Aya n’amagambo yagarustweho na Bishop Rugagi Innocent Ubwo yashakaga kwumvikanisha ko abavuga ko abantu ahanurira aria bantu runaka bababahanye gahunda ngo aze abahanurire hanyuma bakabanza kumubwira ibyabo nawe akaza kubisubiramo.
Aho Bishop Rugagi yavugaga ko iyo atari imikino wakina mu Rwanda, ndetse ko abanyarwanda baziranye, kuburyo ibyo bintu baba bavuga bitanashoboka , cyangwa n’uwagerageza kubikora yabikora rimwe gusa rizira irya kabiri.
Mu magambo ye yagize ati: “ Ndakurahiye (...)
Wari uziko?
Did you know?
-
Abanyarwanda turaziranye. Nta munyarwanda wabeshya kabiri. Bishop Rugagi .
6 November 2017, by Ubwanditsi -
Rev.Pastor Kavamahanga Alphonse umuvugizi wa UDEPR agiye kwambikana impeta na Dogiteri kazi
15 May 2017, by UbwanditsiRev Pastor Kavamahanga Alphonse uyobora itorero UDEPR rigizwe na benshi biyomoye kuri ADEPR agiye kurushingana n’umukobwa w’umuganga bamaranye imyaka 5 bakundana. Ubukwe bwabo buteganyijwe muri uyu mwaka wa 2017 nkkuo amakuru batangaza abivuga
Muhongayire Frida umukunzi wa Rev Kavamahanga usengera mu itorero rya Four Square, kuva mu mwaka wa 2012 yari umuganga mu bitaro bya Nyagatare, magingo aya akaba ari umukozi mu muryango w’Abanyamerika wita ku bana ari wo Save the children. Rev (...) -
Abahanzi b’ibyamamare bazaririmba mu gitaramo cya EASTER CELEBRATION 2017 bageze mu Rwanda
19 April 2017, by UbwanditsiApollinaire Habonimana uvuye i Burundi na Marion Shako uvuye muri Kenya bageze mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Patient Bizimana yise ‘ Easter Celebration ’ . Iki gitaramo kiba buri mwaka kigamije gushyira Abanyarwanda mu mwuka umwe wo kwizihiza izuka rya Yesu Kristu ( Pasika ).
Mu ijoro rya cyeye ryo kuri uyu wa kane tariki 13 Mata 2017 , nibwo umuramyi mpuzamahanga Apollinaire Habonimana yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe . Ahaga mu rucyerera kuri uyu wa gatanu (...) -
Biratangaje: Kiliziya Gatolika bitarenze uyu mwaka izaba yahinduye isengesho rya" Dawe uri mw’ijuru" Yesu yigishije intumwa
1 April 2017, by UbwanditsiKiliziya Gatolika irateganya ko isengesho rya ‘Dawe uri mu ijuru’, rizahinduka ku itariki ya 3 Ukuboza uyu mwaka, aho impaka zagiwe kuri izi mpinduka zizaba zishyizweho akadomo.
Byatangajwe n’abasenyeri bo mu Bufaransa kuri uyu wa 31 Werurwe 2017. Amakuru aturuka i Lourde, yemeje ko abepiscopi bo muri iki gihugu, bari mu nama yiga kuri iki kibazo kimaze igihe kitari gito gihanganishije abahanga muri Kiliziya Gatolika.
Muri iri sengesho biteganyijwe ko aho Abagatolika bagiraga bati “Ntuduhane (...) -
Umunyamakuru Abdou Bronze nyuma yo gusoza Kaminuza arashima Imana yamufashije mu masomo ye.
2 August 2016, by UbwanditsiNyuma y’urusobe rw’ibibazo bitamworoheye mu myigire ye, umunyamakuru Abdou Bronze wasoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza arashima Imana yamufashije gusoza uru rugendo rutari rworoshye none ubu yahawe impamyabushobozi ya A0 mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.
Uyu musore usanzwe akora umwuga w’itangazamakuru igisata cy’imyidagaduro, ku myaka ye 26 y’amavuko n’inshuti n’umuryango we bagaragaye bishimira intera agezeho dore ko bidakunze guhira benshi.
Abdou Bronze n’umuryango we bishimira (...) -
Hillary Clinton Umukristo wa Methodiste ariyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika-Menya amateka ye
27 July 2016, by UbwanditsiHillary Diane Rhodham Clinton yavukiye mu muryango w’abakirisitu bo mu itorero ry’Abametodisiti (Methodist), ababyeyi be bamujyanaga buri gihe gusenga we na basaza be akura yubaha Imana n’amahame y’idini ya Methodiste. Kuva akiri muto yakundaga politiki, kandi yari n’umuhanga cyane mu ishuri.
Hillary Diane Rhodham Clinton ubarizwa mu ishyaka ry’aba demokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavutse tariki ya 26 Ukwakira 1947, akaba yaravukiye muri Chicago, akaba avukana n’abahungu babiri gusa (...) -
Ibintu 5 umugore akeneye (ariko atazi uburyo bwo kubisaba)
26 July 2016, by UbwanditsiHari ubushashakashatsi bwagaragaje ko mu ngo nyinshi muri iki gihe, kimwe mu bibazo bikomeye kiganje ari icy’ubusabane (communication) hagati y’umugore n’umugabo bashakanye. Ahanini, umugabo niwe ukunze kugaragarwaho ikibazo nk’iki cyokudasabana n’uwo bashakanye. Iyi ikaba ari inenge ikunze kugaragara kuri bamwe mu bagabo kuko ahanini baba bumva ko nko gushaka ibitunga urugo biba bihagije bakirengagiza kubaka ubucuti mu muryango.
Icyakora, ahangaha abagabo si bo kibazo gusa. Hari ibintu (...) -
Hehe na manyeto na kasete video; uruganda rwa nyuma ku isi rwabikoraga rwabihagaritse
24 July 2016, by UbwanditsiNi inkuru ishobora kutagwa neza abakunzi ba za manyeto [magnetoscope mu Gifaransa, cyangwa se VHS Player mu Cyongereza] barebye filime mu myaka ya za 1970 kugera mu ntangiriro ya za 2000 ubwo hatangiraga gusakara cyane VCD na DVD Players; uruganda rwo mu Buyapani rwari rugikora manyeto zifashishwa mu gusoma kasete video rwatangaje ko uku kwezi kwa Nyakanga ari ko kwa nyuma mu ikorwa ryazo.
Funai Electric, uruganda rwo mu Buyapani rumaze kumenyekana ku isi nk’urwa nyuma rwari rugikora (...) -
Abagore bajya gusenga nibura rimwe mu cyumweru bigabanyiriza incuro 5 z’ibyago byo gupfa biyahuye.
22 July 2016, by UbwanditsiUbushakashatsi bwagutse bwakorewe ku bantu b’igitsina gore muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwagaragaje ko nibura abagore bajya mu rusengero icuro imwe mu cyumweru baba bigabanyirije incuro zigera kuri ishanu (5) ibyago byo gupfa biyahuye.
Ibi ni ibikubiye mu mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyitwa Jama Psychiatry. Bwakoze guhera mu mwaka w’1996 kugeza mu w’ 2010 bukorewe ku bantu b’igitsina gore basaga hafi ibihumbi 90. Bukaba bugaragaza kandi ko abagore bitabira ibikorwa byo mu (...) -
Urubyiruko rwamenye Imana rwiyandagaza kuri Facebook rwagarutsweho.
22 July 2016, by UbwanditsiNubwo imbuga nkoranyambaga zigaragara nk’ahantu ho kwishimanira n’incuti, cyangwa kwishimisha; Umunyamakuru ukiri mu myaka y’urubyiruko, akaba umuririmbyi muri Korali Iriba y’I Huye, Neema Marie Jeanne avuga ko urubyiruko rukijijwe ngo rukwiye kugira aho rugarukira, rukibuka ko no kuvuga ubutumwa ari ingenzi aho kuhashyira ibiteye isoni byatuma rwibazwaho birimo nk’amashusho y’urukozasoni.
Asubiza ikibazo twari tumubajije, « Ni gute urubyiruko rukijijwe rukwiye kwitwara ku mbuga nkoranyambaga (...)
0 | 10