Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 21 May 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. (Zaburi 90.15)

Karongi :Mu biroli bibereye ijisho umunyamakuru Imfurayabo Lambert yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nshimiyimana Adelphine-Reba Amafoto

Yanditswe ku wa 2018-02-12 10:01:00 na Ubwanditsi










Imfurayabo Lambert umunyamakuru wa Radiyo Isangano ikorera mu karere ka Karongi akaba n’umudiyakoni mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Bwishyura k’umudugudu wa Nyamakoro yasezeranye mu buryo bw’amategeko n’umukunzi we Nshimiyimana Adelphine nawe wo muri aka karere ka Karongi akaba n’umuririmbyi muri korali Ihirwe yo muri Paruwasi ya Gacaca umudugudu wa Kibirizi naho ho muri aka karere ,ibi biroli byo gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Rubengera byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe byari bibereye ijisho kuburyo byatanze ishusho nziza y’umunsi nyirizina y’ubukwe bwo gushyingirwa murusengero n’indi mihango isigaye.


Imfurayabo Lambert umunyamakuru wa Radiyo Isangano n’umukunzi we Nshimiyimana Adelphine bahisemo kwibanira burundu nyuma y’imyaka 3 bakundana

Umusore Imfurayabo Lambert n’umukobwa Nshimiyimana Adelphine bari bamaze imyaka itatu bakundana maze buriwese amaze kwiga no gushima imico myiza y’undi bafata umwanzuro wo kuzibanira burundu babihamisha kubibwira ababyeyi ndetse banerekanwa imbere y’itorero ry’Imana maze ku munsi w’ejo kucyumweru taliki ya 11 Gashyantare 2018 basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera mbere yo kubasezeranya bukaba bwabahaye impanuro zikomeye zo kuzabana mu Mahoro Kandi bagahora baharanira guhesha agaciro amasezerano bagiraniye imbere y’amategeko.


Imfurayabo Lambert n’umukunzi we Nshimiyimana Adelphine bombi bafashe kw’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda bagirana amasezerano akomeye

Imfurayabo Lambert na Nshimiyimana Adelphine bafashe kw’ibendera rya Repubulika y’u Rwanda basezeranye banarahirira kuzaana burundu kandi ko batazatatira indahiro bagiranye.


Imfurayabo Lambert ni umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo Isangano ikorera mu karere ka Karongi

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Imfurayabo Lambert yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko yagiye ibana nabo bakaba barabashije kwera imbuto zikwiriye no kubaha Imana muri byose none bakaba basigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo barushinge kuko nyuma yo gusezena imbere y’amategeko kw’italiki ya 31 Werurwe 2018 mbere ya saa sita hazaba umuhango wo gusaba no gukwa naho nyuma ya saa sita basezerane imbere y’Imana murusengero rwa ADEPR Gatwaro i Karongi .

Imfurayabo Lambert yahamije ko imico myiza ,ubukristo n’ubushongore yabonye kuri Nshimiyimana Adelphine aribyo byamuteye kuzibanira burundu nawe

Muri aya magambo Imfurayabo Lambert yagize ati:”Umukunzi wanjye na mukundiye ko mu gihe k’imyaka 3 tumaze dukundana namubonyeho indangagaciro z’umunyarwandakazi n’iza gikristo ,na nabonye ankunda uruzira uburyarya bityo nanjye mpitamo kumukunda iteka nkazamutetesha mpaka ,nkamukuyakuya mpaka ku buryo n’ababijyaho impaka nababwirako namukunze urutagira umupaka kandi nkaba nariyemeje ko urugo rwacu rugomba kutubera twembi ijuru rito .


Nshimiyimana Adelphine nawe yashimangiye ko Imfurayabo Lambert amurutira bose

Nshimiyimana Adelphine mw’ijwi ryuje ibyishimo aseka cyane yagize ati: Njyewe umukunzi wanjye nabonye nta wundi muntu namugereranya nawe kuko yujuje byose numvaga nifuza ku musore uzambera umugabo ati :”Twembi turaziranye kuko turemerana peee, nanjye sinzamuhemukira nzamukunda iteka kuko nawe yemeye kunkunda kandi icyo namubwira nuko yakunze umukunda n’iyo nsenga Imana mba nyisaba ngo ikomeze kumundindira iteka maze vuba cyane duhuze imiryango amatara yaka kumugaragaro .

Ubukwe bw’aba bombi bukaba buzakomeza ku wagatandatu taliki 31 Werurwe 2018 aho mu masaha ya mugitindo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa mu muryango wa Nshimiyimana Adelphine naho nyuma ya saa sita hakaba gusezerana imbere y’Imana murusengero rwa ADEPR Gatwaro i Karongi maze nyuma y’uyu muhango abatumiwe bakakirirwa muri Salle ya IPAC ahahoze ari Etto Kibuye.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUNSI :









Aba bombi bari baberewe buri wese arahirira undi anasinyira masezerano yagiranye n’undi mu gikorwa kerekanye ishusho nziza y’imisango isigaye y’ubu bukwe













Ababyeyi incuti n’abavandimwe bari baherekeje aba bombi gusezerana mu mategeko

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Patient Bizimana