Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Benshi banyuzwe no kubona Israel Mbonyi aha agaciro ibyo benshi mubategura ibitaramo bya Gospel birengagiza

Ubwanditsi , December 2017

K’umugoroba w’ejo ku cyumweru umuhanzi Israel Mbonyicyambu yakoze igitaramo cy’ubudasa aho yamurikiyemo Album ye ya kabiri y’amajwi yise ngo “Intashyo” ,iki gitaramo kitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu banyuzwe n’imigendekere yacyo ndetse bashimishwa bikomeye no kubona uyu muhanzi aha agaciro abatishoboye akanaha agaciro abatarakira agakiza.

Mbonyicyambu Israel, umunyempano ufite amagambo yomora imitima ya benshi, yongeye gukora igitaramo kidasanzwe ubwo yamurikaga album yise "Intashyo" ikubiyeho indirimbo zivuga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose.

Uyu muramyi yaherukaga gukora amateka nk’ayo mu myaka ibiri ishize ubwo yari akiva mu Buhinde aho yigaga. Icyo gihe yaririmbiye muri Serena Hotel abantu ibihumbi bararyoherwa abandi amagana batahana agahinda kubera gusanga ibyicaro byashize bitewe n’uburyo hari hakubise huzuye.

Igitaramo cya kabiri cya Israel Mbonyi cyo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Ukuboza 2017, cyabereye ahagutse mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference & Exhibition Village, hahoze hitwa Camp Kigali. Israel Mbonyi yahanaguye amarira y’abatarabashije kumubona aririmba mu gitaramo cya mbere ahembura buri wese.


Israel Mbonyi kuba yarahaye umwanya abakira agakiza akanagaragaza umutima wo gufasha abatishoboye byanyuze benshi

Muri iki gitaramo umuhanzi Israel Mbonyi yagaragaje umutima wo kwita kubatishoboye aho yerekenye amashusho mbarankuru y’uburyo afatikanije n’abanyamuryango we yise “Israel Mbonyi Foundation” babashije gusura abasizwe iheruheru na Genocide ndetse bakanasura urwibutso rwaGenocide rwa Gisozi nyuma yaho bagasura abandi bantu batishoboye barimo umusaza ugiye kugwirwa n’inzu.


Ev.Kwizera Emmanuel niwe wayoboye iki gitaramo

Uyu muhanzi yasabye abitabiriye iki gitaramo ko bamufasha kubakira uyu musaza inzu ndetse bagashyigikira n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye anasabako igitaramo cye kitarangira hadahawe umwanya amahirwe abashaka kwakira agakiza ,ibi bikaba byishimiwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo kuko benshi mubahanzi bakora ibitaramo bya Gospel barabyirengagiza.

Muri aya magambo Ev.Kwizera Emmanuel waruyoboye iki gitaramo yagize ati :”Israel Mbonyi yansabyeko iki gitaramo cye kitarangira ndashyizeho umwanya wo guha amahirwe abantu batarakira agakiza kuko gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kikarangira uyu mwanya udashyizweho.


Bishop Ruhimbya Aron niwe wasengeye abihannye

Ev.Kwizera Emmanuel yasabye abantu baba bashaka kwakira agakiza haboneka umubare w’abantu benshi maze ahamagara Bishop Aron Ruhimbya afata umwanya arabasengera abirukanaho ibyaha byose ibi binyura imbaga y’abakristo bitabiriye iki gitaramo cyatangiye kw’isaha ya saa kumi n’imwe kikarangira saatatu n’igice z’ijoro.


Abahanzi bose bafashije Israel Mbonyi mu gitaramo banaririmbanye indirimbo

Iki gitaramo usibye umuhanzi Israel Mbonyi nyiri kugitegura cyanaririmbyemo abandi bahanzi barimo Aime Uwimana, Patient Bizimana na Dudu Niyukuri bose bahatambukanye umucyo mu muziki mwiza wa Live n’urwunge rw’amajwi yabo yuje ubuhanga .

Ibi bintu uko ari bibiri birimo kimwe cyo guha agaciro umwanya w’abantu bakira agakiza ndetse akanazirikana abatishoboye bamwe mubitabiriye iki gitaramo cya Mbonyi batashye bavugako muri byinshi byabashimishije arukubona uyu muhanzi yita kuribi mu gihe kenshi mu bitaramo bya Gospel bibera mumahoteli usanga rimwe na rimwe usibye no gushyiraho umwanya wo kwihanisha abantu n’uwijambo ry’Imana bawihorera.


Iki gitaramo kitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO