Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Menya byinshi ku ngaruka mbi zo gukikira mudasobwa n’uburyo wazirinda

Yanditswe ku wa 2016-10-20 05:58:55 na Emmanuel Murwanashyaka










Mudasobwa yo mu bwoko bwa laptop ni mudasobwa yavumbuwe mu mwaka w’1970-1980 biturutse ku gitekerezo cya Alan Kay na Xerox PARAC.

Mu rwego rwo guhuriza hamwe ibice biba bigize mudasobwa kugira ngo horoshye uburyo bwo kuyitwara no kuyikoresha,ariko yagiye itera ingaruka zitandukanye kubera uburyo rubanda rwayikoresheje mu buryo budakwiye.

Nkuko bisobanurwa n’abaganga b’uruhu,gushyira mudasobwa yo mubwoko bwa”laptop” ku matako mu gihe kirekire byakwangiza uruhu.

Nubwo laptop yakozwe mu rwego rwo gufasha abakoresha mudasobwa kuyigendana mu buryo bworoshye ariko kuyikoresha amasaha menshi iteretse ku matako bituma, uruhu ruhindura ibara rwari rufite.
Mu gihe ukomeje kumva ubushyuhe bukwinjira ntubyiteho bishobora kuguteza indwara z’uruhu.

JPEG - 11 kb
zimwe mu mpinduka ziza k’uruhu kubera ubushyuhe bwa laptop


Uko indwara iterwa n’ubushyuhe buturutse kuri laptop igufata

Iyi ndwara mu buvuzi muri rusange yitwa”erythema Ab Igne”cyangwa”lap thigh”cyangwa”hot water bottle rash”
Mu gihe abaganga bakomoka mu Busuwisi bayita ’laptop-induced dermatosis’. Dr Anuya Manerkar avugako ari indwara iterwa n’ikorwa ry’utubumbe tunini tw’amabara aterwa n’ubushyuhe bwinshi cyane ariko budatwika
Ni ba nde bagerwaho n’ingaruka?

Dr Shreyas Kamath aburira abantu bamara umwanya munini biga, basoma, cyangwa bakina imikino bayikinira kuri laptop ko ari bo baba bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’iyi ndwara. Ibi bibazo by’uruhu biba ari rusange kenshi ku bantu bahura n’ubushyuhe bw’umurengera inshuro nyinshi nk’abatetsi,abasudira cyangwa abacuzi. Muri iyi minsi abantu bamara igihe kinini bakikiye laptop bakunze guhura n’ibi bibazo by’uruhu.

Kumara umwanya munini umuntu akikiye laptop iyo ubushyuhe buzamutse bukagera kuri dogere 44 bituma uruhu rutukura ibi bikaba byarasobanuwe muri raporo z’ubuzima guhera mu mwaka wa 2004 kugeza uyu munsi nk’uko bisobanurwa n’umuhanga mu bijyanye n’indwara z’uruhu Dr Shenaz Z Arsiwala.

Ingaruka mbi zo gukikira mudasobwa

"uruhu rutangira guhindura ibara bitewe no guhagarara kw’amaraso nyuma bigatera indwara yitwa Erythema (gutukura kudasanzwe k’uruhu bitewe n’ukuntu amaraso yibumbye mu mubiri” Dr Manerkar.

Dr Swati srivastava,inzobere mu guha ubwiza uruhu rw’abagore no kuvura indwara z’uruhu(Cosmeto-dermatologist) yaburiye abantu ko guhora bashyira mudasobwa ku matako inshuro nyinshi bishobora gutuma umubiri utakaza bimwe mu bigize amaraso cyane cyane bitewe no gucika intege kw’ibice bigize umubiri w’umuntu.

Ibyo byose iyo bitinze ukoresha mudasobwa agakomeza kumva uburibwe bwinshi bishobora kudakira,bikaviramo ubirwaye gufatwa na cancer

Uburyo wakirinda indwara zikomoka ku gukikira mudasobwa

Mbere ya byose ugomba kumenya neza inkomoko y’izo ndwara
Iyo wumvise mudasobwa washyize ku matako itangiye gushyuha ugomba kuyizimya.
Ukoresha mudasobwa agomba kubanza ikintu ku matako ye kinini kugirango ubushyuhe bwayo butamugeraho.

Dr Arsiwala avugako hari utuntu twagenewe gushyirwamo laptop mu gihe uri kuyikoresha.

JPEG - 15 kb
utuntu twabugenewe two gutwaramo laptop

Uruhu rwafashwe n’impinduka zitewe no kwishyira mudasobwa ku matako rugatangira gucika intege iyo wivuje hakiri kare uravurwa rugakora uko bisanzwe.
Iyo uruhu rwafashwe n’indwara ziturutse k’ubushyuhe bwa mudasobwa,ruravurwa iyo babimenye kare
Ku kibazo cyo gutukura cyane k’uruhu ubirwaye ashobora gufata ibiribwa byiganjemo amavuta y’inka naho ku kibazo cyo guhindagurika kw’amabara menshi y’uruhu umurwayi anywa umuti wa tretinoin cyangwa vitamin A.
Ariko iyo miti yose ishobora kutagira intege ariko iyo byanze kwa muganga bakoresha imirasire ireba mu mubiri ko ntakibazo kirimo.

Forum posts

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus