Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video:Menyimana Ebenezel wo kwa Pastor Laurien yamanuwe mu gituro aherekejwe n’indirimbo z’amazamuka

Ubwanditsi , 4 months ago

Menyimana Ebenezel umuhungu wa Rev.Pastor Nseingiyumva Laurien witabye Imana azize indwara ya Cnacer yashyinguwe mw’irimbi rya Rusororo ahari hateraniye umubare munini w’abantu bamuherekeje baririmba indirimbo z’amazamuka ziganjemo izirimo amagambo ashimangira ibyiringiro byuko bazamubona mw’ijuru.

Uyu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Menyimana Ebenezel wabaye ku wambere w’umunsi w’ejo taliki ya 06 Gicuransi 2019 aho kw’isaha ya saa tatu za mu gitondo umurambo wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Faisal noneho hakurikiraho umuhango wo kumusezera murugo ku Kabeza bava murugo berekeza kurusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Kacyiru ahatangiwe ubuhamya n’inyigisho zihumuririza umuryango wa nyakwigendera Ebenezel byose bisozwa no kwerekeza kw’irimbi rya Rusororo kumugoroba ahashyinguwe nyakwigendera.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose y’igihugu ,abashumba b’itorero rya ADEPR kuva ku rwego rwo hasi kugera kurwego rw’igihugu ,inshuti n’imiryango y’ababuze uwabo hamwe n’abakristo benshi bari baturutse mw’itorero ry’akarere ka Rwamagana n’abaririmbyi barimo Korali Jehovah Jileh CEP ULK hamwe n’umuramyi Papy Clever waririmbye indirimbo "Amakuru y’umurwa " igakumbuza abantu ijuru bakarira abandi bagasagwa n’ibinezaneza ndetse n’indirimbo za Jehovah Jileh zikaba zarimo amagambo y’ibihumuriza kuri benshi .

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero wigishije ijambo ry’Imana mbere yuko bamanura umurambo mu gituro yavuzeko umuntu wese akwiriye guharanira gupfa urupfu rw’igiciro.

Ati:"Urupfu rw’giciro ni urupfu umuntu apfuye yari umukiranutsi kuko ni yumva impanda yimana azazukira kubaho mubuzima bwiza bw’iteka ryose bityo icyampa buri wese agaharanira gupfa urupfu nkurwo abakiranutse .

EBENEZEL BAMUMANUYE MU GITURO AHEREKEJWE N’INDIRIMBO Z’AMAZAMUKA//KURIKIRA UMUHANGO WO GUSHYINGURA:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO