Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Akana k’imyaka 13 kapfuye kakazuka kavuze ko kabonye YESU ari umugabo wirabura kandi ufite ibyanwa byinshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 May 2018 saa 05:37'

Trenton McKinley ni umwana w’imyaka 13 wo muri Leta ya Alabama ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bivugwa ko yazutse nyuma yuko abaganga bari bamaze kwemeza ko yapfuye ndetse batangiye no kumukuramo bimwe mu bice bye by’umubiri ngo babifashihshe ababikeneye.

Inkuru y’izuka ry’uyu mwana yatangaje abantu ariko icyatangaje abantu kurushaho ni ukumva umwana muto w’imyaka 13 w’umuzungu avuga ko yabonye Yesu, asa n’umugabo w’imwirabura kandi afite ibyanwa byinshi.

Uyu mwana w’imyaka 13 avuga ko yabonye Yesu ari umugabo wirabura cyane

Mu buhamya uyu mwana yatanze ubwo Mama we yari yamujyanye mu rusengero bagiye gushima Imana ko yamugaruye mu buzima kavuze ko kageze mu ijuru maze kakahatemberana na Yesu, ngo kari kumwe n’akandi kana gato cyane.

Uyu mwana w’imyaka 13 avuga ko yabonye Yesu ari umugabo wirabura cyane kandi ufite ubwanwa bwinshi, ndetse ngo ako kana kandi bari kumwe ni gakuru ke ngo kapfuye cyera mama wabo arimo akabyara.

Aganira na Televiziyo y’abanyamerika CBN, Trenton McKinley, yagize ati: " Nabonye umugabo wirabura, muremure kandi munini ufite ubwanwa bwinshi, maze amfata ukuboko dutemberana mu busitani. Nari mfashe umwana muto w’uruhinja mu biganza byanjye. Mama yambwiye ko yapfushije umwana w’umuhungu akivuka, mbere yuko njye mvuka. Nahise menya ko uwo mwana nari mfashe ari mukuru wanjye."
Jennifer Reindl, mama w’uyu mwana kuri ubu ujyenda aririmba indirimbo z’ishimwe avuga ko Imana yamuzuriye umwana yavuze ko atazaceceka kuvuga ibitangaza by’Imana kugeza aho bose bazamenya kugira neza kwayo.

" Mfite ibyiringiro ko inkuru yacu izahindura ubuzima bwa benshi, kandi ndashima Imana nshima n’abanyamasengesho bose bansengeye. Umutima wanjye wishimiye imirimo Uwiteka Imana yakoze kandi nzavugira Imana iteka ibitangaza yankoreye. Ndizera ko ubu buhamya bwacu buzanira ibyiringiro ababyeyi bafite ingorane nk’izanjye. Umunsi mwiza w’abamama kandi Imana ibahe umugisha mwese. Reindl yabyanditse kuri facebook ye.

Birasa naho inkuru y’ubuhamya bw’uyu mwana inyomoza benshi bwiraga ko Yesu, cg Yezu ari umuzungu.
Ni ingingo yari isanzwe ivugwaho n’abenshi, doreko bamwe mu bafite imyizerere y’iyobokamana rya mbere ya Yesu cyane cyane iryo mu bihugu by’afurika cg iry’abanya Kemeti n’ubundi bemezaga ko YESU tuvuga none ari umwirabura gusa ngo abazungu kuko bigaruriye Kemeti bagatwika ibirango by’amateka yaho, byatumye bahimba inkuru zabo z’imyemerere aho ibivuga ubumana n’ijuru babigaragaza nk’ibizungu naho ibivuga ukuzimu bakabigaragaza nk’ibyirabura.
Abanyamateka bavuga ko bikomoka ku rwango rw’icyo gihe abazungu bri bafitiye abirabura.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.