Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Inzozi za Muhire Jean Claude na Uhiriwe Sarah zabaye impamo kuri uyu wa gatandatu basezerana kwibanira akaramata. (inkuru n’amafoto).


Yanditswe na     Valens Nshimiyimana
11 February 2017 saa 04:37'

Hari kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare , nibwo umukwe n’umugeni we Muhire Jean Claude na Uhiriwe Sarah basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko ku kumurenge wa Nyakabanda, mu byishimo byinshi umukwe n’umugeni bakaba basezeranye kwibanira ubuziraherezo.

JPEG - 715.2 kb
Imbere y’amategeko Sarah yasezeranije Jean Claude kuzamwubaha kandi akamukunda iteka.

Ubuyobozi bwabashyingiye nabwo bukaba bwabahaye impanuro zikomeye zo kuzabana mu Mahoro Kandi bagahora baharanira guhesha agaciro amasezerano bagiraniye imbere y’amategeko .

JPEG - 152.8 kb
Jean Claude imbere y’amategeko yijeje Sarah kuzamubera umugabo uhamye kandi uhesha agaciro umurayngo.

Ababyeyi n’inshuti nabo mu byishimo byinshi bakaba bari bishimiye intera abana babo bateye bava mu bugaragu , bakaba nabo babifurije kuzabana neza ubudashira.

JPEG - 179.3 kb
Nyuma yo gusezerana bashyize umukono ku masezerano mu gitabo cy’irangamimerere.

Nyuma y’umuhango wo gushyingirwa mu mategeko hakaba hakurikiyeho imihango yo gusaba no gukwa,iyi nkuru ikaba iraza kuramburwa nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa kugira ngo tubashe kuyibagezaho neza.


Umusore Muhire Jean Claude n’umukobwa Uhiriwe Sarah bafashe umwanzuro wo kuzibanira burundu nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bakundana ndetse ari nako buri wese yiga imbuto za gikristo kuri mu genzi, inzozi zabo kuri uyu munsi rero akaba aribwo zabaye impamo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.