Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abaririmbyi ba Healing Worship Team berekeje muri Kenya aho bafite igitaramo gikomeye-Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 July 2018 saa 08:19'

Itsinda ry’abaririmbyi bagize Healing Worship Team bahagurutse hano mu mujyi wa Kigali berekeza i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho bagiye gukora ivugabutumwa biciye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.


Abaririmbyi ba Healing Worship Team bitegura guhaguruka muri Galle ya Nyabugogo

Abaririmbyi ba Healing Worship Team bagagurtise muri Gare ya Nyabugogo kw’isaha ya saayine za gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 25 Nyakanga 2018 berekeje mu gihugu cya Kenya aho bafite igitaramo gikomeye kuri icyi cyumweru cyo kuwa 29 Nyakanga 2018.

Uburyo iri tsinda rikunzwemo mu Rwanda byarenze imipaka ku bw’ibihangano byabo byacengeye by’umwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba ahiganje abavuga indimi Healing Worship Team iririmbamo ari nayo mpamvu iri gutuma bakora ibitaramo byinshi mu bihugu by’ibituranyi kuko usibye uru rugendo bagiyemo mu gihugu cya Kenya bari baherutse no mu gihugu cya Tanzania hari kuwa 28 Mata 2018 iki gihe bari bitabiriye Mujyi wa Geita aho bakoze ivugabutumwa rikihaniramo abasaga ijana.


Muhoza Budete Kibonke, Umuyobozi w’amajwi muri Healing Worship Team

Muhoza Budete Kibonke, Umuyobozi w’amajwi muri Healing Worship Team mbere yo guhaguruka yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko igitaramo bagiyemo mu gihugu cya Kenya bakise ngo "Shikilia Pendo la Yesu liVE Concert" kikazabera Nairobi Chapel Ngong’RD Kenya ku mugoroba wo kucyumweru taliki ya 29 Nyakanga 2018 nyuma yaho bakazabona kugaruka mu Rwanda.

Yagize ati “Dufite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko iki gitaramo cyacu kizagenda neza kuko abantu bahariya bazi cyane indirimbo zacu kuburyo n’ubu bari kudusaba ngo tuzaririmbe n’izi Ikinyarwanda mu gihe twebwe nyinshi muzo twateguye ziri mu giswahiri ,rwose ndabizeza ko tuzagarukana inkuru nziza yuko twabonyre iminyago yo kuzamurikira umwami Yesu kandi ko twagiranye ibihe byiza n’abantu bo mwakiriya gihugu bakunda Muzika yo kuramya no guhimbaza Imana".


Healing Worship Team bahagurukanye akanyamuneza

Healing Worship Team ikorera umurimo w’Imana mu Itorero Power of Player Church, yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2008 . yatangijwe n’abaririmbyi umunani ndetse bigaga mu mashuri abanza icyo gihe. Uko imyaka yagiye ishira niko Healing Worship Team yagiye yaguka ubu ikaba ifite abaririmbyi 51.

Yatangiye iririmba indirimbo z’abandi ariko ubu ikaba iririmba izayo ndetse imaze kugira izisaga ijana zibumbiye kuri Album enye zirimo niyo bise Mwami icyo wavuze baherutse kumurika mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyasize amateka atazibagirana mu bakunda muzika ihimbaza Imana cyabereye mw’ihema rya Camp Kigali kuwa 24 Nyakanga 2018.

REBA VIDEO BAHAGURUKA NYABUGOGO:

REBA AMAFOTO BAHAGURUKA NYABUGOGO :










Healing Worishp Team berekeje muri Kenya aho bafite igitaramo ku cyumweru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.