Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Gatenga: Igiterane 7 gisize amateka atazibagirana, amakorali n’itorero bahabwa ishimwe kubwo gutanga asaga miliyoni 31 ku nyubako za Gisozi-Amafoto


Yanditswe na     Joel Sengurebe
10 October 2016 saa 23:06'

Kuva ku wa 02 kugeza kuri iki cyumweru cyo kuwa 09 Ukwakira 2016 muri Paruwasi ya ADEPR Gatenga hari hari kubera igiterane gikomeye cyo gusaba Imana kwigaragaza bundi bushya kubantu bayo ,iki giterane cyasojwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu biroli bikomeye byitabiriwe n’amakorali yo muri iyi Paruwasi na Korali Impanda ya ADEPR Sejemu n’umuvugabutumwa Rev.Pastor Ngamije Viateur by’umwihariko hari ubuyobozi bw’umugi wa Kigali muri ADEPR bwatanze amashimwe ku makorali yo mu Gatenga no kw’itorero kubwo kurangiza gutanga miliyoni 31 n’ibihumbi 608 n’amafaranga 895 z’umusanzu w’inyubako za Gisozi.

JPEG - 91.2 kb
Abantu bari benshi kurwego rwo hejuru bose bari buzuye akanyamuneza

Mu minsi 7 y’iki giterane yose Imana yagiye yigaragaza ku bantu bayo ndetse kirangiye abasaga 120 bakiriye agakiza kandi abantu barahembutse bongera kugirira Imana icyizere kubwo ijambo ry’Imana ryigishijwe n’abakozi b’Imana batandukanye, indirimbo z’amakorali n’imvugo y’Imana itarigeze ituza kuganira n’abantu bayo mu gihe bari banyotewe kuyishaka.

JPEG - 95.6 kb
Nyuma y’indirimbo z’amakorali yo mu Gatenga korali Impanda yarirekuye itaramira Imana bikomeye

Ku munsi w’ejo ku cyumweru ari nawo wo gusoza kumugaragaro iki giterane cyaririmbyemo amakorali yose yo muri Paruwasi ya Gatenga by’umwihariko korali Impanda yari yaturutse mw’itorero rya ADEPR Sejemu/Rwampala iyi ikaba yasusurukije abantu mu buryo bukomeye mu ndirimbo zayo za karahanyuze n’izindi nshyashya .

JPEG - 53.4 kb
Rev.Ngamije Viateur yasobanuriye abakristo ijambo ry’uburyo Imana igikora baracengerwa

Umwigisha w’ijambo ry’Imana yari Rev.Pastor Ngamije Viateur umushumba w’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kanombe ,uyu mukozi w’Imana yaragiye gutuma abantu bajya mw’ijuru ako kanya ubwo yasobanuraga ijambo riri muri Yohani 5:17 (Data akomeje gukora……….) ari naryo ryari ryagizwe intego rusange y’iki giterane.

JPEG - 75 kb
ADEPR ururembo rw’umugi wa Kigali bashimiye Paruwasi ya Gatenga kubwo kwesa umuhigo wa Gisozi

Iki gitaramo cyo gusoza iki gitarane kitabiriwe na Rev.Pastor Rurangirwa Emmanuel umuyobozi w’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali ari nawe n’ubundi wari wagitangije kumugaragaro icyo gihe asiga abijeje ko akurikije imbaraga gitangiranye azaza no kugisoza ndetse no hagati mu yindi minsi yacyo akaba yaragiye agira iyo abonekaho.

Rurangirwa Emmanuel yari yaje muri iki giterane aje kugisoza no gukora umuhango ukomeye wo gushyikiriza amashimwe korali 9 zibarizwa muri iyi Paruwasi ya Gatenga ndetse no gutanga igikombe ku midugugu 2 igize iyi paruwasi kuko nabo abakristo muri rusange bamaze gutanga umusanzu wabo byose hamwe bigahura n’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 31 n’ibihumbi 608 n’amafaranga 895 y’umusanzu w’inyubako za ADEPR ku Gisozi.

JPEG - 65.5 kb
Rev.Rurangirwa Emmanuel yashimiye anashyikiriza ibikombe abayobozi b’imidugudu ya Paruwasi Gatenga anasabira umgisha umushumba Alphonse

Ubwo yabashyikirizaga aya mashimwe Rev.Rurangirwa Emmanuel yagize ati:”itorero rya ADEPR muri rusange rishimiye byimazeyo Paruwasi ya Gatenga kuba mu bashije kwesa umuhigo w’umusanzu wa Gisozi mbere y’igihe mwari mwarahawe ,ndagira ngo mbabwireko mubaye paruwasi ya 4 mu rurembo rw’umugi wa Kigali mwushije iki kivi gusa by’umwihariko n’imwe ba mbere mubarangije mutanze amafaranga menshi kuko niyo wateranya ayo amaparuwasi yandi yarangije yatanze ntabwo yahura naya mutanze muri Paruwasi imwe .

Ati : ubwo rero murumvako mukoze igikorwa cy’ubutwari n’abandi mu mugi wa Kigali bagiye kubareberaho ari no muri ubwo buryo mwese abakristo ba Gatenga mu kwiye gushimwa none mbaguriye Fanta bazizane tuzisangire dushimire Imana”.

Iki giterane cy’amasengesho yo gusaba Imana kwigaragaza bundi bushya kitabiriwe n’amakorali akomeye nka Gebeon za ADEPR Murambi,Holy Nation Choir ,Ukuboko kw’iburyo n’izindi zose zo muri iyi paruwasi ya Gatenga ,New Melody Group, Impanda Choir ya ADEPR Rwampala/Segem n’inzindi nyinshi ndetse n’abavugabutumwa bakomeye muri ADEPR nka Ev.Niyongira Vincent,Ev.Hakizimana Cyprien ,Ev.Vedaste,Ev.Rachel,EV.Catherine ,Ev.Donatha,Ev.Habanabakize Emmanuel na Rev.Pastor Ngamije Viateur n’abandi .

Yanditswe na Joel Sengurebe

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi wo kucyumweru:


Abantu bari benshi kurwego rwo hejuru bose bari buzuye akanyamuneza

JPEG - 91.2 kb
Abantu bari benshi kurwego rwo hejuru bose bari buzuye akanyamuneza
JPEG - 65.5 kb
Rev.Karangwa Alphonse yitegereza uburyo ibintu biri kugenda neza
JPEG - 77.9 kb
Rev.Emmanuel Rurangirwa nawe yari yahageze
JPEG - 54 kb
Pastor David Bwate umuyobozi w’umudugudu wa Gatenga areba uko amakorali acinya akadiho
JPEG - 51.3 kb
Re.Ngamije Viateur yitegereza abantu agiye kwigisha ijambo ry’Imana


JPEG - 95.6 kb
Nyuma y’indirimbo z’amakorali yo mu Gatenga korali Impanda yarirekuye itaramira Imana bikomeye


JPEG - 67.3 kb
Abayobozi b’itorero babonye imirimo y’Imana barambura amaboko bashima Imana
JPEG - 53.4 kb
Rev.Ngamije Viateur yasobanuriye abakristo ijambo ry’uburyo Imana igikora baracengerwa


JPEG - 65.5 kb
Rev.Rurangirwa Emmanuel yashimiye anashyikiriza ibikombe abayobozi b’imidugudu ya Paruwasi Gatenga anasabira umgisha umushumba Alphonse






Mu Gatenga Abakristo n’abayobozi ndetse n’amakorali bashimishijwe n’amashimwe n’ibikombe bahawe n’ubuyobozi bwa ADEPR umugi wa Kigali



JPEG - 98.9 kb
Amakorali yose uko ari 9 agize Paruwasi ya Gatenga yahawe Certificat y’ishimwe kubwo umusanzu wa Gisozi

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.