Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Album “Mwami icyo wavuze” ya Healing Worship Team izamurikwa mu gitaramo kizitabirwa n’amatsinda 3 akomeye hamwe na Israel Mbonyi


Yanditswe na     Ubwanditsi
7 June 2018 saa 06:46'

Healing worship team igizwe n’abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church bateguye igitaramo bise ’Mwami icyo wavuze live concert’ bazamurikiramo amashusho ya album yabo ya 4. Iki gitaramo kizaba tariki 24 Kamena 2018 kibere Camp Kigali.

Ku munsi w’igitaramo cya Healing worship team, amatike azaba agura 10,000Frw muri VIP ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Icyakora abazayagura mbere y’uko igitaramo kiba bari kubaganyirizwa ibiciro aho itike ya VIP bayigura 8,000Frw naho itike yo mu myanya isanzwe ikaba igura 3,000Frw. Hateguwe n’imyanya ya VVIP izicarwamo n’abantu 8 baguze table y’ibihumbi 160,000Frw, bivuze ko umwe azaba yishyuye ibihumbi 20, agahabwamo icyo kunywa ndetse na Flash Disc iriho indirimbo z’amashusho n’iz’amajwi za Healing worship team.


Healing Worship Team isanzwe ikora ibitaramo by’amateka yabukereye mu kwitegura iki cyo kumurika "Album Mwami icyo wavuze"

Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w’amajwi muri Healing worship team yabwiye IYOBOKAMANA.COM yavuzeko imyiteguro y’iki gitaramo bayigeze kure ndetse bakaba batangaje abahanzi n’amatsinda bazifatikanya muri iki gitaramo barimo umuhanzi Israel Mbonyi hamwe n’amatsinda atatu akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari yo: Gisubizo Ministries, True Promises Ministry na Alarm Ministries.

Muhoza Budete Kibonke yakomeje agira ati:Ubu nyuma yuko twamaze kuvugana n’uyu muhanzi Israel Mbonyi hamwe n’aya matsinda bakemera kuzadufasha gususurutsA abazitabira iki gitaramo natwe nka Healing Worship Team dukomeje imyiteguro ati "Turimo gusengera iki gitaramo kugira ngo hazabemo ubwiza bw’Imana. Agashya karimo ni ubutumwa buzumvikana mu ndirimbo 11 tuzaba dufite kuko ntabwo zisanzwe ni agaseke ni ni ubutumwa buzaba buturutse ku Mana bugenewe abazaba mu gitaramo cyacu ndetse n’abari ku isi hose."

Ati :”Akandi gashya kazaba kari muri iki gitaramo cyacu nuko abantu bari bamenyereye kugura indirimbo kuri CD ariko ubu noneho muri iki gitaramo nta CD izahagaragara kuko indirimbo abazazigura bazahabwa Flash Disk mu kimbo cya CD ati:” Iyo indirimbo zigiye kuri CD zita umwimerere wazo kandi abantu benshi basigaye bakoresha uburyo bwa Flash Disk kuruta CD by’umwihariko ibi ntibizakuraho n’ubundi ko Flash iriho indirimbo zacu zose izaba igura ibihumbi bitanu nk’asanzwe agura CD ,murumva rwose ko abantu tubahishiye byinshi kandi byiza”.


Israel Mbonyi n’umwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo cya Healing Worship Team

Israel Mbonyi nk’umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwagasabo warumaze iminsi imahanga mu bitaramo yakoreye mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cya Canada ,ubu akaba amaze iminsi mike agarutse mu Rwanda yemeje aya makuru ko azaririmba muri iki gitaramo agira ati:”Mbere ya byose ndashima Imana ko yabanye nanjye mu bitaramo mu bitaramo 3 nakoreye mu gihugu cya Canada kandi abantu b’Imana barahembutse bamwe banakira agakiza”.

Israel Mbonyi yakomeje avuga ko yiteguye neza iki gitramo cya Healing Worship Team ati:”Rwose nzaba mpari aya makuru n’ukuri mu gitaramo “Mwami icyo wavuze Live Concert” cya Healing Worship Team abakunzi banjye ndabahamagarira kuzitabira ku bwinshi .

Itsinda ry’abaririmbyi bagize Healing Worship Team riteguye iki gitaramo bise ngo "Mwami icyo wavuze Live Concert" nyuma y’iminsi mike bavuye mu gihugu cya Tanzania gukora ivugabutumwa aho basize amateka akomeye ndetse na nyuma yacyo bakaba bafite ibindi bitaramo bazitabira mu bihugu bya Afuruka y’Uburasirazuba Kenya, Tanzania na RDC.


Healing Worship Team ikorera umurimo w’Imana mu Itorero Power of Player

Healing Worship Team ikorera umurimo w’Imana mu Itorero Power of Player Church, yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2008 . yatangijwe n’abaririmbyi umunani ndetse bigaga mu mashuri abanza icyo gihe. Uko imyaka yagiye ishira niko Healing Worship Team yagiye yaguka ubu ikaba ifite abaririmbyi 51.

Yatangiye iririmba indirimbo z’abandi ariko ubu ikaba iririmba izayo ndetse imaze kugira izisaga ijana harimo izibumbiye kuri Album eshatu n’inshyashya ya kane ari nayo bitegura kumurika muri iki gitaramo gikomeye bise ngo "Mwami icyo wavuze Live Concert kizabera Camp Kigali kuwa 24 Nyakanga 2018.


Menya byinshi kuri iki gitaramo kizamurikirwamo Album Mwami icyo wavuze ya Healing Worship Team

Alarm Ministries nayo izaririmba muri iki gitaramo cya Healin Worship Team



Gisubizo Ministries na Trues Promises bazaririmba muri iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.