Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Atangiza igiterane cy’iminsi 4 Bishop Harerimana Jean Bosco yatangajeko agiye gushinga ibirindiro i Kigali ahahoze hitwa mu Miduha hagahinduka mu migisha-Amafoto+Video

Ubwanditsi , January 2018

Itorero rya Zeraphath Holy Church riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco umaze kumenyekana mu gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza ryatangiye igiterane k’imbaraga kiri kubera mu mugi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo,iki giterane kikaba cyatangiranye imbaraga zikomeye maze Bishop Bosco ahita atangazako ahari kubera iki giterane atazahava ndetseko mu gihe hari hasanzwe hitwa mu Miduha Imana ihahinduye mu migisha.


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba wa Zeraphath Holy Church yasenze Imana ayisaba kuziyereka muri aka gace

ku masaha y’umugoroba wo Kuri uyu wa kane taliki ya 18 Mutarama 2018 mu karereka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo ahitwa mu miduha hatangiye igiterane gikomeye cyateguwe n’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda rifite ikicaro mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ariko ubu iki giterane akaba aricyo gitangije kumugaragaro ishami ry’iri torero mu mugi wa Kigali bivuzeko rizakomereza gusengera aha i Nyamirambo muri Salle yitwa Igihozo nkuko Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’iri torero yahise abitangaza.

Iki giterane kizamara iminsi ine kuva none taliki ya 18 kugera 21 Mutarama 2018 cyatangiranye imbaraga zikomeye y’aba uburyo abantu benshi bakitabiriye ndetse no guhemburwa n’ibihe byiza byaturutse kubakozi b’Imana barimo abahanzi nka Bikorimana Emmanuel (Bikem ) ndetse na Grace Ntambara tutibagiwe na Fire Team itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mw’ishami ry’iri torero i Rubavu.


Pastor Emma Ntamabara umushumba w’itorero "Urufatiro rwa Kristo yabereye umugisha abitabiriye iki giterane umunsi wa mbere n’ejo azagaruka

Iki giterane kandi cyarimo Pastor Emma Ntamabara umushumba w’itorero "Urufatiro rwa Kristo " wabwiye abitabiriye ko icyo Imana izaniye iki giterane muri aka gace arukugirango abantu bakurweho ububata bwa satani ati:"Uyu mukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco ndagirango mbwire abo muri aka gace ko mugienderewe n’Imana ikorera muriwe rwose mugiye kubona umugisha ukomeye kuko imyuka mibi yose igiye guhunga kandi abantu muzabohoka mu buryo bw’umuwuka mwihana ibyaha byari byarabizingiyeho abandi muzabohoka mu buryo bw’umubiri kuko muzakira indwara zikomeye kuko Imana iri muriwe nibyo yamuhagurukirije.

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’iri torero rya Zeraphath Holy Church Rwanda yabwiye abitabiriye iki giterane ko Imana iziyerekana bikomeye muri iki giterane kuko itajya iteranyiriza abantu bayo ubusa ati :"Iki giterane cy’iminsi 4 uzacunga neza akakibamo wese Imana izamwiyereka mu buryo bukomeye kuko abajyaga babona kuri Television ibitangaza Imana ikora ndagira ng1o mbabwire ko hano mu giye kubona bikorekera kuri mwe .

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje avugako atangaje kumugaragaro ko itorero rya Zeraphath Holy Church Rwanda rishinze ishami mu mugi wa Kigali aho rizaba rikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo kuri Sale yitwa igihozo.

Bishop Harerimana Jean Bsco yatangaje ko kubera imgisha n’ibitangaza Imana izakorera kuri uyu musozi warusanzwe witwa mu Miduha ko hahinduriwe izina ahubwo hakaba habaye mu Migisha ati:"Aha tugiye kuhashinga ibirindiro by’umwuka wera kandi Imana izadufasha cyane yigaragaze mu buryo bwose kuko ubu turi mu Migisha.


Bishop Harerimana Jean Bosco na Pastor Emma Ntambara bose bahurije kuguhanurako Imana igiye kuzigaragariza muri aka gace kuburyo bukomeye

Muri iki giterane imirimo y’Imana yatangiye kugaragara aho aba bakozi b’Imana yaba Bishop Harerimana Jean Bosco ndetse na Pastor Emma Ntambara bose bafashe umwanya wo gusengera abantu bamwe bakira indwara zitandukanye abandi barahanurirwa iteraniro rirangira abantu batabishaka.

Iki giterane kirakomeje ku munsi w’ejo aho muri iyi minsi yacyo isigaye kizajya gitangira kw’isaha ya saamunani ,kizabonekamo abakozi b’Imana batandukanye barimo abaririmbyi nk’itsinda rya Gisubizo Ministries ndetse n’abahanzi nka Mama Pasteur Grace Ntambara ,Bikorimana Emmanuel (Bikem) na Gikundiro Rehema hamwe n’umuhanzi ukunzwe na benshi ariwe Bigizi Gentil .

Kizabonekamo kandi abakozi b’Imana buje ijambo ribohora banakoreshwa n’Imana barimo Pastor Emma Ntambara umushumba w’itorero urufatiro rwa Kristo nawe umaze kuba ikimenyabose mu gukoreshwa ibitangaza ndetse wanabereye umugisha abitabiriye umunsi wa mbere w’iki giterane hakazaboneka n’undi mukozi w’Imana w’umuhanuzi witwa Prophete Claude umushumba w’itorero rya Soul Healing .



Bishop Harerimana Jean Bosco n’umufasha we


Itsinda rya Fire Team ryasusurukije abitabiriye iki giterane


Mama Pasiteri Grace Ntambara n’umuramyi Bikem mu ndirimbo zitandukanye babereye umugisha ukomeye abitabiriye iki giterane



Ku munsi wa mbere abantu bitabiriye iki giterane ku bwinshi kandi bataha banyuzwe n’Imana

REBA VIDEO IGARAGAZA UKO BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO YAHINDUYE IZINA RYO MU MIDUHA AKAHITA MU MIGISHA:

IYOBOKAMANA.COM TURAKOMEZA KUBABERA MURI IKI GITERANE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO