Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Apôtre Dr Paul Gitwaza uherereye muri Israheli yifurije abakristo Pentekote, gusa atangaza amagambo yateye urujijo


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 May 2018 saa 01:54'

Apôtre Dr Paul Gitwaza kuri ubu aherereye i Yeriko ho mu gihugu cya Isiraheli, akaba ari naho ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 20, Gicurasi 2018 yatangiye ubutumwa bwa Pentekote, abugenera abayoboke be ndetse n’abakristo muri rusange.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Apôtre Dr Paul Gitwaza yashimangiye ko Pentekote wakabaye umunsi abakristo, buzuzwamo imbaraga nshya zimura imisozi ndetse zibashoboza guhora ari abizerwa imbere y’Uwiteka.

Apôtre Dr Paul Gitwaza uzwiho kugira amagambo y’ubwenge, ibirebana na Pentekote yabivugiye i Yeriko mu gace kazwiho amateka menshi mu by’iyobokamana

Yagize ati: " Petenkote nziza bwoko bw’Imana!
Ubwo twibuka ko ku munsi nkuyu, Umwuka Wera, Umufasha wacu yamanukiye abizera i Yerusalemu akabuzuza imbaraga, isengesho ryanjye kuri mwe abera, ni uko Yakuzuza ubuzima bwanyu imbaraga na none, imbaraga zo kwimura imisozi iri imbere yanyu, imbaraga zo guhagarara mu bihe bikomeye, ikirushijeho, imbaraga zo guhora muri abizerwa imbere Yayo. Shalom! "

Apôtre Dr Paul Gitwaza, umushumba wa Zion Temple ku isi amaze igihe mu gihugu cya Isiraheli, dore ko no mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 70, abayahudi bamaze bongeye gutura ku butaka bwa Isiraheli, yari ahari kandi nabwo yagiye agira ibyo atangaza.


Apôtre Dr Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple ku isi ndetse na AWM.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.