Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ababyeyi ba Apotre Yongwe Joseph bizihije isabukuru y’imyaka 60 bamaze babana, umwe muri bo abatizwa mu mazi menshi ku myaka 86-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 March 2018 saa 08:27'

Apotre Yongwe, umushumba mukuru w’itorero Horebu Pentekote ari mu byishimo bikomeye kubw’isabukuru y’imyaka 60 ababyeyi bamaze barushinze. Papa we akaba yabatijwe mu mazi menshi ku myaka 86, nyuma yo kumara igihe kinini adakozwa ibyo gusenga, yarahugijwe naka manyinya.


Apotre Joseph Yongwe yabatije umubyeyi we ku myaka 63

Apotre Joseph Harerimana wamenyekanye ku izina rya Yongwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018, nibwo yabatizaga papa we umubyara Ndagijimana Ananias mu mazi menshi, umuhango wahuriraranye n’isabukuru y’imyaka 60 aba babyeyi ba Apotre Harerimana bashinze
urugo.

Umuhango wo kubatiza Ndagijimana Ananias, wabere ku itorero rya Horebu I Nyamirambo, mu muhango wari witabiriwe n’abayoboke b’iri torero. Ibi byabaye ibirori byari bibereye amaso haba ku ruhande rwa Apotre Joseph, umuryango ndetse n’abayoboke b’iri torero muri rusange.


Apotre Yongwe n’ababyeyi be mu byishimo bikomeye kubwo kubatizwa kwa se no kwizihiza imyaka 60 bamaze babana

Mu buhamya bwatanzwe na Apotre Joseph Ndagijimana avuga kuri se umubyara, yatangajeko ashima Imana kuba uyu mubyeyi we yemeye kubatizwa, kuko ubwo bari muri Yorudani yitegura kubatize ise, atari yakizera ko mu byukuri ko ari bubyemere kuko kuva Joseph yamenya ubwenge atari yarigeze abona papa we asenga, ahubwo yahoraga yasinze gusa.

Ntihabose Veronique w’imyaka 82 y’amavuko na Ndagijimana Ananias w’imyaka 86 ni ababyeyi bizihije isabukuru y’imyaka 60 bamaze babana nk’umugore n’umugabo ,aho muri iyo myaka babyaranye abana 14 barimo n’uyu muhungu wabo Apotre Yongwe Joseph umwana wa 9 wabo.

Horebu Holy Church ni itorero rimaze imyaka igera ku icyenda (9) rikorera umurimo wo kwamamaza ukuri kw’ijambo ry’Imana mu Rwanda no hanze yarwo nko mu Burundi, Zambia ndetse na Uganda hifashishijwe ijambo ry’Imana ndetse n’ibikorwa bitandukanye bifasha abarushye n’abaremerewe kuza kuri Yesu Kristo akabaruhura.

Horebu Holy Church, bagira amateraniro gatatu mu cyumweru; kuwa gatatu kuva saa tatu kugeza saa kumi (09:00-16:00), ni amasengesho y’abantu batandukanye yo gusengera abarwayi n’ibindi byifuzo. Kuwa gatanu haba amakesha (Overnight) kuva saa mbiri za nijoro kugeza saa kumi n’imwe za Mugitondo, riba ari iteraniro rikomeye. Hanyuma kucyumweru kuva saa tatu kugeza saa saba n’igice, akaba ari iteraniro rusange.






Apotre Yongwe Joseph yashimye Imana yahaye umubyeyi we agakiza maze amubatiza mu mazi menshi imbere y’imbaga y’abakristo







Byari ibiroli biberye ijisho kandi byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye







Nyuma yuko Papa wa Apotre Yongwe abatijwe mu mazi menshi we n’umufashawe bizihije n’imyaka 60 bamaze bashakanye bakata umutsima baririmbirwa indirimbo y’isabukuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.