Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu gihe warakaranye n’uwo mwashakanye mu gatongana dore umuti wo kugarura amahoro


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 September 2016 saa 06:43'

Hari ubwo usanga abashakanye bakunda gutongana kandi akenshi wagenzura neza ugasanga nta kintu kigaragara bari gupfa ku buryo ubajije umwe muri bo atamenya aho byahereye batongana. Mu gihe rero ukunda kubona utongana n’uwo mwashakanye mupfa ubusa, hari ibyo wakora bikakurinda.

Kureka gutongana mupfa ubusa birashoboka cyane iyo umwe muri mwe afashe ingamba zo kwirinda izo ntonganya ahanini ziterwa n’utuntu duto, ijwi umuntu akubajijemo cyangwa se amagambo uwo mwashakanye akoresheje muganira, n’utundi tuntu dushobora kuza utabishaka muri kuganira mukisanga mwatonganye.

Ukuntu abantu baganira n’amagambo bakoresha niyo ahanini azana intonganya mu bashakanye zishingiye ku busa ugasanga ibiganiro byahindutse nk’umukino w’amakofi wo guterana amagambo.

Umwe aravuga undi akamwishyura hakabura n’umwe uharira undi ngo arekere kuvuga. Iyo ubona ko amagambo atari gushira mugakomeza gutongana ushobora guhitamo guceceka kuko amagambo yoshywa n’ayandi.

Kureka ibintu bigahita ugasa nk’aho ibyo ubwirwa utabyumva igihe ubona ko nta mumaro bifite usibye gutuma mutongana gusa nabyo byagufasha n’ubwo rimwe na rimwe hari ubwo uwo mwashakanye akubwira ijambo ukumva utakwihanganira kumusubiza.

Uburyo ijwi risohokamo nabyo bikunze gutera intonganya mu bashakanye. Iyo udashaka ko intonganya zikomeza biba byiza gusubizanya ijwi rituje aho kuvugira hejuru.

Gufata umwanya wo gutekereza utavuga nabyo bituma intonganya zigabanuka kandi
bigatuma usubiza ibitekerezo inyuma ukamenya impamvu ikunda gutuma mutongana mupfa ubusa.

Ikindi gifasha abashakanye kwirinda intoganya zihereye ku busa ni ukubiganiraho igihe intonganya zashize mumeze neza mugafata ingamba zibarinda kuganira mutongana mupfa ubusa.

Ibyo ni bimwe byafasha abashakanye kwirinda gutongana bapfa ubusa dore ko ahanini usanga mu ngo z’abashakanye hahora intonganya kandi bapfa ubusa nta mpamvu igaragara yo gutuma batongana.

Yanditswe na Bikorimana Emmanuel

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.