Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Mu biroli byashimangiye ingaruka zo kubaha Imana Ishimwe Claude yasezeranye mu mategeko anakwa umuhanzikazi Gikundiro Rehema- Reba amafoto utabonye

Yanditswe ku wa 2018-02-28 05:05:19 na Ubwanditsi










Ishimwe Claude yasezeranye imbere y’amategeko anasaba ashyikiriza inkwano mu muryango w’umukunzi we Gikundiro Rehema mu birori byari bibereye ijasho byabaye kuwa gatanu taliki ya 23 no kuwagatandatu talikiya 24 Gashyantare 2018.

Ibi biroli byari bibereye ijisho kubabyitabiriye yaba incuti n’imiryango y’aba bombi maze bose bagahuriza kukuvugako iyo umuntu yubashye Imana nawe imuha icyubahiro kandi iyo atayikojeje isoni nayo ntishobora kumukoza isoni .

Umusore Ishimwe Claude n’umukobwa Gikundiro Remema bamaze igihe kingana n’imyaka 5 bakundana maze buriwese amaze kwiga no gushima imico myiza y’undi bafata umwanzuro wo kuzibanira burundu babihamisha kubibwira ababyeyi ndetse banerekanwa imbere y’itorero ry’Imana ,nyuma y’ibi bakurikizaho iyi mihango yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa hakaba ubu hasigaye gusezerana imbere y’Imana bakambikana impea yo kwibanira burundu.

Uyu muhanzikazi Gikundiro Rehema yasezeranye imbere y’amategeko na Ishimwe Claude mu Murenge wa Gisenyi ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare , naho gusaba no gukwa bikorwa bukeye ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 i Rubavu.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Ishimwe Claude nawe uririmba muri Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga yahamije ko guca bugufi no guharanira kuba inyangamugayo yaba mu mico no mu myifatire hamwe n’ubukristo no gukunda umurimo w’Imana yabonye kuri Gikundiro Rehema aribyo byamuteye gufata umwanzuro wo kuzibanira burundu nawe.

Muri aya magambo Ishimwe Claude yagize ati:”Umukunzi wanjye na mukundiye ko mu gihe tumaze dukundana namubonyeho imbuto nziza kuko afite indangagaciro z’umunyarwandakazi n’iza gikristo kandi akunda umurimo w’Imana cyane kuburyo numva usibye Imana imuruta ntawundi muntu namugereranya nawe kubuzima bwanjye.

Gikundiro Rehema mw’ijwi rituje ryuje ibyishimo aseka cyane yagize ati: Njyewe umukunzi wanjye nabonye nta wundi muntu namugereranya nawe kuko yujuje byose numvaga nifuza ku musore uzambera umugabo ati :”Twembi turaziranye kuko turemerana peee, nanjye sinzamuhemukira nzamukunda iteka kuko nawe yemeye kunkunda kandi icyo namubwira nuko yakunze umukunda n’iyo nsenga Imana mba nyisaba ngo ikomeze kumundindira iteka maze vuba cyane tuzabe umwe .

Gusezerana imbere y’Imana n’indi mihango yose biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 mu Mujyi wa Kigali aho Claude na Gikundiro bazasezeranira kuri ADEPR Gatenga , abatumiwe n’imiryango y’abageni bakirirwe kuri DOVE Hotel ku Gisozi.

Umuhanzikazi Gikundiriro Rehema amaze kuba icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ijwi rye rihebuje akaba yaramenyekanye cyane mu
makorali atandukanye nka Evangelique y’iwabo mu karere ka Rubavu ndetse n’andi makorali yagiye atoza yaba ay’ahandi no mu mugi wa Kigali nka Gebeoni ya ADEPR Murambi ,Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga no muri Korali Shalom ya ADEPR Nyarygenge abereye umuririmbyi kugeza magingo aya kandi ibi byose akabifatanya no kuba ari n’umuririmbyi kugiti cye.

REBA AMWE MU MAFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE IBI BIROLI BYO GUSEZERANA IMBERE Y’AMATEGEKO NO GUSABA NO GUKWA HAGATI YA GIKUNDIRO REHEMA NA ISHIMWE CLAUDE:





Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema buri wese yarahiriye ktazahemukira undi baranabisinyira mu murenge wa Gisenyi







Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema bavuye mu murenge bahita berekeza kumazi bahafatira udufoto dusobanutse




Ishimwe Claude yatanze impano zitandukanye kubabyeyi n’abahafi bo mumuryango wa Gikundiro Rehema

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus