Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kabuga :Nshimiyimana Leonard n’umukunzi we Manishimwe Angelique bakoze ubukwe bw’amateka bagabirwa imodoka n’inka 8


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 January 2018 saa 10:57'

Mu biroli bikomeye kandi bibereye ijisho byabaye kuwagatandatu taliki ya 20 Mutarama 2018 niho umusore Nshimiyimana Leonard n’umukunzi we Manishimwe Angelique basezeranye imbere y’Imana banambikana impeta mu rusengero rwa ADEPR Kabuga Ville maze birangiye berekeza muri Reception muri Hotel ya le Printemps Kimironko aho aba bageni baherewe impano y’imodoka yo mubwoko bwa Voiture banahabwa inka zigera kw’icumi.

Ibi biroli byo gushyingirwa imbere y’Imana kuri aba bombi byari byrabanjirijwe n’indi mihango 13 Mutarama 2018 mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka mu muryango w’umukobwa hari habaye ibiroli by’amateka byo gusaba no gukwa ibi biroli nabyo bikaba byarasize amateka yo kwitabirwa n’abantu benshi cyane.

Umusore Nshimiyimana Leonard n’umukobwa Manishimwe Angelique ubu bamaze kuba umugore n’umugabo nkuko yaba itegeko ry’Imana n’irya leta ribibemerera bari bamaze imyaka 2 bakundana maze buriwese amaze kwiga no gushima imico myiza y’undi bafata umwanzuro wo kuzibanira burundu babihamisha kubibwira ababyeyi ndetse banerekanwa imbere y’itorero ry’Imana maze ku 11 Mutarama 2018 basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Rusororo noeho nyuma y’iminsi ibiri bavuye mu murenge bakora ibiroli byo gisaba no gukwa ibijyanye n’imihango babipfundikirisha ibiroli bikomeye byo gushyingiranwa imbere y’Imana byabaye kuwa gatandatu taliki ya 20 Mutarama 2018 bavuye murusengero berekeza muri Reception yabereye kuri Hotel ya Leprintemps Kimironko.

Dusubiye inyuma gatoya Igihe habaga ibiroli byo gusaba no gukwa byasize amateka akomeye muri Kabuga kuko Teinte yari yateguwe yakira abantu basaga ibihumbi bibiri yose yari yakubise yuzuye abandi benshi babirebera inyuma ,ibi bitangaza benshi mu batashye ubu bukwe kuko bose icyo bahurizagaho kwari ukuvugako ibi batari babiherutse ndetse bishimangirako kubaha Imana no kugira neza bigira umumaro mwinshi.

Bamwe bagize bati :"Biragaragarako aba bana bubashye Imana nayo ikaba ibituye kumugaragaro ndetse biraboneka ko iyi miryango yaba umuryango w’umusore n’uwumukobwa bose bigiwijeho ineza no kubana n’abantu neza kuko bashagawe n’abantu benshi kandi ntawe ugutahira ibiroli atari inshuti nya nshuti.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA.COM Nshimiyimana Leonard yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko yagiye ibana nabo bakaba barabashije kwera imbuto zikwiriye no kubaha Imana muri byose none ubu bakaba bubatse urugo rwabo ,muru aya magambo yagize ati :"Nukuri natwe byaraturenze muri byose kuva kumunsi wo kwerekwa itorero ry’Imana ,gusezerana mu murenge by’akarusho kuri uyu munsi wo gusaba no gukwa abantu twabonye byatunejeje cyane kandi Imana yadusohoroje isezerano kuko yari yaratubwiyeko izadukorera ibiroli bizasiga amateka" .

Muri aya magambo Nshimiyimana Leonard ati:”Umukunzi wanjye na mukundiye ko mu gihe k’imyaka 2 tumaze dukundana namubonyeho indangagaciro z’umunyarwandakazi n’iza gikristo ,na nabonye ankunda uruzira uburyarya bityo nanjye mpitamo ku mukunda iteka nkazamutetesha mpaka ,nkamukuyakuya mpaka ku buryo n’ababijyaho impaka nababwirako namukunze urutagira umupaka kandi nkaba nariyemeje ko urugo rwacu rugomba kutubera twembi ijuru rito twembi .

Mw’ijwi ryuje ibyishimo Manishimwe Angelique aseka cyane yagize ati: "Njyewe umukunzi wanjye nabonye nta wundi muntu namugereranya nawe kuko yujuje byose numvaga nifuza ku musore uzambera umugabo ati :”Twembi turaziranye kuko turemerana peee, nanjye sinzamuhemukira nzamukunda iteka kuko nawe yemeye kunkunda kandi icyo namubwira nuko yakunze umukunda n’iyo nsenga Imana mba nyisaba ngo ikomeze kumundindira iteka maze vuba cyane duhuze imiryango amatara yaka kumugaragaro .

Twigarukire mu muhango wo gushyingirwa murusengero aho kw’isaha ya saasaba nibwo umusore Nshimiyimana Leonard yahagurutse i Kabuga aho atuye yerekeza n’ubundi aha muri Kabuga ajya gufata umukunzi we Manishimwe Angelique iwabo maze berekeza murusengero rwa ADEPR Kabuga Ville ahabereye imihango yo gusezerana imbere y’Imana no kwambikana impeta ishimangira ko bazabana akaramata ntawuhemukiye undi .

Nyuma yo kuva murusengero abageni n’abagaragizi babo n’imiryango n’inshuti ku mpande zombi berekeje mu busitani bwa Hotel Merdien barifotoza maze bavuyeyo berekeza muri Hotel ya Le Printemps Kimirinko ahabereye ibiroli byo kwiyakira no gushyigikira abageni babaha impano zitandukanye ndetse by’umwihariko bagabirwa inka zigera ku nka 10 banahabwa imodoka nshyashya yo mubwoko bw’Ivature bahawe na Mukuru w’uyu musore Nshimiyimana Leonard maze ubwo yamushyikirizaga Contack yayo avuga amagambo akomeye.

Muri aya magambo Peter mukuru wa Leonard yagize ati:" Uyu murumuna wanjye twarabanye igihe kinini yamfashije ibintu byinshi yaba mu mibanire no mukazi kanye ka buri munsi twakoranye byinshi cyane ambere inyangamugayo ikomeye kuburyo aribyo byankoze ku mutima ngambirira ko nyuma ya byinshi nakoze muri ubu bukwe bwe ngomba kumugenera impano y’imodoka.

Nyuma ya Reception abageni berekeje murugo rwabo aho bazatura muri Kabuga Ville maze barabatwikurura impundu ziba zose none ubu Nshimiyimana Leonard n’umukunzi we Manishimwe Angelique ni umugore n’umugabo.

IYOBOKAMANA.COM tubifurije urugo ruhire imigisha ya Rurema n’amahoro ntibikabure mu rugo rwabo.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBIROLI BYO GUSHYINGIRANWA NA RECEPTION Y’UBUKWE BWA NSHIMIYIMANA LEONARD NA MANISHIMWE ANGELIQUE:





REBA GATO KUKO BYARI BIMEZE MU MASHUSHO :

REBA AMWE MUMAFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE UBU BUKWE :

KANDA IYI LINK UBASHE KUBONA INKURU IRI OLGINAL :http://mobile.iyobokamana.com/amakuru/amakuru-y-iyobokamana/article/kabuga-nshimiyimana-leonard-n-umukunzi-we-manishimwe-angelique-bakoze-ubukwe-bw-amateka-bagabirwa

Inkuru yanditswe na Joel Sengurebe/Mr Jo Gospel Promoter

Contact:+250783103298

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.