Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Abahakana bakanapfobya jenoside, tugomba kubarwanya mu buryo bwose bushoboka- Mukabalisa

Yanditswe ku wa 2018-04-14 08:54:01 na Ubwanditsi










Kuri uyu wa 11 Mata 2018, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yifatanyije n’imiryango, inshuti n’abavandimwe bab’ababuze ababo biciwe i Nyanza ya Kicukiro mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro, kwibuka no gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga ibihumbi 11 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mu ijambo yavuze muri uyu muhango, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakanguriye buri wese guhagurukira kurwanya mu buryo bwose bushoboka abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: “Aba bahakana bakanapfobya jenoside, tugomba kubarwanya mu buryo bwose bushoboka, byaba gusubiza inyandiko z’urwango bakwirakwiza zigamije kuroga Abanyarwanda n’izindi nzira zose banyuramo.”

Yongeyeho ko Abanyarwanda badakwiye gutegereza gusubiza kubyo abahakana bakanapfobya Jenoside bavuga, ko ahubwo bakwiye gufata iya mbere mu kugaragaza ukuri kw’amateka nyakuri y’u Rwanda.

Nyakubahwa Mukabalisa kandi yakomeje yibutsa abitabiriye uyu muhango gukomeza urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside bita ku nyigisho nziza za Leta, zimakaza ubumwe n’ubwiyunge, umuco wo gukunda igihugu no kugikorera, kugira indangagaciro na kirazira, bituma abantu benshi bibona nk’Abanyarwanda, batibona mu moko; ahubwo bakumva ko basangiye igihugu, basangiye umuco, bavuga ururimi rumwe, bafite byinshi bibahuza kurusha ibibatandukanya.

Yongeyeho kandi ko ibikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo bigomba gukomeza gushyirwamo imbara, ngo kuko hakiri Abanyarwanda bake batarava ku izima, bagikomeje kwigisha abana babo amacakubiri, babaha inyigisho mbi z’urwango; ndetse ko hari abatarashaka kuvugisha ukuri kose kugirango hamekane aho abishwe bajugunywe kandi bahazi, ngo hari n’abanyamahanga nabo binangiye, batemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ipfunwe, ahubwo bakarangwa n’imigirire idahwitse yo kuyihakana no kuyipfobya.

Nyakubahwa Mukabalisa yihanganishije Ababuze ababo muri Jenoside, abasaba gukomera no gukomeza kwiyubaka. Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi igihe cyose tuyibuka nk’iyabaye ejo hashize, ariko ntitugomba guheranwa n’agahinda. Ahubwo, kwibuka biradukomeza, biduha gutwaza, biduha kumva ko dufite byinshi tugomba gukora, ko dukora ahacu, n’ah’ababyeyi, abavandimwe n’abandi.”

Mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i Nyanza ya Kicukiro hafite umwihariko wo kuba Abatutsi bahungiye ubwicanyi mu kigo cyitwaga ETO Kicukiro bari bahizeye umutekano, kuko hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bumvaga ko izo ngabo zibarinda ariko zarabataye bahukwamo n’abicanyi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus