Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Amadini n’amatorero akunze kurangwamo umwiryane ashobora guhagarikwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
19 February 2018 saa 07:22'

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB kiratangaza ko kitazakomeza kwihanganira amwe mu madini n’amatorero akunze kugaragaramo umwiryane ushingiye ku myanya y’ubuyobozi ndetse n’ubutunzi.

RGB isobanura uyu mwiryane nk’akaduruvayo gashobora guteza amacakubiri mu banyarwanda, igatangaza ko itakomeza kubyihanganira mu gihe byaba bigaragara nk’ibishobora gusubiza u Rwanda aho rwavuye.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’iki kigo Prof. Anasthase Shyaka, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru uyu munsi tariki ya 19, Gashyantare 2018, mu cyumba cy’inama cya RGB.

Yagize ati " Ikindi kijyanye no mu ikurikirana ry’iyi miryango, ni amakimbirane y’urudaca, kandi akenshi usanga ashingiye ku mikorere n’imiyoborere y’imbere mu itorero ishobora kuba ijegera. Ikindi ku buryo umutungo ubonetse ukoreshwa, amafaranga, akoreshwa ate, akurikirwana ate, ajya he? Ibyo ugasanga iyo mikorere mibi n’imiyoborere mibi biragenda mu byukuri tuvugishije ukuri, hari naho usanga iganisha ku kuzana amacakubiri mu banyarwanda."

Prof. Anasthase Shyaka avuga ko batazakomeza kujenjekera bene aya madini n’amatorero, agashimangira ko nta kabuza bazayafunga.
Ati " Akenshi na none ugasanga turabijyamo, dufite uburyo tubikora, twihanganirana, tugenda buhoro, tuti aba bantu b’Imana bakwiye kubikemura ku neza. Ariko biragenda bigaragara ko aho kugabanuka biragenda byiyongera. Biradusaba imbaraga, mudufashe abanyamadini n’amatorero babe bazi ko bikeneye undi mwuka mushya, n’imikorere mishya igihe abantu bananirwa bigaragara ko bidashoboka, kugirango aho kugirango amadini ace mo ibice abanyarwanda, hazajya hafatwa ingamba ko aba aretse."

Ibi yabigarutseho ubwo iki kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB, ahagarariye cyabwiraga itangazamakuru ko hari umushinga wo kuvugurura amwe mu mategeko n’amabwiriza agenga imiryango y’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda.
Hakazibandwa cyane cyane mu gukebura amwe mu madini afite amahame RGB isobanura nk’atajyanye n’igihe, harimo kubuza abayoboke bayo guhabwa amaraso, gukorera ahantu hatajyanye n’igihe n’ibindi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.