Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali : Kankindi Saverina umubyeyi wa Pastor Bwate David yashyinguwe atangirwa ubuhamya bwemeza ko ari umugeni wa Kristo watabarutse -Reba amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 January 2018 saa 04:33'

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama 2018 habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Kankindi Saverina umubyeyi wa Pastor Bwate David witabye Imana azize indwara y’umutima n’impyiko yaramaranye igihe kitari gito.

Uyu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina wabereye mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboyi yarasanzwe atuye aho mu gitondo habaye umuhango wo gukura umurambo ku bitaro bya CHUK bawerekeza murugo aho yasezereweho n’umuryango n’inshuti n’abakirsto maze birangije umurambo werekezwa mu rusengero rwa New Jerusarem church aho nyakwigiendera yarasanzwe asengera ahatangiwe ubuhamya bukomeye bw’uburyo uyu mubyeyi yakundaga Imana n’abantu ndetse ababanye nawe mu minsi ye ya nyuma bavugako bafite ibimenyetso birenga kimwe byerekana ko ari umugeni wa Kristo watabarutse.

Umva Ubuhamya bukomeye bw’ababaye na Nyakwigendera Kankindi Saverina umubyeyi wa Pastor Bwate David (Part1)

Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina bakundaga kwita Tantine yavutse mu 1955 avukira mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga mu kagari ka Nyanza ,yashakanye na Maniragaba Gabrier muri 1972 ariko uyu mutware we yitaba Imana muri 1994 muri Genocide yakorewe abatutsi amusigira abana 9 barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu ariko ubu bose bakaba baramaze kubaka ingo zabo.Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina(Tantine ) asize aba bana icyenda ,abuzukuru mirongo itatu na babiri ( 32) n’abakazana batatu(3).

Kurusengero rwa New Jerusarem ahabereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera hari amarira n’agahinda gakomeye kubantu babanaga bya hafi na Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina kuko yaba abaturanyi ,abasenganye nawe ,abarezwe nawe ,abana be ndetse n’ubuyobozi bw’itorero yasengeragamo bose icyo bahurizagaho n’ukuvuga ibigwi bye ,uburyo yari umukiranutsi w’Imana ,kurangwa n’urukundo n’inama zuje impanuro zikomeye .

Uyu muhango wo gusezera bwanyuma kuri Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina witabiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu barimo inshuti n’imiryango ,bamwe mubakristo ba yaba aba ADEPR ndetse n’aba New Jerusarem ndetse hari umubare mwinshi w’abakozi b’Imana biganjemo aba Pasiteri bo muri ADEPR kunzego zitandukanye nkindembo ,abashumba b’ama Paruwasi n’abavugabutumwa bwiza ndetse n’abandi bantu benshi baje mu ntego zo kuzirikana ineza ya nyakwigendera no gutabara abana be nka Pastor Bwatew David ubarizwa muri ADEPR ari nayo mpamvu hari umubare mwinshi w’abantu baturutse muri iri torero rya ADEPR .

Mu bayobozi ba ADEPR bari bahari umuntu yavuga Rev.Rurangirwa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu ntara y’amajyaruguru ,Rev.Ruyenzi Erneste umushumba wa ADEPR mu karere ka Gasabo ,Rev.Akoyiremeye Pierre Claver umushumba wa ADEPR mu karere ka Kicukiro ,Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR muri Paruwasi ya Gatenga,Rev.Rev.Nsengumuremyi Athanase umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Muhima n’abandi benshi batandukanye yaba abo muri ADEPR ndetse n’abayobozi b’iri torero rya New Jerusarem Church .

Bamwe mu bataze ubuhamya bagize bati:" Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina yari ikimenyetso kiza ku bantu bose kuko yakundanaga urukundo rw’ubudasa kandi atarobanuye kubutoni aha abaturanyi ba banyakwigendera bavuzeko ineza ye no kubaha Imana kwe byarengaga urugo rwe bikagera kuri Quartie yose.


Abantanze ubuhamya bose bagarutse kurukundo no gukiranuka byaranagaga Nyakwigendera

Naho kuruhande rw’abakristo ,abayobozi b’itorero rye n’abanyamasengesho babanaga na Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina bavuzeko icyo bashima Imana aruko bizeye badashidikanya ko uyu ari umugeni wa kristo kuko babifiteiye ibimenyetso birenze kimwe nkuko byahamijwe n’umurwaza we ko mbere yuko yitaba Imana yabanje kuva muri Koma amusangiza ibyo ururembo Siyoni yendaga kujyamo .
Abo basenganaga muri Celile de Priere bagize bati "Uyu mubyeyi yabaye intangarugero cyane kuko ntiyigandaga mu murimo w’Imana yazindukaga kandi akaduhugura cyane ,agakunda abantu b’Imana kandi akamenya guca bugufi kuburyo butangaje ,rwose turahamya tudashidikanya ko ari umugeni wa kristo Yesu utabarutse tuzahurira mw’ijuru kandi kandi ubu buhamya bwe bwakomeje gutangwa n’abantu bihe buri wese kwitekerezaho utarakizwa yakire agakiza kugirango azasijye inkuru nziza imusozi.

Nyuma y’umuhango wo kumusezeraho murugo iwe no murusengero umurambo werekejwe kw’irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe kw’isaha ya saakumi n’imwe(17h00) z’umugoroba .

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO WO GUSEZERA NO GUSHYINGURA NYAKWIGENDERA MADAMME KANKINDI SAVERINA:



Uyu mukecuru wambaye Lunette ni Mama wa nyakwigendera



Pastor Bwate David asezera k’umubyeyi we Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina






Kubwo ineza ya nyakwigendera abantu bari bitabiriye umuhango wo kumusezeraho ari uruvunganzoka









Abantu b’ingeri zitandukanye batanze ubuhamya bwa Nyakwigendera Madamme Kankindi Saverina bishimangira ko ari umugeni wa Kristo utabarutse







Muri uyu muhango harimo umubare mwinshi w’abashumba bo muri ADEPR n’abandi batandukanye








Nyakwigendera Kankindi Saverina yasezeweho n’abana be ,abavandimwe n’inshuti n’imiryango









Nyakwigendera yasezeweho n’inshuti n’imiryango





Nyakwigendera Kankindi Saverina yashyinguwe mw’irimbi rya Rusororo

Ubuyobozi bwa IYOBOKAMANA.COM bukomeje kwihanganisha uyu muryango wabuze umubyeyi ,Imana imuhe iruhuko ridashira

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.