Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rev.Pastor Gasana Justin wigeze kuba umuvugizi wungirije wa ADEPR mbere yo kwerekezwa i Rusororo ngo ashyingurwe ari gusezerwaho bwanyuma-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 February 2018 saa 05:37'

Rev.Gasana Justin wakoreye Imana mw’itorero rya ADEPR kuva akiri muto ndetse mu mwaka 1997 yabaye umuvugizi wa mbere wungirije w’itorero rya ADEPR kuko icyo gihe babaga ari babiri,akaba yaritabye Imana aguye mu bitaro by’itiriwe ubwami Faisal kuwa 22 Gashyantare 2018 azize indwara ya Cancer.

Uyu nyakwigendera Rev.Gasana Justin ubu kuri uyu wambere taliki ya 26 Gashyantare 2018 ari gusezerwaho bwanyuma mu rusengero rwa ADEPR Remera mu muhango w’itabiriwe nuruvunganzoka rw’abakristo bavuye imihanda yose hamwe n’abapasiteri bagenzibe barimo abayobozi b’inzego zitandukanye muri ADEPR ndetse hari n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR .

Itorero rya ADEPR rikomeje kugenda ribura bamwe mu bantu b’inararibonye mu murimo w’Imana bafatwa nk’intwari z’amateka mu murimo w’Imana kuko uyu mukozi w’Imana ni umwe mu nararibonye muri ADEPR wari ukiriho ndetse warimo yandika igitabo cyibumbiyemo amateka y’itorero akaba atabarutse ataragishyira kumugaragaro ariko akaba agisize nk’umurage mwiza kw’itorero rya ADEPR.



Uyu ni Rev.Gasana Justin nyakwigendera usize urwibutso rukomeye kw’itorero rya ADEPR

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Rev.Pastor Nsabimana Belcar umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyakabanda akaba n’umukwe wa gatatu w’uyu nyakwigendera yemeje aya makuru ko Rev.Gasana Justin yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize indwara ya Cancer .

Rev.Gasana Justin utabarutse yakoreye Imana mu Itorero rya ADEPR, akiri umusore akaba yarakoze umurimo w’Imana ahantu henshi hatandukanye, yayoboye Paroisse nyinshi mu Rwanda kugeza aho yabereye Umuvugizi wungirije mu Itorero rya ADEPR nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ,akaba atabarutse yarasigaye ari mukiruhoko k’izabukuru mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera.



Rev.Gasana Justin uri gusezerwaho bwanyuma yari umukuru w’itorero wari mukirihuko k’izabukuru muri ADEPR Remera

Rev. Gasana akaba yari umusaza w’Itorero wari ukiriho kuko abandi bagiye bamubanziriza kuva mu mubiri bagiye bakorana bo mu Gihe cye, uyu mukozi w’Imana ihamagaye yakundaga gusenga kandi akabitoza n’abandi, ntiyagiraga inzika iyo mwagiranaga ikibazo yihutiraga ku gicyemura kugirango mubane amahoro nkuko ijambo ry’Imana, yari umunyamahoro kandi w’umugwaneza.

Rev.Gasana akaba yarakundaga cyane kwita ku mateka y’Itorero rya ADEPR yibandaga ku ijambo avuga ngo “ Igihe tuzaba tutakiriho amateka muzayabwirwa nande nimutayandika” mugihe yari atangiye kugira integenke kubera uburwayi yagize umuhate wo kwandika igitabo kirimo amateka ya ADEPR kuva itangiye kugeza mu mwaka wa 2015; ikibababje nuko atabarutse kitarajya kumugaragaro ariko asigiye Itorero umurage mwiza.


Ku myaka 74 Rev.Gasana Justin warangwaga no kwita ku mateka y’itorero yitabye Imana

Rev.Gasana Justin yitabye Imana amaze imyaka 74 abonye izuba akaba asize umugore babyaranye abana 10 ,yakoreye itorero rya ADEPR kuva kera kuko yabaye umwe mu bamisiyoneri bambere bajyanye ivugaubutmwa mu cyahoze ari intara ya Butare atangirira mu Matyazo hari mu mwaka w’i 1968 maze bigeze mu mwaka w’i 1971 aba Regional w’ururembo rwa Butare aho yabyaje ubutumwa.

Rev.Gasana Justin kw’italiki ya 28 Gashyantare 1997 yabaye umuvugizi wa mbere wungirije w’itorero rya ADEPR kuko icyo gihe babaga ari babiri ibi akaba yarabifatanyaga no kuyobora Paruwasi ya ADEPR Kimuhurura maze mu mwaka w’i 1978 aba Regional w’ururembo rwahoze ari urwa Gikongoro ndetse akaba yarimo yandika igitabo cy’amateka y’itorero rya ADEPR akaba agisize nk’umurage mwiza kw’itorero rya ADEPR.

Ikiriyo cy’uyu nyakwigendera kiri kubera murugo iwe aho yaratuye ugeze kwa Rwahama wambuka ahitwa k’umushumnba mwiza kuri Dodane ya kabiri hafi y’ahapparika aba motali niho hari kubera ibitaramo bya nimugoroba by’amakorali y’i Remera ndetse hakavugirwa n’ijambo ry’Imana kuva saakumi n’imwe z’umugoroba kugera saa mbiri (17h00-20h00).


Abantu benshi cyane bavuye imihanda yose bari gusezera bwanyuma Rev.Gasana Justin


Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwitabiriye umuhango wo gusezera bwanyuma kuri Rev.Gasana Justin




Nyuma yo gusezerwaho bwa nyuma Rev.Gasana Justin arashyingurwa mw’irimbi rya Rusororo

Amafoto :ADEPR

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.