Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuryango w’umugore umaze amezi arenga 5 asinziriye mu bitaro bya Kigali CHUK uratabaza abagiraneza


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 January 2018 saa 00:47'

Hashize amazi agiye gukabakaba 6, Mukansanga Theodette, umufasha wa Habyarimana Juvenal, utuye mu kagari Bweramvura murenge wa Jabana, ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, amaze amezi asaga 3 asinziriye mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK, kubera ikibazo yagize ubwo yajyaga kwa muganga agiye kubyarira ku bitaro bya Kibagabaga ariko kuva mu kwezi kwa munani ngo bamutera ikinya na nubu ntarakanguka nk’uko umugabo we abitangaza.


Mukansanga Theodette agiye kumara amezi atandatu asinziririye mu bitaro bya Kigali CHUK kubwo ikinya yatewe

Nubwo habayeho iki kibazo uyu muryango n’ubundi ukomeza uvuga ko kubera ibintu bisa nk’ibyabagwiririye cyane ko batazi n’igihe uyu mugore azavira muri iki kinya basaba ubufasha ko umuntu ufite umutima wo gufasha wese byaba kubasura cyangwa ikintu ko yabageraho.


Habyarimana Juvénal, umugabo wa Mukansanga umaze amezi hafi atanu asinziriye muri CHUK kubera ikinya yatewe abyara

Muri aya magambo Habyarimana Juvenal yabwiye IYOBOKAMANA.COM ati:” Mu by’ukuri umuryango wanjye wagwiririwe n’ibyago bikomeye ubu ndwaje umugore umaze amazi hafi atandatu asinzirijwe n’ikinyayatewe ,ubu amafaranga y’ibitaro amaze kuba umurengera mu gihe kandi murugo hari abana batanu nabo bari kwicwa ninzara ,nukuri ndasaba abagiraneza ko bamfasha kuko ndaremerewe.

Umuganga kandi kuri ubu uri mu itsinda ry’abakurikirana ubuzima bw’uyu mubyeyi, ashimangira ko bari kumwitaho uko bishoboka avuga ko byose biri mu kiganza cy’Imana, kuko ngo nabo batahamya igihe azakangukira. Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Théobald, yabwiye igihe ko Habyarimana aba akeneye ubufasha.


Uyu n’umuryango w’abana uyu mugore n’umugabo bafitanye ,aba bana nabo ngubu babayeho nabi

Yagize ati "Ibijyanye n’ubufasha twifashisha abantu b’abagiraneza ariko ibyo kurya nibo babizana nyine kuko potage nibaza ko abantu bose bafite akarima k’igikoni, bagerageza bakajya bayimuzanira ariko nka za pampers twebwe twareba niba hari nk’abantu b’abagiraneza bashobora kudufasha bakajya bazimushakira."

Uyu muryango uvuga ko mugihe hagize uwagira uwagira ubufasha ngo yagana kwa muganga mu bitaro bya Kigali CHUK aho barwariye cyangwa agahamagara kuri numero ya Telephone ya Habyarimana Juvenal ari nawe utabaza ariyo +2502837204

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.