Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Amadini n’amatorero birashinjwa kuba maneko ya ndetse no kugira uruhare mu guhirika za Leta z’ibihugu.


Yanditswe na     Ubwanditsi
18 May 2018 saa 06:00'

Amadini n’amatorero byo muri Leta zunze Ubumwe z ’Amerika birashinjwa kwihisha inyuma y’umugambi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika wo kwimika uwo bashaka muri za Leta z’ibihugu by’isi ndetse no gukora ibisa no kuneka ibihugu baba bagiye kuvugamo ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Ni ingingo yazamuwe cyane n’ikirego cy’umupasiteri w’umunyamerika Andrew Brunson wafungiwe mu gihugu cya Turikiya bamukeho ubugambanyi, ndetse akaba ngo yari mu bambere bacuze umugambi wo guhirika Perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdoğan, muri Nyakanga 2016, gusa uyu mugambi ukaba utaraje kubahira.

Biratangaje cyane kumva inkuru zo kugambanira igihugu ku bantu baba bafatwa nk’abakozi b’Imana, gusa uyu Pastor Andrew Brunson, we bivugwa ko amakuru y’ubutasi bwa Turikiya yemeje neza ko yakoranaga n’abarwanashyaka b’abasilamu babarirwa mu muryango wa Gulen, ndetse kandi ngo akaba afitanye isano ry’ahafi n’ishyaka rya Kurdistan Workers ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Recep Tayyip Erdoğan.

Ku ruhande rwa Leta ya Amerika bahakana bivuye inyuma ku ishingiro ryo kuba abapasiteri babo bijandika mu bikorwa by’ubutasi no guhirika za Leta z’ibihugu. Bumvikanye bavuga ku kibazo cy’uyu mupasiteri wabo, bavuga ko Turkiya irimo irengera kuko ngo uyu muturage wabo ashinjwa ibinyoma, kandi ngo amakuru ubutasi bwa Turkiya bwabonye ni ikinyoma.
Bakongeraho ko bitanumvikana ukuntu , igihugu nka Turkiya bahuriye mu muryango w’ubufatanye mu bya gisirikare NATO, gifunga umuturage w’igihugu kigenzi cyacyo mu buryo bukomeye kandi amasezerano bifitanye abibuza.

Ibi byatangajwe na Senateri Sen. Thom Tillis, wo mu ishyaka ry’abarepulike mu majyaruguru ya Caroline.

Yagize ati: " Sindi umunyamateka, ariko niba nibuka neza , ni ubwa mbere mu mateka ya NATO, igihugu gifunga umuturage w’igihugu kigenzi cyacyop bahuriye mu muryango."


Senateri Sen. Thom Tillis, wo mu ishyaka ry’abarepulike mu majyaruguru ya Caroline.
Imibare itangwa n’umuryango ushinzwe kurengera abakristo mu bihugu birimo akarengane, igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 65, batawe muri yombi, harimo abanyamakuru 319, nyuma ya Coup d’etat yaje gupfuba yo gutembagaza Perezida Recep Tayyip Erdoğan.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.