Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umunyamakuru Justin Belis n’umukunzi we Uwumutima Alice bakoze ubukwe bw’amateka, Patient Bizimana yongererwa umubare w’ibifunguzo -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 July 2017 saa 17:02'

Mu biroli bikomeye kandi bibereye ijasho niho Justin Belis umunyamakuru wa Radio Inkoramutima yambikanye impeta n’umukunzi we Alice Uwumutima bari bamaze imyaka itanu bari mu rukundo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017 ni bwo Justin Belis na Alice Uwumutima basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo isaa cyenda z’amanywa. Mu birori byo kwiyakira byabereye ku Kimironko ku Ituze Garden, ubwo abagize All Gospel Today bari baguye gutanga impano ku bageni, Justin Belis yahaye igifunguzo umuhanzi Patient Bizimana mu kumwifuriza ko ari we wakurikiraho mu gukora ubukwe.

Ibi biroli byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abazwi mu muziki wa Gospel, muri bo hakaba harimo abahanzi n’abanyamakuru. Amwe mu mazina y’abari muri ubu bukwe harimo: Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Brian Blessed, Yverry, umuraperikazi The Pink, Didace Niyifasha, Mike Karangwa, Mama Kenzo (umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa), Assiel Mugabe, Rene Hubert, Kayitare Jean Paul, Ronnie n’abandi.

Patient Biziamana yongerewe umubare w’ibifunguzo afite, icyo yahawe na Justin acyakirana akanyamuneza nk’ikimenyetso cyuko nawe atangiye gucunga uwo azagisigira

Muri ibi biroli Justin Belis yakuye mu mufuka igifunguzo gikingirana ubusore agiha Patient Bizimana nk’ikimenyetso cyo kumubwira ko mu minsi izaza nawe agomba kugira icyo yibwira .Iki gifunguzo Patient Bizimana yahawe na Justin Belis sicyo cya mbere ahawe kuko no mu minsi yatambutse hari abandi ba Star ba Gospel bagiye barushinga bakavugako igifunguzo cy’ubusore.

Justin Belis yatangaje icyo yakundiye umukunzi we

Mu kiganiro Justin Belis yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko yagiye ibana nabo bakaba barabashije kwera imbuto zikwiriye no kubaha Imana muri byose none tukaba turushinze kumugaragaro kandi n’ibiroli by’ubukwe bwacu bikaba byaragenze neza haba kujya murukiko ,gusaba no gukwa ndetse n’uyu munsi wo gushyingirwa .

Justin Belis yemeranyijwe n’umukinzi we kubana akaramata aranabirahirira

Muri aya magambo Justin Belis yagize ati:”Umukunzi wanjye na mukundiye ko mu gihe k’imyaka 5 tumaze dukundana namubonyeho indangagaciro z’umunyarwandakazi n’iza gikristo ,na nabonye ankunda uruzira uburyarya bityo nanjye mpitamo kumukunda iteka nkazamutetesha mpaka ,nkamukuyakuya mpaka ku buryo n’ababijyaho impaka nababwirako namukunze urutagira umupaka kandi nkaba nariyemeje ko urugo rwacu rugomba kutubera twembi ijuru rito twembi .


Justin Belis n’umukunzi Alice we basezeranye kubana akaramata








Justin Belis n’umukunzi we kuri uyu munsi bari bizihiwe kandi bagaragiwe



Justin Belis yambikanye impeta na Alice nk’ikimenyetso cyuko bazabana iteka ryose

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.