Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Joseph Dushimimana Aaron yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we KATUSHABE Rose-Amafoto+Video

Ubwanditsi , 2 months ago

Pastor Joseph Dushimimana Aaron yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we KATUSHABE Rose mu biroli bibereye ijisho byitabiriwe n’imiryango ku mpande zombi n’inshuti n’abavandimwe.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amateko hagati ya Pastor Joseph Dushimimana Aaron yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we KATUSHABE Rose wabaye kuri uyu wa kane taliki ya 12 Nzeri 2019 mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro.


Pastor Joseph Dushimimana Aaron n’umukobwa KATUSHABE Rose bari bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo none basezeranye imbere y’amategeko

Pastor Joseph Dushimimana Aaron n’umukobwa KATUSHABE Rose bari bamaze igihe kitari gito bari murukundo maze buri wese amaze kwiga no gushima imico myiza y’undi bafata umwanzuro wo kuzibanira burundu babihamisha kubibwira ababyeyi ndetse banerekanwa imbere y’itorero ry’Imana maze ku wa 24 Kanama 2019 haba umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu gihugu cya Uganda (Kampala ) aho umugeni KATUSHABE Rose asanzwe atuye noneho uyu munsi wo ku wakane taliki ya 12 Nzeri 2019 basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kigarama.

REBA VIDEWO Y’UYU MUHANGO :

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama mbere yo kubasezeranya babahaye impanuro zikomeye zo kuzabana mu Mahoro Kandi bagahora baharanira guhesha agaciro amasezerano bagiraniye imbere y’amategeko.

Pastor Joseph Dushimimana Aaron n’umukunzi we KATUSHABE Rose bafashe kw’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda basezeranye banarahirira kuzana burundu kandi ko batazatatira indahiro bagiranye.


Pastor Joseph Dushimimana Aaron n’umukobwa KATUSHABE Rose bahamije iby’urukundo rwabo

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM yagiranye naPastor Joseph Dushimimana Aaron yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko yagiye ibana nabo bakaba barabashije kwera imbuto zikwiriye no kubaha Imana muri byose none bakaba basigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo barushinge kuko nyuma yo gusezena imbere y’amategeko kuwa gatandatu taliki ya 14 Nzeri 2019 kw’isaha ya saa munani hazaba umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu urusengero rwa Getseman Player Mount ruherereye i Gikondo hafi y’ibitaro by’inkurunziza noneho nyuma ya saasita abatumiwe bakakirirwa kuri Ahava Liver ku Kicukiro .

Muri aya magambo Pastor Joseph Dushimimana Aaron yagize ati:”Umukunzi wanjye na mukundiye ko namubonyeho indangagaciro z’umunyarwandakazi n’iza gikristo ,na nabonye ankunda uruzira uburyarya bityo nanjye mpitamo kumukunda iteka nkazamutetesha mpaka ,nkamukuyakuya mpaka ku buryo n’ababijyaho impaka nababwirako namukunze urutagira umupaka kandi nkaba nariyemeje ko urugo rwacu rugomba kutubera twembi ijuru rito twembi .


Umwari KATUSHABE Rose yabwiye Pastor Joseph Dushimimana Aaron ko yakunze umunda

Umwari KATUSHABE Rose mw’ijwi ryuje ibyishimo aseka cyane yagize ati: Njyewe umukunzi wanjye nabonye nta wundi muntu namugereranya nawe kuko yujuje byose numvaga nifuza ku musore uzambera umugabo ati :”Twembi turaziranye kuko turemerana peee, nanjye sinzamuhemukira nzamukunda iteka kuko nawe yemeye kunkunda kandi icyo namubwira nuko yakunze umukunda n’iyo nsenga Imana mba nyisaba ngo ikomeze kumundindira iteka maze vuba cyane duhuze imiryango amatara yaka kumugaragaro .

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y’AMATEGEKO HAGATI YA Pastor Joseph Dushimimana Aaron n’umukunzi we KATUSHABE Rose:



Buri wese yarahiye afashe kw’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda


























Abageni bari bagaragiwe n’imiryango ni inshuti .bishimye baranezerwa ndetse bashima Imana banafata amafunguro

REBA VIDEWO Y’UYU MUHANGO :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO