Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali:Mu mabwiriza y’ubuziranenge agenga abafite ama Salons de Coiffure harimo ko bagomba gusuzumisha abakozi babo indwara zandura buri mezi 4


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 March 2018 saa 00:16'

Ejo kuwa 15 Werurwe 2018 muri Hotel Hilltop i Remera habereye amahugurwa nyunguranabitekerezo hagati y’ikigo k’igiuhugu cy’buziranenge ,RSB hamwe n’abafite ama Saloon de Coiffure mu mugi wa Kigali aho bamenyeshwaga amabwiriza mashya agenda abafite Salon de Coiffure ndetse nabo bakavuga imbogamizi bahura nazo mw’ishyirwa mubikorwa by’aya mabwiriza y’ubuziranenge.


Abafite ama Salons de Coifure babwiwe amabwiriza y’ubuziranenge abagenga

Mu mabwiriza mashya y’ikigo k’igihugu cy’ubuziranenge,RSB, harimo ko abakora muri za ‘Salon de coiffure’ bagomba gusuzumwa indara zandura nibura buri mezi ane. Aba bo bavuga ko ibyo bintu bigoye kandi bihenze. Abaganga bo bavuga ko byaba ari byiza bikozwe.

Abakora muri za Salon de Coiffure ngo bashobora kwandura nabo bakanduza indwara Abakora muri za Salon de Coiffure ngo bashobora kwandura nabo bakanduza indwara.


Abafashe ijambo bose babwiye aba nyama Salons ko bafatiye runini abanyarwanda bityo ko bagomba kubahiriza aya mabwiriza

Uyu munsi RSB yahuguye abakora mu nzu zitunganya imisatsi bahagarariye abandi kuri iri bwirizwa rigamije kurinda ubuzima bw’abagana izi Salon ndetse n’abazikoramo.

Vincent Nkundimana ukora muri RSB avuga ko aka kazi gakora ku mubiri n’ubuzima bw’abakiliya bityo abagakora bakwiye kuba ari bazima.

Aya mabwiriza akubiyemo ibintu icyenda izi nzu zitunganya imisatsi zikwiye kubahiriza harimo nko kugira ubwiherero bw’abagabo n’ubw’abagore, kugira aho bashyira imyanda iva muri Salon, kugira amazi ahagije kandi meza, kugira ibikoresho by’ibanze by’ubutabazi, ubwishingizi ku nkongi no gusuzumisha abakozi indwara zandura buri mezi ane.

Nkundimana ati “ikigamijwe ni ukureba uko kariya kazi mwagakora mu buryo butagira ingaruka ku buzima bw’abakiriya banyu.”

Biragoye kandi birahenze

Marthe Dushimirimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abatunganya imisatsi no kongera ubwiza mu Rwanda ryitwa Rwanda Beauty Makers Association yasabye RSB n’abo bafatanyije mu gutuma ririya bwiriza rikurikizwa kureba uko baborohereza ku ngingo yo gusuzumisha abakozi.

Ibindi ngo ntacyo bitwaye kandi birakwiye ariko ngo gusuzumisha indwara abakozi buri mezi ane kandi buri mukozi bisaba byibura 37. 500Frws ari umutwaro ugoye kandi uhenze ku bakoresha.

Ati “Ni byiza rwose ko buri wese ugannye Salon de coiffure aba agomba kuhava atahanduriye indwara, ariko rwose gupimisha abakozi no gusaba icyangombwa gitangwa na muganga wemewe na Leta birahenda cyane.”

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu benshi bahagarariye ama Salon de Choiffure mu mugi wa Kigali hamwe n’abayobozi b’ikigo k’igihugu cy’ubuziranenge.RSB ndetse n’abandi bantu batandukanye barimo umukozi wa Minisiteri y’ubuzima n’abandi batanze ibiganiro bitandukanye ndetse hanavugawako iki gikorwa kitazagarukira mumugi wa Kigali gusa kuko kizakorerwa mugihugu cyose.

Umuganga wigenga Dr Nkurikiye Nepo yabwiye itangazamakuru ko muri za Salon de Coiffure haba hari ibyago byinshi byo kuhavana indwara z’uruhu cyangwa indwara z’ubuhumekero uzandujwe n’ibikoresho cyangwa abakozi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.