Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Paruwase ya Kanombe yibutse abari abakiristu bishwe muri Jenoside-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 June 2018 saa 04:02'

Itorero rya Pentekote mu Rwanda mu rurembo rw’umujyi wa Kigali muri Paruwase ya Kanombe ryibutse abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Hakozwe urugendo ruva mu giporoso rwerekeza kurusengero rwa Paruwasi ya Kanombe

Uyu muhango wo kwibuka wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena, wabimburiwe n’urugendo kuva mu Giporoso kugera Kabeza ahaherereye urusengero rw’iyi Paruwasi harimo kirometero zigera kuri 3,5km aha kurusengero akaba ariho hatangiwe ubutumwa butandukanye.

Bamaze kugera ahateguriwe kubera igikorwa nyirizina cyo kwibuka hari n’urukuta rwanditseho amazina yabo bibukaga,havugiwe amagambo menshi yose ahuriza ku kugira urukundo,kutagira ivangura iryo ariryo ryose nkuko Imana Yaremye umuntu mu ishusho yayo,Bashimira kandi Ubuyobozi bw Igihugu bukomeje gufasha abanyarwanda kubana neza no kwita kubacitse kwicumu rya Jenoside yakorewe abatusi 1994.

Nyuma y’ubutumwa bwibanze ku mateka y’u Rwanda no guhumuriza imiryango yabuze ababo hanashyizwe indabo ku rukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside, hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Abakirisitu n’abayobozi batandukanye ba Paruwase ya Kanombe barangajwe imbere na Rev. Semunyana Innocent , umushumba w’iyi Paruwase n’abandi bashumba batandukanye bari bahagarirariye ubuyobozi bwa ADEPR mu karere ka Kicukiro no mururembo rw’umujyi wa Kigali ndetse hari n’izindi nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’abagize imiryango y’ababuze ababo.


Rev. Semunyana Innocent Umushumba wa ADEPR muri Paruwase ya Kanombe

Umushumba wa ADEPR muri Paruwase ya Kanombe , Rev. Semunyana Innocent yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kwibuka ari umusingi wo kwiyubaka no guharanirako ibyabaye bitazongera kubaho nkuko ubuyobozi bw’igihugu n’itorero rya ADEPR babigize inking za mwaba zo kugenderaho kugirango aya mahano ntazasubire kubaho ukundi .

Bwana Higiro Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nirere Marie Rose, yabwiye abitabiriye ko kwibuka ari umusingi wo kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.


Bwana Higiro Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe

Uyu muyobozi yashimiye itorero ADEPR ku bw’uruhare rwaryo mu gufasha incike za jenoside ndetse ashishikariza abakristo kurushaho kuzirikana bagenzi babo basizwe iherureru na jenocide

Ati :"Abakristo mukwiye gukomeza guhindura imyumvire ,kugira urukundo n’ibitekerezo bizima kuko aribwo bukire bwa mbere kandi mugakomeza guha agaciro ibikorwa byo kwibuka ndetse n izindi gahunda za Leta".







Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse mu Giporoso berekeza kurusengero





Hakozwe urugendo,amakorali araririmba ,hashyirwa indabo kurwibutso hanatangwa ubhamya n’ibiganiro bitandukanye

Umva ubuhamya bukomeye bwa Pastor Harorimana Charles warokokeye aha muri iyi iyi Paruwasi :

Reba indirimbo amwe mu makorali yahano yaririmbye muri uyu muhango:

LIVE:NIMUHUMURE TUZABONA ABACU TWABUZE BY KABEZA CHOIR ADEPR KANOMBE:


LIVE :RWANDA NGOBY IDUHETSE KOMERA BY KORALI BOAZ YA ADEPR SAMUDUHA:

LIVE: TURASHIMA IMANA YAAZUYE U RWANDA BY KORAL SILOAM ADEPR KANOMBE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.