Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bigizi Gentil yanenze abahanzi ba Gospel batumirwa mu bitaramo bya Secural bakabeshya ngo bagiye mu ivugabutumwa.


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 June 2018 saa 05:58'

Umuhanzi Bigizi Gentil umaze kwamamara kubera impano ye y’ubuhanzi bw’indirimbo zo kuramya Imana yanenze cyane bamwe mu bahanzi ba Gospel batumirwa mu bitaramo bitari ibyo guhimbaza Imana bakabyitabira babeshya abantu ko intego yabo ari ivugabutumwa .

Muri iki gihe bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo kwitabira cyane ibitaramo by’abahanzi bataririmba gospel bakavuga ko ari ho haba hari abantu benshi bakeneye kumenya ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo kurusha no mu nsengero .

Aba bahanzi iyo ubabajije babahita baguhamiriza uburyo kuririmba ahantu nk’aha aribyo byiza ku bahanzi ba Gospel kuko aba ari uburyo bwiza bwo kubwiririza ubutumwa kuko haba harimo benshi bakwiye kubumenya kugira ngo bihane, ibi ariko siko Umuhanzi Bigizi Gentil abyumva kuko avuga ko ijambo ry’Imana rivuga ko tutagomba kwivanga n’abanyamahanga .


Bigizi Gentil yagize icyo avuga ku bahanzi ba Gosel bitumirwa mu bitaramo bya Secural

Bigizi Gentil ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Radio imwe muzikorera hano mu Rwanda icyo avuga kubahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari kugenda batumirwa mu bitaramo bitandukanye bya Secural bahuriramo n’abahanzi baririmba indirimbo zitari izo guhimbaza Imana yewe ugasanga biragusaba ko uzaririmbira mutubari.

Bigizi Gentil yasubije iki kibazo agira ati:" Ntabwo ari byiza rwose kuko ijambo ry’Imana ridusaba kutivanga n’ibibi ikindi kandi niba warahamagariwe gukorera Imana korera Imana nyine ureke kuvanga kuko niba warahamagariwe gukorera Imana yikorere we kuvanga ibintu".

Bigizi Gentil yabajijwe ikibazo kindi kivugako kenshi iyo ubajije abahanzi ba Gosel batumirwa mu bitaramo bya Secural bagusubizako ari uburyo bwiza bwo gukora ivugabutumwa ,yasubije muri aya magambo ati :"Sindabona umuntu uririmba muri Gosepl asaba kuzajya kuririmba muri Guma Guma biramutse binabaye ubwo Guma Guma niyo yaba yatumiye uwo muhanzi bityo rero kubeshya abantu ngo ugiye mw’ivugaubutumwa kandi atari wowe wabyisabiye ahubwo babigusabye ngo babone Public yawe biba bifite ikindi kibyihishe inyuma kidafite aho gihuriye n’ivugabutumwa".

Bigizi Gentil yanagarutse ku kibazo cy’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakorana indirimbo n’abahanzi baririmba iz’isi aho yavuzeko Imana ariyo izamura umuntu ko kwivanga n’abanyamahanga ng’ukunde uzamuke nta kiza byakuviramo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.