mu biroli byabereye murugo iwe aho atuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ari naho haherereye icyicaro gikuru cy’iri torero rya Zeraphath Holy Church doreko uyu mushumba yasanze yiteguwe n’inshuti n’abavandimwe iwe murugo ubwo yaravuye mu giterane cy’amasengesho aba buri wa kabiri.

Madame Mama Bishop Mukasengiyumva Jeanne umufasha wa Bishop Harerimana Jean Bosco niwe wayoboye bagenzi be batangira kuririmba indirimbo yifuriza umugabo we isabukuru nziza.


Madame Mama Bishop Mukasengiyumva Jeanne umufasha wa Bishop Harerimana Jean Bosco yashimye Imana yamuhaye umutware ukunda abantu n’umurimo wayo

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM , Madame Mama Bishop Mukasengiyumva Jeanne yatangaje ko ubutwari ,umurava n’imiyoborere myiza yaba kumuryango we ndetse n’itorero ry’Imana aribyo byamuteye gupanga gutungura umutware we akamukorera ibiroli by’isabukuru y’imyaka 37 amaze abonye izuba.

Yagize ati “Bishop Harerimana Jean Bosco tumaranye imyaka itandatu dushakanye ,muri iyi myaka yanyereye imbuto zikomeye yaba mu kwicisha bugufi u,ubugwaneza,ubunyangamugayo n’urukundo ankunda kandi agakunda Imana n’umurimo wayo kuburyo ntabona uko muviga ariko ndashima Imana yamumpaye ngo ambere umutware kandi ibi mvuga nawe mbimubwira kenshi nkaba nongeye kubisubiramo ku munsi wo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 37.


Bishop Harerimana Jean Bosco yasazwe n’ibyishimo aramwenyura

Nyuma yo kwifurizwa isabukuru Bishop Harerimana Jean Bosco yagize ati: “Ndashima Imana ko uyu mwaka nywurangije amahoro. Ndashima kubaho kw’Imana n’ubutabazi bwayo kandi ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu n’urukundo rwanyu. Imyaka 37 ntabwo ari myinshi kandi si mike. Muriyo habayemo byinshi harimo iyo namaze ntaraba umukozi w’Imana ariko ubu nizihiza iyi sabukuru ndi umushumba w’itorero ry’Imana murumvako bishimishije kuko uko imyaka ishira turushaho kugenda tuva mu biwiza tujya mu bundi".

Yakomeje agira ati "Ndatekereza ko tugiye kwinjira mu bwiza bw’Imana kurushaho. Ubuzima bwacu, n’imibereho bigiye kwinjizwa mu rundi rwego. Ndizera ko uyu mugoroba dutangira kwinjira muri ubwo bubasha. Madame ,inshuti n’abavandimwe n\abakristo mwese ndabashimiye cyane murakoze kuntungura kandi nizeye ko n’Imana izakora ibikomeye mu buzima bwanyu ikabitura urukundo n’ubufatanye bukomeye mudahwema kungaragariza rwose Imbaraga z’Imana ,imigisha no kubona ibyiza bisumbye ibyo musanzwe mubona nibyo mbifurije uyu munsi .”

Bishop Harerimana Jean Bosco wizihiza isabukuru y’imyaka 37 amaze abonye izuba ni umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church ,uyu akaba akomeje gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye,akaba afite amatorero nk’i Rubavu hafi y’ahakorera abascout mu mujyi wa Gisenyi aho haba igiterane cy’amasengesho buri wa kabiri no kuwagatandatu ndetse no kucyumweru noneho kw’ishami ry’i Kigali rikorera mu murenge wa Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha gahunda z’amasengesho n’amateraniro yaho biba buri wa gatatu aho birirwa mu masengesho yo kwigaragaza kw’Imana kandi ajya aberamo ibitangaza bikomeye ndetse no kucyumweru mbere ya saa sita hakaba amateraniro asanzwe noneho nyuma ya saa sita hagakomeza igiterane cy’amasengesho.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBI BIROLI:




Bishop Harerimana Jean Bosco yafatikanije n’umufasha we Madame Mama Bishop Mukasengiyumva Jeanne gukata umutsima w’isabukuru



Ibyo kunywa nabyo byari byateguwe






Bishop Harerimana Jean Bosco yahawe impano n’incuti n’imiryango n’abakristo ndetse n’umufasha we

REBA IMWE MU MIROMO N’IBITANGAZA BIKOMEYE IMANA IKORESHA BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.