Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abaramyi ba ADEPR Kicukiro Shell bahuje imbaraga na Hermon Worship T banyura abitabiriye umugoroba wo guhimbaza Imana-Amafoto +Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 July 2018 saa 11:03'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell ku mudugudu w’ikicaro k’iyi Paruwasi ku wagatatu wa buri cyumweru habera umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana (Evening Prayers and worship) mu buryo buhoraho aho abitaibiriye uyu mugoroba wo kuwa 24 Nyakanga 2018 banyuzwe bikomeye no guhuza imbaraga kw’amatsinda abiri yo kuramya no guhimbaza Imana n’ukuvuga Worship Team yaha ku Kicukiro Shell hamwe na Hermon Worship Team ya ADEPR Kacyiru yari yabasuye.





Guhuza imbaraga kwa Worship Team ebyiri ndetse n’ijambo ry’Imana byanyuze bikomeye abitabiriye uyu mugoroba wo kuramya Imana no kuyihimbaza

Muri uyu mugoroba kandi si ukuramya no guhimbaza Imana gusa byanyuze imbaga y’abawitabiriye kuko bananyuzwe bikomeye n’ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Pastor Nshimiye w’i Kabuga aho yabigishije ijambo rivuga uburyo Imana igiye kuzirikana imirimo myiza abera b’Imana bakora maze ikabitura ineza maze ibi byose birangiye uyu mukozi w’Imana afata iminota igera 10 yo gusengesha abitabiriye uyu mugoroba ,ibintu byatumye abantu bataha bongeye kubona ineza y’Imana.

Uyu mugoroba ugenda ugira imbaraga zikomeye aho abawitabira bahagirira ibihe byiza byo kwegerana n’Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza doreko abahanga mu bumenyi bw’iyobokamana bavugako burya iyo umuntu aramije Imana n’umutima ukunze aba asenze kabiri.






Abantu bari benshi bakereye kuramya Imana no kuyihimbaza

Kuwa gatatu w’umunsi w’ejo taliki ya 24 Nyakanga 2018 abantu bari benshi bambaraiye kuramya no guhimbaza Imana maze amatsinda yo kuramya nayo abayobora neza muri iki gikorwa .

Itsinda ryabanje kuri Stage n’irya ADEPR Kicukiro Shell mu gihe kingana n’iminota 30 bamze bairirmbisha imbaga y’abitabiriye bakoresheje nyinshim mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,amakorasi ndetse n’ibihimbano by’umwuka bitwara neza mu gususurutsa no gushyira mu mavuta abitabiriye.



Itsinda rya Kicukiro Shell na Hermon Worship team ya ADEPR Kacyiru bafashije benshi mu ndirimbo zitandukanye

Nyuma y’iri tsinda ry’aha ku Kicukiro Shell hakurikiyeho Hermon Worship Team yari yaturutse kuri ADEPR Paruwasi ya Kacyiru ,iri tsinda mu minota mirongo ine n’itanu ryamaze ryasize abantu mu mbaraga zikomeye ryifashishije indirimbo zitandukanye yaba izabo n’izabandi zimenyerewe gukoreshwa muri uyu mwanya cyane cyane abantu barushijeho kubona ubwiza bw’Imana mu gihe aba bahanzi baririmbaga mu muziki n’amajwi by’umwimerere indirimbo yo mugitabo yitwa ngo"Ayi gitare cy’Imana" .

REBA INYIGISHO YIGISHIJWE NA PASTOR NSHIMIYE :

Nyuma yo gutaramishwa n’aya matsinda hakurikiyeho umwanya wijambo ry’Imana ryigishijwe na Pastor Nshimiye aho yasobanuriye abakristo ibijyanye n’imibereho y’umuntu ufite Imana ndetse agaruka ku gusaba abantu ko bakwiriye gusenga Imana kugirango ibahe ikimenyetso k’ibyiza.


Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell yavuzeko bagiye kujya bava mu bwiza bajya mu bundi uko iminsi ishira

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Pastor Rubazinda Callixste umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell yavuzeko uko iminsi ishira ariko Imana igenda ibiyereka muri uyu mugoroba wahariwe kuyiramya no kuyihimbaza ati :”Kuva dutangiye tugenda dukorana n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana(Worship Team ) aturutse ahantu hatandukanye muri ADEPR ndetse n’amakorali n’abahanzi b’abaramyi ,rwose Imana ijya ibana natwe cyane kuburyo bukomeye ari nayo mpamvu duhamagarira abakunda kuyiramya no kuyihimbaza kuzajya bitabira uyu mugoroba kuko n’uwumugisha kubawitabira.



Pastor Nshimiye w’i Kabuga niwe wari umwigisha w’ijambo ry’Imana

REBA VIDEO ZIGARAGAZA UKO AYA MATSINDA YASIZE ABANTU MU MWUKA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.