Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ni gute wakwita ku isuku y’amenyo yawe.

Ubwanditsi , 2 May

Abantu benshi bazi ko koza amenyo ari ikintu cyiza mu buzima bwabo ariko abenshi nubwo babibizi ntabwo bazi uburyo bwo kuyoza. Inama zitangwa n’ihuriro ry’abaganga b’amenyo muri Amerika (American Dentists Association) zivuga ko umuntu yakagobwe koza amenyo ye inshuro ebyiri ku munsi, ariko ukamenya uburyo ubikoramo neza.

Dore bumwe mu byo ukwiye kwibandaho kugira ngo amenyo wawe abe afite isuku.

1. Gura uburoso nyabwo (bwiza): Hari abantu bajya kugura uburoso bwo koza amenyo ugasanga baragura ubwo babonye bwose ariko ibi ngo ntabwo aribyo kuko ukwiye kugura uburoso butazaguteza ikibazo. Mu gihe ugiye kugura ubusoro ugomba kureba bitewe n’amenyo yawe. Niba ari ubwo gukuraho imyanda y’inyuma ku menyo uburoso bworohereye nibwo bwiza ariko niba kandi ugiye kujya woza n’ahari imyanya mu menyo ugomba kugura ubufite agatwe gato.

2. Fata igihe: Abantu usanga hari abajya koza amenyo bagasa nkaho ari ukwikiza bakaba bamara nk’amasegonda ariko ngo ibi sibyo ahubwo umuntu agomba kuba yafata nibura iminota igera kuri ibiri yoza amenyo ye. Abantu bamwe usanga bibagora cyane ariko ugomba kubikora kugira ngo wizere ko amenyo yawe yose yogeje.

Ugomba koza amenyo ukoresheje uburoso bwabugenewe.

3. Jagajaga impanze zose: Igihe uri koza amenyo usomba guhindukiza mu mpanze zose z’iryinyo. Ni byiza cyane kandi koza agace gahekenya ibiryo.

4. Bikore gahorogahoro: Niba uri koza amenyo bikore witonze kugira ngo utagira igice cy’iryinyo cyangwa cyo mu kanwa uteza igisebe(Ukomeretsa).

5. Ntiwibagirwe no koza ururimi:
Koza ururimi ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu kurinda umwanda igice cyo mu kanwa. Abantu benshi usanga aka gace bagasimbuka bakakirengagiza ariko ni byiza kugira ngo ubashe kugira umwuka mwiza uhumenka.

Iyi nkuru twayiteguye twifashihije ikinyamakuru cyandikirwa kuri murandasi www.colgate.com


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO