Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Gitwaza yanenze abakozi b’Imana bishyira hejuru naho Alarm Ministries ihanura yifashishije imbyino-Amafoto

Ubwanditsi , March 2018

Imbyino z’ubuhanuzi nizo zaranze igitaramo cya Alarm Ministries cyitabiriwe na Apotre Dr. Gitwaza Paul ndetse na Bishop Rugagi. Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2018, kikaba cyamurikiwemo umuzingo wabo mushya w’amashusho bise ’Turakomeye’.



Imbyino z’ubuhanuzi nizo zaranze igitaramo cya Alarm Ministries

Iki igitaramo kitabiriwe ku kigero cyo hejuru cyaranzwe n’udushya dutandukanye, twatunguye benshi ndetse umuntu avuzeko bimwe byateye kwibazwaho ataba abeshye.

Ubwitabire muri iki gitaramo bwari ku rwego rwo hejuru kandi igitaramo cyasaga n’igihenze. Nyamara ariko ibi ntibyabujije abantu bari banyotewe kuva ubutumwa bwiza butangwa n’itsinda Alarm ministries batitabira, baza gutera ingabo mu bitugu umurimo w’Imana no kongera guhembura imitima yabo ndetse n’umubiri cyane binyuze mu mbyino z’ubuhanuzi (Dance Prophetique) zikunze kuranga iri tsinda.

Muri iki gitaramo cyabwirijemo umukozi w’Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza wari utegerejwe na benshi kubw’ijambo ribohora agira n’ubuhanuzi. Uyu mukozi w’Imana ntiyamaze umwanya munini avuga ijambo ry’Imana nk’umuco uranga bamwe mu bavugabutumwa kuko yamaze iminota itagera kuri 20, akaba ari nawe wakiriye Bishop Rugagi bwa mbere muri iki gitaramo asaba abantu ko bamureba kuri Authentic Tv yanyuzwagaho iki gitaramo muburyo bwa Live.


Apotre Gitwaza niwe wabwirije ijambo ry’Imana benshi baranyurwa

Apôtre Gitwaza wari umwigisha w’ijambo ryImana yavuze ko Imana yari ifite ubukene bwo kubura amashimwe y’abantu, kuko nta mwana w’umuntu waramyaga Imana (byakorwaga n’abamalayika gusa).

Yagize ati "Hari ubukene bukomeye kuko abahungu n’abakobwa bo mu Isi baramyaga ibindi bintu, Imana igira agahinda iravuga ngo ‘natuma nde ngo ajye kubwira abantu ngo bandamye, bampimbaze, banyumve?"

"Nubwo Imana yari yihagije mu ijuru yari ifite ubukene, ubukene bw’Imana si ubw’amafaranga, inzu, ibiryo, icyubahiro, ni ubw’amashimwe y’abantu. Biroroshye ku bantu kuramya byose. Abahinde baramya ikintu cyose; baramya inka, ihene, ikintu cyose babonye barakiramya; bafite Imana 3000."

Yakomeje agira ati "Isi rero irahuze muri byinshi. Abantu baramya ibyubahiro, baramya ama-titre, tukaramya ibiki… na ba Bishop, na ba Apôtre, ngakomera cyane abantu bakandamya. Ibyo byose ni ibintu abantu baramya bidafite agaciro. Ariko ubukene buri mu mutima w’Imana ni ukubona ni ukubona abantu bayiramya bayishima, bayihimbaza mu kuri no mu mwuka."

Ikindi cyari kitezwe muri iki gitaramo ni korali Shaloom ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, itaririmbye muri iki gitaramo byari bimaze igihe bivugwako izakiririmbamo ariko bikarangira itaririmbyemo cyane ko abaririmbyi b’iyi korali binjiye biyishyuriye nk’abandi bose.


Alarm Ministries yamaze iminota nka 30 iri kuririmba indirimbo za Ambassadors choir

Ikindi cyagaragaye muri iki gitaramo ni uburyo iri tsinda rya Alarm Ministries, ryamaze iminota igera kuri 30 iririmba indirimbo za korali Ambassadors, ibintu byatunguranye cyane ko ari gake wakumva korali iramurika umuzingo irimba indirimbo z’izindi korali.
Iri tsinda rimaze imyaka igera kuri 18 ritangiye ivugabutumwa ry’indirimbo ryizihiye benshi mu buryo bukomatanye haba mu kugorora amajwi, kubyina ndetse no mu myambarire yihariye.







Imbyino z’ubuhanuzi nizo zaranze igitaramo cya Alarm Ministries




Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane barimo Bishop Rugagi Innocent ,Eduard Bampoliki umuyobozi w’itorero ry’igihugu n’abandi benshi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO