Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abaporotesitanti barasabwa kwigira ku mateka baharanira kubaka amahoro arambye-Reba Amafoto yo basura urwibutso rwa Gisozi


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 April 2018 saa 06:09'

Kwigira ku mateka hagamijwe kubaka ahazaza heza ni urugamba kandi bikaba inshingano mu gutanga umurage w’amahoro arambye. Ni muri urwo rwego abitabiriye inama igamije kwimakaza amahoro no gusakaza indangagaciro za giporotesitanti basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Gisozi, ingoro y’amateka y’abaperezida (Presidential Palace) iherereye i Kanombe ndetse bakanatemberezwa umijyi wa Kigali ugenda ukura umunsi ku wundi.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco w’amahoro n’indangagaciro za giporotesitanti hizihizwa imyaka 500 y’ivugurura ry’itorero ku isi, Inama y’abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), binyujijwe mu ishami rishinzwe uburezi (BNEP) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Mata 2018 yasoje inama yari ihuje abaturutse mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.

Iyi nama yari ihuriyemo amashuri agera ku icumi yiganjemo ayo muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru zose zibarizwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ayo mu Rwanda ndetse n’intumwa ziturutse mu gihugu cy’u Burundi. Akaba ari inama iteraniye ku Kacyiru, ku cyicaro cy’Umuryango w’Umusomyi wa Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible).


Past. Mutabazi Samuel, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri CPR

Past. Mutabazi Samuel, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri CPR mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko intego nyamukuru z’iyi nama ari ukongera imikoranire hagati y’amashuri y’abaporotesitanti abarizwa mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko hagamijwe kwimakazwa amahoro mu bihugu bigize aka karere.

Gusangira ubunararibonye haba mu mashuri ndetse no mu muco hakiyongeraho no kwimakaza umuco w’amahoro binyuze mu muco wuje indangagaciro za kimuntu.
Zimwe mu ngingo zaganiriweho muri iyi nama zagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga ishuri rya giporotesitanti ndetse n’uburezi butsura amahoro, uburenganzira bwa muntu, kubungabunga ibidukikije, gukemura amakimirane, kubana n’abandi mu mahoro n’ibindi.


Basuye urwibutso rwa Gencide bunamira inzirakarengane bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abishwe

Kuya 6 Mata 2018, umunsi umwe mbere yuko abanyarwanda binjira mu bihe bitoroshye byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu masaha y’igicamunsi, nibwo abasaga 85 bari bitabiriye aya mahugurwa bageze ku rwibutso rwa Gisozi, rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda yagejeje kuri aya mahano yatumye abasaga miliyoni imwe bahasiga ubuzima ndetse banasobanurirwa n’icyerekezo u Rwanda rwafashe ngo ruhangane n’ingaruka z’aya mateka.


Heri Breloc, umwalimu wigishe igifaransa n’ikoranabuhanga mu ishuri Institut Kabamba de Bukavu

Heri Breloc, umwalimu wigishe igifaransa n’ikoranabuhanga mu ishuri Institut Kabamba de Bukavu_muri Kivu y’Amajyepfo wari witabiriye aya mahugurwa avugako nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku Gisozi yakozwe ku mutima n’aya mateka yashegeshe u Rwanda, ariko nubwo ibyo byose byabaye akaba yanejejwe cyane n’aho u Rwanda rugeze mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ndetse no kubaka iterambere rirambye.

Yakomeje agira ati, « Nubwo ibyabaye mu Rwanda bikomeye, ukumva ukuntu Jenoside yasize iheruheru benshi, ariko kugeza ubu u Rwanda ruri kwiyubaka kandi rukomeje gutera imbere, hari umujyi myiza, ufite isuku, cyane natangajwe nuko mufite umuriro amasaha yose mbese ubwiza bw’umugi wanyu bwigaragaza nijoro kubera uyu mugi uba umurikiwe , mbese witegereje nta joro nta manywa i Kigali. »
Ibi biganiro byatanzwe n’inararibonye zitandukanye zaturutse mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barimo Rev. Dr Moke, Rev. Prof. Musagalusa, Rev. Prof. Ngayembako, Mme Nzanzu Marthe (RDC), Past. Nkurunziza Ernest ndetse na Past. Mugiraneza Emmanuel.

Abagera kuri 85 nibo bitabiriye iyi nama barimo abanyeshuri bagera kuri 50 baturutse mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hakiyongeraho abarezi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’uburezi n’abandi.

Inama nk’iyi iherutse kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo I Bukavu mu Ugushyingo 2017, ikazakurikirwa n’izabera i Goma mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.











Abari muri aya mahugurwa barimo abayobozi n’abahugurwaga bose berekeje kurwibutso rwa Genocide ku Gisozi bunamira inzirakarengane za Genocide banashyira indabo ahashyinguye imibiri


Banahafatiye amafoto y’urwibutso

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.