Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Album "Satura " ya Assoumpta Muganwa izamurikwa mu gitaramo kizitabirwa n’abahanzi basigiwe kuzatera Imana gusatura ijuru igatanga imigisha


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 May 2018 saa 06:01'

Umuhanzikazi Assumpta Muganwa uzwi nka Satura akomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ngo "Satura ijuru Live Concert " azamurikiramo Album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye yakunzwe na benshi yise ngo "Satura ijuru",Iki gitaramo kizaba kuwa 22 Nyakanga 2018 kizaririmbamo abahanzi batandukanye barimo Tonzi ,Aline Gahongayire ,Arsene Tuyi na Brian Blessed.


Umuhanzikazi Assoumpta Muganwa mu myiteguro yo kumurika Album "Satura Ijuru"

Assumpta Muganwa umaze kumenyekana ku izina rya "Satura" yiswe kubera indirimbo ye ’Satura Ijuru’, yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko ageze kure ategura igitaramo azakoRA kuwa 22 Nyakanga 2018 akazagikorera kuri New Life Bible Church kw’isaha ya saa munani.

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko intego y’iki gitaramo cye ari ukumurika Album ye ya mbere yise ’Satura’. igizwe n’indirimbo zitandukanye zakunzwe nka Satura ijuru,Tumusinze,Z-95,N’Ukuboko kwawe,Till I die n’izindi nyinshi ati:"Ubundi iyi Album nzamurika izaba igizwe n’indirimbo 9 z’amajwi ndetse eshanu murizo zifite n’amashusho yazo.


Assoumpta Muganwa yatangaje abahanzi bazafatikanya muri iki gitaramo

Assoumpta Muganwa "Satura " yavuzeko abahnzi bazamufasha muri iki gitaramo ubu bamze kumenyekana ati:"Satura Ijuru Live Concert " izaririmbamo abahanzi bagenzi banjye barimo Tonzi ,Aline Gahongayire,Umuramyi Arsene Tuyi hamwe na Brian Bressed kandi ndizeza abantu ko kizaba ari igitaramo kiza cyo gusaba Imana ngo isature ijuru iduhundagazeho imigisha yayo ".

Iki gitaramo cya Satura ijuru Live Concert " kizabera kurusengero rwa New Life Bible Church ruherereye Kicukiro azba ari kuwa 22 Nyakanga 2018 kuva kw’isaha ya saamunani kugera mumasaha y’umugoroba.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO SATURA IJURU :

REBA INDI YISE NGO "NI WOWE NIRINGIYE":

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.