Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Gatsata bibutse abakristo bayo bazize Genocide hatangwa umukoro wo kwita cyane ku kiciro cy’urubyiruko -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 June 2018 saa 14:59'

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Kamena abakristo ba ADEPR Paruwasi ya Gatsata bakoze igikorwa cyo kwibuka abakristo bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,iri torero rishimirwa uburyo rigira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwibuka hanatangwa umukoro wo gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenocide.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, ADEPR Gatsata nayo kuri uyu wa 23 Kamena 2018 , yibutse abakristo bayo basaga 11 bazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 . Uyu muhango waranzwe no kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guhumuriza imiryango yabuze abayo hanafatwa ingamba zo gukomeza guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n’urugendo rw’abakristo b’iyi Paruwasi bahagurutse kurusengero berekeza ahubatse urwibutso rwa Genocide rw’umurenge wa Gatsata bashiyra indabo ahashyinguye imibiri ndetse banatanga inkunga yo gukomeza gusigasira uru rwibutso maze barangije bagaruka kurusengero aho bumviye ubuhamya butandukanye ndetse n’indirimbo zihumuriza imitima z’amakorali atandukanye n’ijambo ry’Imana hanafatwa ingamba zikwiye gufatwa ngo harwanywe ingengabitekerezo ya Jenoside hanasigasirwe ibyagezweho n’abanyarwanda.

Muri uyu muhango kandi hari harimo abayobozi batandukanye nk’abashumba b’amwe mu maparuwasi yo mururembo rw’umujyi wa Kigali n’abo mu nzego nk’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata ,umuyobozi wa Ibuka muri uyu murenge ndetse n’uyobora Ibuka mu karere ka Gasabo hamwe n’abandi bantu bibyiciro bitandukanye .


Uwambaye ikote ry’umukara ni Munyankindi Jean Baptiste wungirije umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gasabo ari hamwe n’umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Gatsata

Bwana Munyankindi Jean Baptiste wungirije umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gasabo mw’ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango yashimye itorero rya ADEPR ko haraho rimaze kugera mu kugaragaza uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:’ Ubu icyo dusaba amatorero n’abandi bantu bose nuko hakwiriye gushyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka y’ibyaye bagakura ba kunda Imana n"igihugu cyababyaye bagaharanira kudateshuka kundangagaciro ya gikristo kandi ubuyobozi bwa Leta n’ubwamatorero ni bishyira hamwe tukajya twibuka tuniyubaka tunabwira urubyiruko amateka ya Genocide yakorewe abatutsi bizatanga ikizere kiza cyuko ejo hazaza h’igihugu hazaba heza.

Rev.Mugiraneza Jean Baptiste umushumba wa Paruwasi ya Gatsata yavuzeko kwibuka ari iby’igiciro kuko impamvu yo kwibuka ari ukugirango Genocide nitzongere kubaho kandi tunahe agaciro abacu twabuze.


Rev.Mugiraneza Jean Baptiste umushumba wa Paruwasi ya Gatsata

Ati:"Hano muri Paruwasi ya Gatsata twibuka abakristo 11 bazize Genocide usibyeko hari n’amakuru avuga ko hari abandi bityo tukaba tukiri kwegeranya aya makuru ,kuri uyu munsi wo kwibuka muri uyu mwaka wa 2018 usibye ibiganiro n’urugendo hamwe no gushyira indabo ku rwibutso twanatanze inkunga yo kubungabunga urwibutso ndetse tunasura imiryango ibiri yasizwe iheruheru na Genocide turabaremera ,ibi bikorwa byose bikaba byatwaye asaga ibihumbi magana atanu y’amanyarwanda(500.000Frws).

Itorero rya ADEPR ni rimwe mu matorero n’amadini ashimirwa n’ubuyobozi bwa Ibuka uburyo rigira uruhare rukomeye mu bikorwa bigendanye no kwibuka Genocdie yakorewe Abatutsi muri 1994 aho usanga iri torero rikora ibikorwa byinshi nko kuremera abatishoboye ,kubaka amazu y’incike za Genocide,gutanga ibiganiro kuruhare rw’itorero mu kurwanya ingengabitekerezo bya Genocide ndetse no kuri buri Paruwasi yose y’itorero rya ADEPR hakaba hubatseho urukuta ruriho amazina yabaharokoye .


















Abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakristo, abaririmbyi n’abayobozi bitabiriye uyu muhango



Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.