Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rusizi :Pastor Niyitegeka Phillippe wabatijwe mu mwuka wera bwa mbere anaba umwe mu bayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR yitabye Imana

Ubwanditsi , 6 days ago

Pasiteri Phillippe umwe mu bakristo 3 babatijwe bwa mbere mu mwuka wera mw’itorero rya ADEPR ndetse akabaza no kuba umuvugizi wungirije muri iri torero mu bihugu 3 yitabye Imana mw’ijoro ryakeye ryo kuwa 11 Gicuransi 2019 aguye mu bitaro bya Bushenge aho yaramaze igihe arwariye.

Mu mwaka w’i 1948 mu kwezi kwa Ukwakira niho Niyitegeka Phillippe yabatijwe mu mwuka wera muri Paruwasi ya ADEPR Bigutu ho muri Nyamasheke ubwo yari kumwe n’abandi bantu batatu ariko Rev.Kabutura Gabriel na Evangeliste Karuhije Bernard aba nabo bakaba baratabarutse mu myaka yatambutse.

Atabarutse yarasigaye ari umukuru w’itorero wari mu kiruhuko k’izabukuru muri Paruwasi ya Nkungu ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba mw’itorero rya ADEPR .

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Rev.Pastor Karangwa Silvestre umushumba wa ADEPR uyoboye intara y’iburengerazuba aho mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM ku murongo wa Telephone yavuzeko yaguye mu bitaro azize uburwayi bujyanye n’izabukuru kuko atabarutse afite imyaka 93.

Ati:"Nibyo koko intwari y’itorero rya ADEPR ,Rev.Niyitegeka Phillippe yitabye Imana mw’ijroro ryakeye aguye mu bitaro bya Bushenge aho yaramaze igihe arwariye

Hari abantu 4 ivugabutumwa n’itorero rya ADEPR mu mateka yaryo mbona dukwiye gushyiraho akarongo nubwo Hari n’abandi:1)Rev. pst. Sagatwa Louis umukirisitu wa mbere, abagabo batatu :Rev.Pastor Kapitura Gabriel, Rev.v Pastor Niyitgeka Philippe watabarutse mw’ijoro ryakeye na Ev. karuhije Bernard babatijwe mu mwuka wera bwa mbere hari mu mwaka w’i 1948 bikabaha imbaraga zo kuvuga ubutumwa bambaye imbaraga nyinshi.


Rev.Pastor Niyitegeka Phillippe yitabye Imana ku myaka 93

Pastor Niyitegeka Philippe uherutse bagenzi atashye afite imyaka 93 inshingano ya gipastori ayimaranye imyaka 65 aho yabaye umushumba w’amaparuwasi menshi maze bigeze mu mwaka w’i 1960 aba umuvugizi wungirije mu cyahoze ari Rwanda Burundi Congo ndetse yaserukiye u Rwanda mu Ubudage nk’umuntu mukuru mu mateka ya pantecote mu Rwanda akaba yaragiye atsura umubano n’abakristo b’abanyamwuka mu Ubudage .

Pastor Niyitegeka Phillippe atabarutse akiri ikitegerezo kiza cy’abizera ,ibi bivuzeko itorero rya ADEPR ribuze abanyamateka baryo bose kuko yaba umukristo wa mbere ndetse na batatubabatijwe mu mwuka wera bwa mbere bose batabarutse .

Pastor Niyitegeka Phillipe yavutse mu mwaka w’i 1924 .Yabatijwe mu 1945 - Ni umwe muri 3 babatijwe mu mwuka wera bwa mbere muri ADEPR mu 1948 i Bigutu.Yatangiye ivugabutumwa mu 1949 icyo gihe kandi yari umusemuzi wa ba missionaires.Yabaye umukuru w’itorero mu 1954.

Hanyuma aba umuvugizi wungirije mu gihe Zayire, Burundi n’ u Rwanda harimo itorero rimwe. Nyuma y’ibyo yayoboye paroisses( Gihundwe; Muhehwe; Bigutu; Nyakabwende) .

Arangije urugendo ari mukiruhuko cy’izabukuru kandi yashoboye guhugura no gutanga inama mu rusengero ndetse no kubamusuraga ( Abayobozi mu itorero ; Abamisiyoneri n’abandi ....)

IYOBOKAMANA.COM tuzakomeza kubagezaho amateka arambuye ndetse n’ibijyanye n’umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO